ven.

22

juin

2012

Amasomo ku wa Gatandatu XII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cy’Amaganya (Mag 2, 2.10-14, 18-19)

2Uhoraho yatsembye inzuri zose za Yakobo atazibabariye ; mu burakari bwe asenya ibigo by’umwari wa Yuda ; yabirunze hasi, ahindanya igihugu n’abatware bacyo. 10Abakuru b’umwari w’i Siyoni bicaye hasi bagwa mu kantu; none baritumurira umukungugu mu mutwe, bakenyeye ibigunira. Abari b’i Yeruzalemu bubitse umutwe ukora ku butaka. 11Amaso yanjye yakobowe n’amarira, ndiho ndatengurwa; nacitse intege kuko umwari w’umuryango wanjye yarimbutse, abana b’ibitambambuga n’abakiri ku ibere, bakaba basambagurikira ku bibuga by’umurwa. 12Barabaza ba nyina bati “Ingano na divayi biri he ?” Ari na ko babarirana nk’inkomere ku bibuga by’umurwa, basambagurika mu maboko ya ba nyina.

 

13Icyo nakuvugaho se ni iki ? Nakugereranya n’iki se, mwari w’i Yeruzalemu ? Uwagukiza akaguhumuriza yaba ari nde, wa mukobwa we, mwari w’i Siyoni ? Akaga urimo ko kangana n’inyanja, ni nde washobora kugukiza ? 14Amabonekerwa abahanuzi bawe bakugejejeho, ni ibinyoma by’impfabusa ! Ntibakugaragarije igicumuro cyawe, kugira ngo wirinde ibi byakugwiririye, ahubwo impanuro bakubwiye zarakurindagije, zirakuyobya.

 

18Takambira Uhoraho, umuganyire, mwari w’i Siyoni ; reka amarira yawe yisuke amanywa n’ijoro, boshye amazi y’umugezi ; ntiwigere uruhuka, n’amarira ntakame mu maso yawe ! 19Haguruka utakambe ijoro ryose, uhereye igihe izamu ritangirira ; curanurira umutima wawe imbere y’uruhanga rw’Uhoraho nk’uko basuka amazi ; mutegere amashyi kubera ibitambambuga byawe, byarabiraniye hose mu mayirabiri bizize inzara.

 

ZABURI        (Zab 74 (73), 1-2, 3-4, 5-7, 19b-20.22a)

 

Inyik/ Nyagasani, ntutererane buheriheri ingorwa zawe zagirijwe.

 

Nyagasani, ni iki cyatumye uduta burundu ?

Ni iki cyatumye uburakari bwawe bugurumanira ubushyo bwo

mu nkome zawe ?

Ibuka ikoraniro ryawe wironkeye kuva kera,

ubwoko wishakiye ko bukubera imbata,

wibuke n’umusozi wa Siyoni washinzeho Ingoro yawe !

 

Zamuka werekeza muri ayo matongo;

wirebere ibyo umwanzi yononnye byose mu Rusengero.

Abagutambamiye bavugirije induru mu ijabiro ryawe watwakiriragamo,

bahashinga amabendera yabo.

 

Basaga n’abatatuzi babanguye intorezo zabo mu ishyamba,

bamenagurira icyarimwe amashusho,

bayakubita intorezo n’amafuni !

Ingoro yawe bayihereje inkongi,

bahirika ku butaka inteko y’izina ryawe.

 

Ntutererane buheriheri ingorwa zawe zagirijwe,

ibuka Isezerano ryawe maze wirebere :

Amikingo yose y’igihugu yabaye indiri y’urugomo !

Uhoraho, tabara; urengere abawe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 8, 17)

 

Alleluya Alleluya

Yezu yatwunamuye mu ntege nke zacu,

yigerekaho n’indwara zacu.

Alleluya

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 8, 5-17) 

Muri icyo gihe, 5Yezu abaye acyinjira muri Kafarinawumu, umutegeka w’abasirikare aramwegera, aramwinginga avuga ati 6« Nyagasani, umugaragu wanjye aryamye mu nzu iwanjye ; ni ikimuga kitinyagambura kandi arababaye cyane. » 7Yezu aramubwira ati « Ndaje mukize. » 8Uwo mutegeka aravuga ati « Nyagasani, sinkwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye, ariko uvuge ijambo rimwe gusa maze umugaragu wanjye akire. 9N’ubwo nanjye ndi umuntu utegekwa, mfite abasirikare ; nabwira umwe nti ‘Genda’, akagenda ; undi nti ‘Ngwino’, akaza ; n’umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’, akagikora. » 10Yezu abyumvise aratangara, maze abwira abamukurikiye ati « Ndababwira ukuri, muri Israheli nta muntu nigeze nsangana ukwemera nk’uku. 11Ndabibabwiye : benshi bazava aho izuba rituruka n’aho rirengera, basangire na Abrahamu na Izaki na Yakobo mu Ngoma y’ijuru, 12naho abana b’Ingoma bazatabwa hanze mu mwijima : aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo. »

 

13Hanyuma Yezu abwira uwo mutegeka w’abasirikare ati « Genda, uko wemeye abe ari ko ugirirwa. » Nuko wa mugaragu akira ako kanya. 14Yezu ngo agere kwa Petero, asanga nyirabukwe aryamye yahinduwe. 15Amukoze ku kiganza, ubuganga bumwamukamo, arabyuka aramuzimanira. 16Bugorobye, bamuzanira abahanzweho na roho mbi nyinshi ; nuko azirukana azikabukira maze akiza abarwayi bose, 17kugira ngo huzuzwe ibyo umuhanuzi Izayi yavuze ati « Yatwunamuye mu ntege nke zacu, yigerekaho n’indwara zacu. »


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »