sam.

16

juin

2012

Inyigisho Icyumweru cya XI Gisanzwe, B

1. Liturjiya y’iki cyumweru iratugaragariza Yezu agerageza gusobanura ingoma y’Imana. Arabanza kuyigereranya n’umuntu utera imbuto mu gitaka. Iyo mbuto ipfa guterwa ubundi ikagenda ikura ndetse n’uwayiteye ntamenye uko bigenze. Ingoma y’Imana nayo iturimo, yatubibwemo kandi igenda ikura buhoro buhoro muri twe, kugeza ubwo yeze imbuto tutacyekaga, kuko kenshi tutazi uburyo igenda iducengeramo kugera ubwo iduhinduye abantu banyuze Imana. Yezu ati Igitaka ku bwacyo kibanza kumera ingemwe hanyuma zikagengarara, hanyuma imbuto z’ingano zikuzura mu mahundo”. Natwe turi igitaka Imana yateyemo imbuto zayo, imbuto z’ubugiraneza, imbuto z’urukundo n’amahoro, imbuto zo kwihanganira ibituma dushobora guta umurongo twashyizwemo n’Imana. Icyo Imana idusaba ni ukudatambamira izo mbuto. Ni We utanga amazi yo kuzuhira, nitumuhe uburyo bwo kutunyuraho kugira ngo tuzuhirane neza.

 

2. Yezu arongera akatubwira ati iby’Ingoma y’Imana bimeze nk’imbuto ya sinapisi ibibwa mu gitaka, ari ntoya kurusha imbuto zose ziba ku isi;ariko yamara kubibwa igakura ikaruta ibindi bihingwa byose, ikagira amashami manini bigatuma inyoni zo mu kirere ziza kwarika mu gicucu cyayo. Ingoma y’Imana uyigereranyije n’ingoma z’isi, ntigaragara, ndetse benshi kubera kutayumva babona ntacyo imaze ko ikwiye kurwanywa igakurwaho. Nyamara nta ngoma n’imwe ifite ububasha nk’ubw’ingoma y’Imana. Nta ngoma n’imwe ikunzwe, ihuruza imbaga nk’ingoma y’Imana. Nta ngoma n’imwe izaramba nk’ingoma y’Imana. Imana ikorana ubwiyoroshye, igaha muntu agaciro kandi ikita cyane cyane kubanyantege nke n’abatagira kivurira. Ingoma y’Imana itwinjiramo buhoro buhoro, nta gahato, niyo mpamvu igera ubwo itubamo igiti cy’inganzamarumbo maze tukagera ubwo twumva ko tudashobora kubaho Imana itaturimo ngo natwe tuyibemo. Iyo ngoma y’Imana kandi ikorana ubwitonzi, ubwiyoroshye n’ukubaha, igera aho iduha ubwisanzure n’amahoro ya yandi isi idashobora kutwambura bibaho.

 

3. Uku gutanga ihumure n’uburuhukiro ingoma y’Imana iha abayigana, nibyo bishushanywa n’ishami ry’igiti Imana izatera, nk’uko umuhanuzi Ezekiyeli abitubwira: Uhoraho aravuze ati “Nanjye nzafata ishami ryo mu bushorishori bw’isederi nini, mu mashami yo hejuru cyane nzacemo rimwe ritoshye, maze nditere jye ubwanjye ku musozi muremure kandi wirengeye. Nzaritera ku musozi muremure wa Israheli, na ryo rizakure rigabe amashami, rizere imbuto kandi ribe isederi itagira uko isa. Inyoni z’amoko yose zizayarikamo, ibisiga by’amoko yose bizugame mu mashami yayo.” Iki ni igiti rero cy’amahoro, kigaragaza ubuzima Imana itanga, kikagaragaza ukwizera n’ukudahungabanywa bitangwa n’ingoma y’Imana.

 

4. Niduharanire rero gutura ingoma ya Nyiribiremwa, niturangwe no kwiyoroshya, guharanira ukuri no kuba intungane kuko nk’uko zaburi ya 92 ibitubwira, Umuntu w’intungane yatumburutse nk’umukindo, asagamba nka sederi yo muri Libani. Ameze nk’igiti cyatewe mu Ngoro y’Uhoraho, akisanzurira mu nkike z’Imana. No mu busaza bwe aba akera imbuto, aba acyuzuyemo ubuzima n’ubutohagire, kugira ngo yamamaze ko Uhoraho ari Umunyabutungane, we Rutare rwanjye ntiyigiramo uburiganya.”

P. Jean Damascène MUGIRANEZA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »