mer.

20

juin

2012

18-19/06/2012: Inama y'Abapadri (Presbyterium)

Inama yatangijwe na Musenyeri Servilien NZAKAMWITA, akaba yarasobanuye ko iyo nama igamije gutegura Umwaka w’ikenurabushyo 2012-2013 muri Diyosezi. Yibukije ko igomba gutangwamo ibitekerezo  byubaka bigendeye k’ubunararibonye bwa buri muntu mu murimo wa gitumwa.


Yibukije ko iyo nama ari iya mbere ikozwe hari Vicaire Général mushya, Myr Alfred RUTAGENGWA ufite ubushake n'umurava mu gufatanya n’abandi mu iterambere rya Diyosezi. Ni na we wahise ayobora inama kuko Musenyeri yari agiye mu yindi mirimo.


Mgr Alfred yagaragaje ko mu nama hagomba kuganirwa ku ngingo eshatu ari zo:

1. Ubuzima bw’abapadri

2. Umujyo umwe mu Ikenurabushyo (Pastorale d’ensemble)

3. Uko Abasaserdoti bacunga ibyo bashinzwe

 

Amaze gusobanura muri make izi ngingo abapadri bagiye kwigira mu matsinda ingingo ya mbere ivuga k'ubuzima bw'abapadri maze bibanda ku mirongo itanu:

- Kubaka ishusho y’umupadri, ubumwe bw’abapadri n’ubuvandimwe bwabo.

ubuzima bwa roho bw'umupadri

Gutegura ejo hazaza h'umupadri

- Kuba bugufi Abapadri (Accompagnement des pretres)

- Kubaka Diyosezi nk'umuryango w'abapadri

 

Abasaserdoti kandi baganiriye k'uburyo burambuye ku kugira 

umujyo umwe mu Ikenurabushyo muri Diyosezi (Pastorale d'ensemble), banarebera hamwe uko Abasaserdoti bacunga ibyo bashinzwe.

 

Muri iyo nama kandi abapadri bahawe ikiganiro n'intumwa zari zavuye muri CRS Rwanda, Pascasie MUSABYEMUNGU na Samson NZAYISENGA, bakaba barabaganiriye ku bintu bya ngombwa mu kumenya gufata neza abakozi hagamijwe ko akazi karushaho kugenda neza kandi kakarushaho gutanga umusaruro ushimishije. (essentiel de la fonction des ressources humaines).

 

P. Jean Damascène MUGIRANEZA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »