sam.

07

juil.

2012

Amasomo ku wa Gatandatu XIV, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 6, 1-8)

1Mu mwaka umwami Oziya yatanzemo, nabonye Nyagasani yicaye ku ntebe ya cyami ndende kandi itumburutse. Ibinyita b’igishura cye byari byuzuye icyumba gitagatifu cy’Ingoro y’Imana. 2Abaserafimu bari bahagaze hejuru ye, bafite umwe umwe amababa atandatu : abiri yo gukingira uruhanga, yandi abiri yo gutwikira ibirenge, n’abiri yo kuguruka. 3Nuko bakikiranya amajwi bavuga bati “Nyir’ubutagatifu, Nyir’ubutagatifu, Nyir’ubutagatifu ! Ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, isi yose yuzuye ikuzo rye !” 4Umuririmo w’ayo majwi uhindisha umushyitsi inzugi n’ibizingiti byazo, maze Ingoro isabwa n’umwotsi.

 

5Nuko ndavuga nti “Ndagowe ! Bincikiyeho kuko ndi umuntu w’iminwa yandavuye, ngatura mu muryango w’iminwa yahumanye, none amaso yanjye akaba abonye Umwami, Uhoraho, Umugaba w’ingabo.” 6Ariko umwe mu Baserafimu aguruka ansanga, afashe mu kiganza cye ikara ryaka yari akuye ku rutambiro, ariteruje igifashi. 7Arinkoza ku munwa maze arambwira ati “Ubwo iri kara rigukoze ku munwa, ubuhemu bwawe burahanaguwe, icyaha cyawe kirakijijwe.” 8Nuko numva ijwi rya Nyagasani rigira riti “Mbese ndatuma nde ? Ni nde twakohereza ?” Ni ko kumusubiza nti « Ndi hano, ntuma ! »

 

ZABURI (Zab 93 (92), 1ab, 1c-2, 5)

 

Inyik/ Uhoraho ni Umwami, ari ku ngoma ubuziraherezo !


Uhoraho ni Umwami, yisesuyeho ubuhangare,

Uhoraho yambaye ububasha, yarabukindikije.

 

Isi yarayishinze arayikomeza.

Intebe yawe y’ubwami yashinzwe ubutajegajega,

uriho kuva kera na kare !

 

Ibyo waduhishuriye ni amanyakuri;

Ingoro yawe ikwiranye n’ubutungane,

Uhoraho, uko ibihe bizahora bisimburana.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (1Pet 4, 14)

 

Alleluya Alleluya

Muzishime nibabatuka babaziza izina rya Kristu :

Roho w’Imana azaba ari kumwe namwe.

Alleluya

 

IVANJILI

 

+ Matayo (Mt 10, 24-33)

Muri icyo gihe, Yezu yabwiye Intumwa cumi n’ebyiri ati 24“Umwigishwa ntasumba umwigisha we, n’umugaragu ntasumba shebuja. 25Ahubwo umwigishwa nabe nk’umwigisha, n’umugaragu amere nka shebuja, maze ibyo bibe bihagije. Niba nyir’urugo baramwise Belizebuli, bazavuga iki ku bo mu rugo rwe ? 26Ntimukabatinye rero kuko nta kintu gihishe kitazagaragara, nta n’igihishiriwe kitazamenyekana. 27Icyo mbabwiriye mu mwijima muzakivugire ahabona; icyo mbongorereye ahiherereye, muzagitangarize ahirengeye. 28Ntimugatinye abica umubiri, ariko badashobora kwica ubugingo; ahubwo mutinye Ushobora kuroha ubuzima n’umubiri icyarimwe mu nyenga y’umuriro. 29Mbese ibishwi bibiri ntibigura igiceri ? Nyamara nta kigwa hasi muri byo, So atabishaka ! 30Naho mwebwe, imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabaze ! 31Ntimugatinye rero : mwebwe murushije agaciro ibishwi byinshi. 32Umuntu wese uzanyemera mu maso y’abantu, nanjye nzamwemera imbere ya Data uri mu ijuru; 33naho uzanyihakana mu maso y’abantu, nanjye nzamwihakana mu maso ya Data uri mu ijuru.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »