lun.

11

juin

2012

Amasomo ku wa Gatanu X,B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cya mbere cy’Abami (1 Bami 19, 9a.11-16)

Umuhanuzi Eliya agera i Horebu, 9ayinjira mu buvumo araharara. 11Uhoraho aravuga ati “Sohoka maze uhagarare ku musozi imbere y’Uhoraho; dore Uhoraho araje.” Ako kanya haza incubi y’umuyaga usatagura imisozi, kandi umenagura amabuye imbere y’Uhoraho, ariko Uhoraho ntiyari muri uwo muyaga. Nyuma y’umuyaga haba umutingito w’isi, ariko Uhoraho ntiyari awurimo. 12Nyuma y’umutingito w’isi haza umuriro, ariko Uhoraho ntiyari awurimo. Noneho nyuma y’umuriro haza akayaga gahuhera. 13Eliya akumvise yipfuka igishura cye mu maso, maze arasohoka ahagarara ku muryango w’ubuvumo. Ijwi riramubaza riti “Eliya, urakora iki hano ?” 14Arasubiza ati “Nagurumanywemo n’ishyaka ryUhoraho, Umugaba w’ingabo, kuko Abayisraheli banze kwita ku Isezerano ryawe, basenya intambiro zawe kandi bicisha inkota abahanuzi bawe; ni jye jyenyine wasigaye none barangenza ngo banyice.” 15Uhoraho aramubwira ati “Genda, usubize inzira wajemo werekeze ku butayu bw’i Damasi. Nugerayo uzasiga amavuta Hazayeli, umwimikire kuba umwami wa Aramu. 16Na Yehu mwene Nimushi uzamusige amavuta, umwimikire kuba umwami wa Israheli. Hanyuma usige amavuta na Elisha mwene Shafati w’i Abeli-Mehola, abe umuhanuzi mu mwanya wawe.”

 

 

ZABURI (Zab 27(26), 7-8ab, 8c-9c, 13.14)

 

Inyik/ Uhoraho, uruhanga rwawe ni rwo nshakashaka !

 

Uhoraho, umva ijwi ryanjye ndagutakira,

gira ibambe unsubize !

Umutima wanjye wanyibukije ijambo ryawe,

wowe wavuze uti “Nimushakashake uruhanga rwanjye !”

 

Uhoraho, uruhanga rwawe ni rwo nshakashaka,

ntumpishe uruhanga rwawe !

Wirakara ngo uhinde umuyoboke wawe,

ni wowe muvunyi wanjye.

 

Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,

mu gihugu cy’abazima.

Ihangane wizigire Uhoraho,

ukomeze umutima ube intwari !

Rwose wiringire Uhoraho.

 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Fil 2, 15-16)

 

Alleluya Alleluya

Nimwigiremo Ijambo ry’ubugingo,

bityo muzabera abandi urumuri.

Alleluya

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 5, 27-32)

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 27“Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ntuzasambane’, 28jyeweho mbabwiye ko ureba umugore akamwifuza, mu mutima we aba yamusambanyije. 29Ijisho ryawe ry’iburyo nirikubera impamvu yo gukora icyaha, rinogore urijugunye kure yawe : ikigufitiye akamaro ni ukubura rumwe mu ngingo zawe, aho kubona umubiri wose utawe mu nyenga y’umuriro. 30Niba ikiganza cy’iburyo kigutera gukora icyaha, gice ukijugunye kure yawe : ikiruta ni uko wabura rumwe mu ngingo zawe, aho kubona umubiri wawe wose ugiye mu nyenga y’umuriro. 31Kandi byaravuzwe ngo ‘Usenze umugore we agomba kumuha urwandiko rwo kumusenda’. 32Naho jye mbabwiye ko umuntu wese usenda umugore we – usibye iyo babanaga bitemewe – aba amuteye gusambana ; n’ucyura umugore wasenzwe, aba asambanye.”    


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »