sam.

07

juil.

2012

Amasomo ku Cyumweru cya XIV, B

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli (Ezk 2, 2-5)

2Ijwi numvaga rikivuga, umwuka unyinjiramo, utuma mpagarara maze numva uwamvugishaga. 3Arambwira ati «Mwana w’umuntu, ngutumye ku Bayisraheli, kuri ibyo birara byanyigometseho. Bo n’ abasekuruza babo banyigometseho kugeza uyu munsi. 4Urwo rubyaro rufite umutwe ukomeye n’umutima unangiye; ndugutumyeho ngo uzarubwire uti ‘Ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.’ 5Bakumva cyangwa batakumva, kuko ari inyoko y’ibirara, ariko nibura bazamenya ko barimo umuhanuzi.»


ZABURI (Zab 123 (122), 1-2a, 2bcd, 3-4)


Inyik/ Amaso yacu tuyahanze Uhoraho, dutegereje ko ari butugiriIe impuhwe.

 

Nubuye amaso ari wowe ndangamiye,

wowe uganje mu ljuru,

nk’uko abagaragu bahanga amaso

ibiganza bya shebuja.

 

Nk’uko umuja adakura amaso

Ku kiganza cya nyirabuja,

ni na ko natwe amaso twayahanze

Uhoraho Imana yacu,

dutegereje ko ari butugirire impuhwe.

 

Tugirire impuhwe, Uhoraho, tugirire impuhwe,

kuko twahagijwe agashinyaguro!

Tumaze guhazwa agasuzuguro k’abirasi,

n’agashinyaguro k’abikuza.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (2 Kor 12,7-10)

Bavandimwe, 7kugira ngo ibintu bihanitse nahishuriwe bitantera kwirarika nashyizwe umugera mu mubiri, ari yo ntumwa ya Sekibi ngo ijye inkubita nirinde kwikuza. 8Ibyo byatumye nsaba Nyagasani gatatu kose ngo ayinkize. 9Maze aransubiza ati «Ingabire yanjye iraguhagije; kuko ububasha bwanjye bwigaragariza cyane cyane mu banyantegenke.» Ni yo mpamvu mpisemo kwiratira mu ntege nke zanjye, kugira ngo ububasha bwa Kristu bunyituriremo. 10Bityo mpimbarirwe mu ntege nke zanjye, mu bitutsi, mu mage, mu bitotezo no mu ihagarikamutima mbigirira Kristu. Kuko igihe cyose mba mfite intege nke, ari bwo nyine mba nkomeye.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk4,18)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani yohereje Yezu Umugaragu we,

Kugira ngo ageze ku bakene Inkuru Nziza y’agakiza.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Mariko (Mk 6, 1-6)

Muri icyo gihe 1Yezu ajya mu karere k’iwabo, abigishwa be baramukurikira. 2lsabato igeze atangira kwigishiriza mu isengero. Abenshi ngo bamwumve baratangara cyane bati «Biriya avuga byose abikura he? Buriya buhanga afite na biriya bitangaza akora, abikomora he? 3Uriya si wa mubaji tuzi mwene Mariya ; akaba umuvandimwe wa Yakobo na Yozefu, na Yuda na Simoni? Na bashiki be ntitubatunze?» Ibyo bibabera intandaro yo kumwanga. 4Yezu arababwira ati «Nta handi umuhanuzi asuzugurwa uretse mu gihugu cye, muri bene wabo no mu rugo iwabo.» 5Ntiyashobora kuhakorera igitangaza na kimwe, uretse gukiza abarwayi bakeya abaramburiraho ibiganza. 6Maze atangazwa no kutemera kwabo. Yazengurukaga insinsiro zihegereye yigisha. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »