dim.

08

juil.

2012

Inyigisho ku Cyumweru XIV, B

1. Isomo rya mbere riratwereka Ezekiyeli utumwe k’umuryango utoroshye, umuryango ufite ijosi rishingaraye,wumva ko wihagije ko udakeneye Imana. Ezekiyeli azababazwa cyane n’uwo muryango utumva ngo ushimire Imana ibyiza yawugiriye ariko nanone ntibimubuza kuwubwira icyo Imana iwifuzaho wabishaka utabishaka.

Uyu muryango urashushanya uburyo natwe mu buzima bwacu bwa buri munsi hari aho dushobora kugera tukaba twakwiha gutera Imana umugongo, tukaba twarangazwa n’ibihita nyamara biyoyokana n’ibihe. Twabishaka tutabishaka Imana igeza Ijambo ryayo mu mitima yacu, ikatwibutsa ko ibyo dukora Atari byo kandi ko bitaduhesha agaciro. Icyiza ni ugukurikiza ineza Imana idushakaho inyuze mu mutima wacu kandi tukumva uwo idutumyeho.

 

2. Ubu buryo bwo kutakirwa umuhanuzi ahura nabwo bigatuma ashengurwa no kumva ari wenyine, nibwo na Yezu arimo mu Ivanjili y’iki cyumweru. Arigisha ariko ntibumva, arakangurira kurangamira ubuzima n’Ubutanga, ariko bo bakamunnyega bavuga bati “uriya ntitumuzi? Biriya se avuga arabikurahe?” Ahandi aravuga bakamutega amatwi, nyamara iwabo i Nazareti nta kindi bakora kitari ukumunnyega. Amagambo ye ni amagambo ataha k’umutima kandi akaba yifitemo ubuzima, ariko ab’iwabo ntibayaha agaciro ahubwo baratinda ku bintu bisanzwe, ku bintu batari bakwiye gusimbuza Imana ibarimo rwagati. Kuba ari umubaji, akaba afite bene wabo badakomeye mu bintu by’isi, kuba afite umubyeyi we Mariya babona ko asanzwe, biratuma bumva ko Yezu atababwira Ijambo ritanga ubuzima, ntibemera ko yababera Imana.

 

3. Nguko uko natwe tugera ubwo tudaha agaciro umuntu ngo ni uko asa atya, ngo ni uko avuka aha n’aha. Iyi ngeso ishobora guta ruhabo utayitaje kuko umuntu ntabwo agomba guhabwa agaciro bitewe n’uko yavutse, n’aho yavukiye, ahubwo agomba guhabwa agaciro kuko ari umuntu Imana ikunda, yiremeye kandi ikamwihera impano uko yo yabigennye. Muntu akwiye kubahwa aho ava akagera, agomba guhabwa agaciro kuko atari muntu wakamuhaye ahubwo yagahawe n’Imana yamwiremeye.

 

4. Ivanjili yakomeje itwereka ko imbere y’ubu buryo abanya Nazareti bene wabo bamwakiriye, Yezu aragaragaza ko ari umuntu rwose: “yatangazwaga no kutemera kwabo. Birababaza kutakirwa, birababaza kubwira umuntu ukabona afunze umutwe, ukabona ntashaka namba guhindura imyumvire n’imikorere kandi ubona ahinduye byamugirira akamaro. Yezu arababazwa na bene wabo batifuza ko nabo Imana yabasura nk’abandi, arababazwa n’uko batabona ko Imana ishobora kunyura k’umuntu witwa ko asanzwe.

Yezu aragaragaza kandi ako gahinda agira ati Nta handi umuhanuzi asuzugurwa uretse mu gihugu cye, muri bene wabo no mu rugo iwabo. Yezu, nk’abandi bahanuzi, na We atereranywe na bene wabo. Ni aha mbere Yezu yemeye kudakorera ibitangaza, ni aha mbere Yezu yemeye guceceka. Ni ibigaragaza ko Yezu nta we ahatira kumwumva cyangwa se kumukiza, biterwa n’uburyo tumwakiriye. Nta gahato adushyiraho ahubwo atureshyeshya urukundo rwe gusa.

 

P. Jean Damascène MUGIRANEZA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »