lun.

11

juin

2012

Amasomo ku wa Gatatu X, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cya mbere cy’Abami (1 Bami 18, 20-39)

20Umwami Akabu atumiza Abayisraheli bose n’abahanuzi, abakoranyiriza ku musozi wa Karumeli. 21Eliya yegera rubanda rwose maze aravuga ati “Muzahereza he gucumbagirira ku maguru yombi ? Niba Uhoraho ari we Mana, nimumukurikire; niba kandi ari Behali, abe ari we mukurikira !” Ariko abantu ntibagira ijambo na rimwe bamusubiza. 22Eliya arongera abwira rubanda ati “Ni jyewe muhanuzi w’Uhoraho usigaye jyenyine, naho abahanuzi ba Behali ni magana ane na mirongo itanu. 23Nibaduhe ibimasa bibiri; bihitiremo icyabo bakibage maze bagishyire hejuru y’inkwi, ariko ntibacane umuriro. Nanjye ndabigenza ntyo ku kindi kimasa; ndakibaga ngishyire hejuru y’inkwi, ariko sincana umuriro. 24Hanyuma muze kwiyambaza izina ry’imana yanyu, nanjye ndiyambaza izina ry’Uhoraho. Imana iza gusubirisha umuriro, iraba ari yo Mana.” Abantu baramusubiza bati “Iryo jambo ni ryiza.”

 

25Eliya abwira abahanuzi ba Behali ati “Nimwihitiremo icyanyu kimasa, mube ari mwe mubanza kubaga kuko muri na benshi; hanyuma mwiyambaze izina ry’imana yanyu, ariko ntimucane umuriro.” 26Bafata ikimasa bahawe barakibaga, maze biyambaza izina rya Behali kuva mu gitondo kugeza ku manywa y’ihangu, bavuga bati “Behali, dusubize!” Ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa ubasubiza n’umwe. Nuko babyinira iruhande rw’urutambiro bari bubatse. 27Bagejeje ku manywa y’ihangu, Eliya abashinyagurira avuga ati “Nimuhamagare cyane kuko ari imana mubwira. Wenda ubu yaba yiherereye cyangwa se yaba idahari, cyangwa se ikaba hari aho yazindukiye; wenda yaba isinziriye ikaba ikwiye gukangurwa !” 28Barongera barangurura amajwi, maze ku buryo bw’imihango yabo bisharambuza n’amacumu, kugeza ubwo bivushije amaraso. 29Amanywa arangiye bakomeza guhanura, kugeza igihe cyo gutura igitambo cya nimunsi. Ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa ijambo, cyangwa se ikindi kimenyetso cy’uko bitaweho.

 

30Eliya abwira abantu bose ati “Nimunyegere !” Bose baramusanga. Asana urutambiro rw’Uhoraho rwari rwarasenyutse. 31Afata amabuye cumi n’abiri nk’uko imiryango ya bene Yakobo yanganaga, ari we Uhoraho yari yarabwiye ati “Uzitwa Israheli.” 32Ayo mabuye Eliya ayubakisha urutambiro rw’Uhoraho, maze iruhande rw’urwo rutambiro ahacukura umuferege uruzengurutse, ukaba wari ufite intambwe ebyiri z’intoke z’ubujyakuzimu. 33Eliya agereka inkwi ku rutambiro, hanyuma abaga ikimasa, inyama zacyo azirambika hejuru y’inkwi. 34Abwira rubanda ati “Nimwuzuze amazi mu bibindi bine, maze muyasuke hejuru y’igitambo no hejuru y’inkwi !” Babigenza batyo. Arababwira ati “Nimwongere !” Babikora incuro ya kabiri. Arakomeza arababwira ati “Nimwongere ubwa gatatu !” Babigira incuro ya gatatu. 35Amazi asendera urutambiro ndetse yuzura na wa muferege.

 

36Isaha yo gutura igitambo igeze, umuhanuzi Eliya yegera urutambiro, asenga agira ati “Uhoraho, Mana ya Abrahamu na Izaki na Israheli, erekana uyu munsi ko ari wowe Mana muri Israheli, naho jyewe nkaba umugaragu wawe, kandi ko ibyo byose nabikoze nkurikije ijambo ryawe. 37Ngaho nsubiza, Uhoraho, nsubiza kugira ngo iyi mbaga imenye ko wowe Uhoraho uri Imana, kandi ko ari wowe wigaruriye imitima yabo !” 38Ubwo umuriro w’Imana uramanuka utwika igitambo, inkwi, amabuye n’ukungugu kandi ukamya amazi yari mu muferege. 39Abantu bose babibonye bikubita hasi bubamye, baravuga bati “Uhoraho ni we Mana ! Uhoraho ni we Mana !”

 

ZABURI (Zab 16(15), 1-2, 3ac.4, 5.8.9a.11)

 

Inyik/ Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye.

 

Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye.

Uhoraho ndamubwiye nti “Ni wowe Mutegetsi wanjye,

nta mahirwe yandi nagira atari wowe ! ”

        

Ibigirwamana by’iy’isi,

birarushaho gutwara benshi umutima bakabyohokaho.

Ariko jyeweho sinzongera kubitura ibitambo biseswa,

nta n’ubwo nzongera kubivuga mu mazina bibaho !

 

Uhoraho, wowe munani wanjye n’umugabane wanjye,

uko nzamera ni wowe ukuzi.

Uhoraho mpora muzirikana ubudahwema,

ubwo andi iruhande sinteze guhungabana.

 

Ni cyo gituma umutima wanjye unezerewe.

Uzamenyesha inzira y’ubugingo ;

hafi yawe ni ho haba umunezero usendereye,

iburyo bwawe hakaba umudabagiro udashira.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 119 (118), 3

 

Alleluya Alleluya

Uhoraho, unyigishe inzira y’ugushaka kwawe,

kugira ngo njye nyikurikiza mbikuye ku mutima.

Alleluya

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 5, 17-19)

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 17“Ntimukeke ko naje kuvanaho Amategeko cyangwa Abahanuzi; sinaje gukuraho, ahubwo naje kunonosora. 18Koko rero ndababwira ukuri: kugera igihe ijuru n’isi bizashirira, nta kanyuguti, nta n’akadomo kazava mu Mategeko ibyo byose bitarangiye. 19Nuko rero, uzarenga kuri rimwe muri ayo mategeko yoroheje, kandi akigisha n’abandi kugenza batyo, azitwa igiseswa mu Ngoma y’ijuru. Naho uzajya ayakurikiza akayatoza abandi, azitwa umuntu ukomeye mu Ngoma y’ijuru.”  


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »