ven.

01

juin

2012

Amasomo ku wa Kabiri IX, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa ya kabiri ya Mutagatifu Petero Intumwa  (2 Pet 3, 12-15a.17-18)

Bavandimwe, 12mwebwe abategereje kandi mugashaka gutebutsa umunsi w’Imana, umunsi uzatuma ijuru rizimira rigakongokeshwa n’umuriro, n’ibirimo byose bikazayoka. 13Ariko nk’uko Imana yabisezeranye, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, aho ubutungane buzatura. 14Ni yo mpamvu, nkoramutima zanjye, mu gihe mugitegereje ibyo mugomba gukora uko mushoboye kose kugira ngo Nyagasani azabasange mu mahoro, muri abaziranenge n’inyangamugayo. 15aKandi mumenye ko Nyagasani akomeza kubihanganira agira ngo abakize. 17Nuko rero, nkoramutima zanjye, dore mwe muraburiwe: muramenye hato mutazashukwa n’abagomeramana biyobeje, maze mugateshuka ku mizero yanyu. 18Ahubwo nimukomeze kujya mbere mu ngabire n’ububumenyi by’Umwami wacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu. Nahabwe ikuzo ubu ngubu n’iteka ryose. Amen !

 

ZABURI         (Zab 90 (89), 2, 3-4, 10, 14.16)

 

Inyik/   Nyagasani, watubereye ikiramiro,

            kuva mu gisekuruza kujya mu kindi.

 

Mbere y’uko imisozi ibaho,

isi n’ibiyiriho byose bitararemwa,

uri Imana iteka ryose rizira iherezo.

 

Abantu ubasubiza mu mukungugu,

kuko wavuze uti “Bene muntu nimusubire iyo mwavuye !”

Mu maso yawe imyaka igihumbi ni nk’umunsi w’ejo wahise,

ni nk’isaha imwe y’ijoro.

 

Imyaka y’ubugingo bwacu ni mirongo irindwi,

na mirongo inani ku bakomeye;

nyamara tuyigiramo imiruho n’ibyago gusa,

kuko ihita bwangu maze tukigendera.

 

Utugwirize ineza yawe kuva mu gitondo,

kugira ngo duhimbarwe iminsi yose y’ubugingo bwacu.

Ibikorwa byawe nibigaragarire abagaragu bawe,

n’ubuhangare bwawe bwiyereke abana babo !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI  (1 Tim 6, 15-16)

 

Alleluya Alleluya.

Imana Nyir’ihirwe na Mugengabyose umwe rukumbi,

Umwami w’abami n’Umutegetsi w’abategetsi,

niharirwe icyubahiro n’ububasha ubuziraherezo.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Mariko   (Mk 12, 13-17)    

Muri icyo gihe, 13Yezu bamwoherereza bamwe mu Bafarizayi no mu Baherodiyani, kugira ngo bamufatire ku byo avuga. 14Baraza baramubwira bati “Mwigisha, tuzi ko uvuga ukuri ntacyo wikanga, kuko udatinya amaso y’abantu, ahubwo wigisha inzira y’Imana mu kuri. Ese gutanga umusoro wa Kayizari biremewe, cyangwa se ntibyemewe ? Tujye tuwutanga cyangwa se twoye kuwutanga ?” 15Ariko Yezu kuko yari azi uburyarya bwabo, arababwira ati “Kuki muntega iyo mitego ? Nimunzanire igiceri ndebe !” 16Barakimuzanira. Yezu arababaza ati “Iri shusho n’iri zina biriho ni ibya nde ?” Barasubiza bati “Ni ibya Kayizari.” 17Yezu ni ko kubabwira ati “Ibya Kayizari mubisubize Kayizari, n’iby’Imana mubisubize Imana !” Ngo avuge atyo baramutangarira cyane.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »