ven.

29

juin

2012

Amasomo ku wa Kabiri XIII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Amosi (Am 3,1-8)

1Nimwumve ijambo Uhoraho ababwiye, bana ba Israheli, mwe n’umuryango wose navanye mu gihugu cya Misiri. 2Ni mwebwe mwenyine namenye mu miryango yose yo ku isi; ni yo mpamvu nzabibaryoza mbaziza ibicumuro byanyu byose. 3Mwabonye abantu babiri bafatanya urugendo batabanje kubisezerana ? 4Mbese hari ubwo intare itontoma mu ishyamba itabonye icyo ihiga ? Icyana cy’intare se cyomonganya ijwi mu ndiri yacyo nta cyo cyafashe ? 5Mbese inyoni igwa mu mutego ntacyo bayishukishije ? Umutego se washibuka ari ntacyo ufashe ? 6Ihembe se ryo ryavugira mu mugi, abantu ntibaryamire amajanja ? Hari ubwo se ibyago byatera mu mugi, atari Uhoraho ubiteye ? 7Nyagasani Uhoraho rero nta cyo akora adahishuriye ibanga rye abagaragu be, abahanuzi. 8Intare itontomye ni nde utatinya ? Nyagasani Uhoraho avuze, ni nde utahanura ?

 

ZABURI (Zab 5, 2-3, 5-6a, 6b-7)

 

Inyik/ Uhoraho, girira ubutungane bwawe maze unyobore.

 

Uhoraho, tega amatwi ibyo nkubwira,

ushishikarire kumva amaganya yanjye.

Hugukira ijwi ryanjye rigutabaza;

Mwami wanjye kandi Mana yanjye, ni wowe ntakambira.

 

Nta bwo uri Imana yuzura n’ikibi,

umugome ntiyakirwa iwawe.

Umunyagasuzuguro ntaguhinguka imbere.

 

Uzirana n’abagizi ba nabi bose,

ukarimbura abanyabinyoma.

Umuntu wese w’umuhendanyi cyangwa w’umwicanyi,

Uhoraho nta bwo arebana na we.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 130 (129), 5)

 

Alleluya Alleluya

Nizeye Uhoraho n’umutima wanjye wose,

nizeye ijambo rye.

Alleluya

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 8, 23-27)

Muri icyo gihe, 23Yezu aherekejwe n’abigishwa be, bajya mu bwato. 24Ni bwo habyutse umuhengeri mwinshi mu nyanja, imivumba irenga ubwato. Nyamara we yari asinziriye. 25Baramwegera baramukangura, bavuga bati “Nyagasani, dutabare turashize !” 26Arababwira ati “Muratinya iki, mwa bemera gato mwe ?” Hanyuma arahaguruka ategeka umuyaga n’inyanja, maze haratuza cyane. 27Nuko abo bantu baratangara, baravuga bati “Uyu ni muntu ki, imiyaga n’inyanja byumvira !”    


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »