ven.

22

juin

2012

Amasomo ku wa Mbere XII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cya kabiri cy’Abami   (2 Bami 17, 5-8.13-15a.18)

Muri iyo minsi, 5umwami w’Abanyashuru atera igihugu cyose cya Israheli; atera Samariya arayigota, amarayo imyaka itatu. 6Mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Hozeya, umwami w’Abanyashuru atsinda umugi wa Samariya arawigarurira; anyaga Abayisraheli abajyana muri Ashuru. Abatuza mu karere ka Kala, ku ruzi rwa Habori muri Gozani no mu migi y’Abamedi. 7Ibyo byago byatewe n’uko Abayisraheli bacumuye ku Uhoraho, Imana yabo yabakuye mu gihugu cya Misiri, ibagobotoye mu maboko y’umwanzi wabo Farawo, umwami wa Misiri; biterwa kandi n’uko biyeguriye izindi mana. 8Bibanze ku migenzo y’abanyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere y’Abayisraheli, no ku migenzo yashyizweho n’abami ba Israheli.

 

13Nyamara Uhoraho yari yarihanangirije Israheli na Yuda, abivugishije abahanuzi be bose n’abandi bashishozi, agira ati “Nimureke ingeso mbi zanyu, mwubahirize amategeko n’amabwiriza yanjye nahaye abasekuruza banyu, namwe nkayabagezaho mbivugishije abagaragu banjye b’abahanuzi.” 14Ariko banga kumva, ahubwo bagamika amajosi nk’uko abasekuruza babo bayagamitse banga kwemera Uhoraho, Imana yabo. 15aBirengagije amategeko y’Uhoraho n’Isezerano yari yaragiranye n’abasekuruza babo, n’ibyo yabihanangirije. 18Nuko Uhoraho arakarira bikabije Abayisraheli, abirukana imbere ye, hasigara umuryango wa Yuda wonyine.

 

ZABURI        (Zab 60 (59), 3-4, 5-6, 13-14)

 

Inyik/ Nyagasani, dukirishe indyo yawe maze udusubize.

 

Mana yacu, waradutaye turatagarana;

wari waraturakariye ariko ongera udukomeze.

Wahungabanyije isi, urayisatagura,

none gira usane ibyuho byayo kuko igiye kuriduka !

 

Umuryango wawe wawugejeje ahaga,

maze utunywesha divayi isindisha !

Abakubaha wabahaye ikimenyetso,

ugira ngo bahunge abarashi !

 

Gira uze udutabare, udufashe kurwanya abanzi,

kuko ubuvunyi buturuka ku bantu ari ntacyo bugeraho.

Nituba hamwe n’Imana ni bwo tuzatsinda,

ni yo izaribata abanzi bacu.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Heb 4, 12)

 

Alleluya Alleluya

Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima, ni irinyabubasha,

kandi ricengera ibitekerezo byihishe muri muntu.

Alleluya

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 7, 1-5)

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 1“Mwica urubanza namwe mutazarucirwa, 2kuko uko muzaba mwaziciye ni ko muzazicirwa, igipimisho muzageresha, ni cyo namwe muzagererwamo. 3Kuki ubona akatsi kari mu jisho ry’umuvandimwe wawe, ariko umugogo uri mu jisho ryawe ntuwubone? 4Ubwo se wabwira ute uwo muva inda imwe uti ‘Reka ngutokore akatsi kakuri mu jisho’, kandi utareba umugogo uri mu ryawe? 5Wa ndyarya we, banza ukuremo umugogo uri mu jisho ryawe, hanyuma uzabone neza, ushobore gutokora akatsi ko mu jisho ry’uwo muva inda imwe.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »