ven.

29

juin

2012

Amasomo ku wa Gatanu XIII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Amosi (Am 8, 4-6.9-12)

4Nimwumve ibi ngibi mwebwe murenganya abakene, mugira ngo mutsembe ab’intamenyekana bo mu gihugu, 5muvuga ngo “Mbese imboneka z’ukwezi zizarangira ryari kugira ngo dushobore kugurisha ingano, na sabato izashira ryari, ngo dushobore gufungura imifuka y’ingano twahunitse, tugabanye igipimo twunguriramo n’igiciro, tubeshyeshye iminzani y’ubuhendanyi, 6abatindi tubagure amafeza, n’abakene ku giciro cy’amasandari abiri ? Yemwe, tuzagurisha ingano zacu tugeze no ku nkumbi !”

 

9Kuri uwo munsi – uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze – nzategeka izuba kurenga ku manywa y’ihangu, kandi ntume ku isi hacura umwijima izuba riva. 10Ingendo zanyu zigamije kunsenga nzazihinduramo iminsi y’ibyago, indirimbo zanyu zose nzihindure iz’amaganya. Abantu bose nzabakenyeza amagunira, imitwe yabo iharangurwe. Nzabatera akababaro k’urupfu, nk’ak’upfushije umwana we w’umuhungu w’ikinege, n’ibizakurikiraho bizasa n’iby’umunsi w’amaganya. 11Ngiyi iminsi iraje – uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze – ari yo nzateza ho inzara mu gihugu. Ntizaba inzara yo gusonzera umugati cyangwa inyota y’amazi, ahubwo izaba inzara yo gusonzera kumva Ijambo ry’Uhoraho. 12Abantu bazajarajara, bave ku nyanja bajye ku yindi, bazerere kuva mu majyaruguru kugera mu burasirazuba bashakashaka Ijambo ry’Uhoraho, ariko ntibazaribona.

 

ZABURI (Zab 119 (118), 2.10, 20.30, 40.131)

 

Inyik/ Umuntu ntatungwa n’umugati gusa,

ahubwo atungwa n’ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana.

 

Hahirwa abumvira ibyemezo by’Uhoraho,

bakamushakashaka babikuye ku mutima !

Ndagushakashakana umutima wanjye wose,

ntincishe ukubiri n’amategeko yawe.

 

Umutima wanjye wazonzwe

no guhora nifuza kumenya amateka uciye.

Nahisemo kutazagutenguha,

nsobanukirwa n’amateka yawe.

 

Icy’ingenzi nifuza ni ugukurikiza amabwiriza yawe,

untungishe ubutungane.

Mbumbuye umunwa wanjye ngo miragure,

kuko mfite inyota y’amatangazo yawe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 130 (129), 7)

 

Alleluya Alleluya

Uhoraho ahorana imbabazi, akagira ubuntu butagira urugero.

Alleluya

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 9, 9-13)

Muri icyo gihe, 9Yezu avuye i Kafarinawumu, yigiye imbere abona umuntu wicaye mu biro by’imisoro, akitwa Matayo. Aramubwira ati “Nkurikira !” Arahaguruka aramukurikira. 10Nuko igihe Yezu yari ku meza iwe, abasoresha benshi n’abanyabyaha baraza, basangira na we n’abigishwa be. 11Abafarizayi babibonye babaza abigishwa be bati “Ni iki gituma umwigisha wanyu asangira n’abasoresha n’abanyabyaha ?” 12We rero abyumvise aravuga ati “Abazima si bo bakeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi. 13Nimugende rero, musiganuze icyo iri jambo rivuga ngo ‘Icyo nshaka ni impuhwe, si igitambo.’ Erega sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo abanyabyaha.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »