ven.

22

juin

2012

Amasomo ku wa Gatatu XII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cya kabiri cy’Abami (2 Bami 22, 8.10-13; 23,1-3)

Muri iyo minsi, umwami Yoziya atuma umunyamabanga we Shafani kuri Hilikiyahu, umuherezabitambo mukuru, wari ushinzwe imirimo yo gusana Ingoro y’Uhoraho. 22,8Umuherezabitambo mukuru Hilikiyahu abwira umunyamabanga Shafani ati “Natahuye igitabo cy’Amategeko mu Ngoro y’Uhoraho !” Hilikiyahu ahereza Shafani icyo gitabo, aragisoma. 10Hanyuma umunyamabanga Shafani abwira umwami ati “Umuherezabitambo Hilikiyahu yampaye iki gitabo.” Shafani agisomera umwami. 11Umwami amaze kumva amagambo yo mu gitabo cy’Amategeko, ashishimura imyambaro ye. 12Hanyuma ategeka umuherezabitambo Hilikiyahu, na Ahikamu mwene Shafani, na Akibori mwene Mikaya, n’umunyamabanga Shafani ndetse na Asaya umugaragu w’umwami ati 13“Nimugende mumbarize Uhoraho, jye n’umuryango wanjye na Yuda yose, ibyerekeye amagambo yo muri iki gitabo cyatahuwe mu Ngoro y’Uhoraho, kuko uburakari Uhoraho adufitiye ari bwinshi, bitewe n’abasekuruza bacu batakurikije amagambo yo muri iki gitabo, ntibite ku bicyanditsemo byose.”

 

23,1Nuko umwami atumira abakuru bose ba Yuda n’ab’i Yeruzalemu, bateranira iruhande rwe. 2Hanyuma azamuka mu Ngoro y’Uhoraho, aherekejwe n’Abayuda bose n’abatuye Yeruzalemu, ari abaherezabitambo, ari abahanuzi, ari n’abantu bose, abakuru n’abato. Yoziya abasomera amagambo yose yo mu gitabo  cy’Isezerano cyabonetse mu Ngoro y’Uhoraho. 3Maze ahagarara iruhande rw’inkingi y’Ingoro, asezeranira Uhoraho ko azamukurikira, akubahiriza amategeko, amabwiriza n’amateka bye n’umutima we wose n’amagara ye yose, kugira ngo ibyanditswe muri iki gitabo cy’Isezerano byuzuzwe. Abantu bose biyemeza na bo iryo Sezerano.

 

ZABURI (Zab 119 (118), 33-34, 35-36, 37.40)

 

Inyik/ Uhoraho, unyigishe inzira y’ugushaka kwawe.

 

Uhoraho, unyigishe inzira y’ugushaka kwawe,

kugira ngo nyikomeze kugera mu ndunduro.

Umpe ubwenge kugira ngo nkomeze amategeko yawe,

maze nyakurikize n’umutima wanjye wose.

 

Unkomeze mu nzira y’amatangazo yawe,

kuko ari yo anezereje.

Werekeze umutima wanjye ku byemezo byawe,

aho kohoka ku maronko.

 

Amaso yanjye uyarinde ibitagirashinge,

unkomeze mu nzira zawe.

Icy’ingenzi nifuza ni ugukurikiza amabwiriza yawe,

untungishe ubutungane.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 1, 2-3)

 

Alleluya Alleluya

Uhoraho, hahirwa umuntu uhimbazwa n’amategeko yawe,

yera imbuto uko igihe kigeze.

Alleluya

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 7, 15-20)

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 15“Muritondere abahanurabinyoma babasanga, inyuma basa n’intama, naho imbere ari ibirura by’ibihubuzi. 16Muzabamenyera ku mbuto bera. Hari usoroma imizabibu ku mahwa ? Cyangwa se imitini ku mikeri ? 17Burya igiti cyose cyiza cyera imbuto nziza, naho igiti kibi kikera imbuto mbi. 18Igiti cyiza ntigishobora kwera imbuto mbi, n’igiti kibi ntigishobora kwera imbuto nziza. 19Igiti cyose kitera imbuto nziza baragitema, bakakijugunya mu muriro. 20Nuko rero, muzabamenyera ku mbuto bera.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »