ven.

01

juin

2012

Amasomo ku Cyumweru cya IX Gisanzwe, B

IS0MO RYA MBERE


Igitabo cy’Ivugururamategeko (Ivug 5, 12-15)

Ku musozi wa Sinayi Imana itanga iri tegeko iti 12«Urajye wubahiriza umunsi w’isabato, uwegurire Imana nk’uko Uhoraho Imana yawe yabigutegetse. 13Uzakore imirimo yawe yose mu minsi itandatu, 14naho uwa karindwi ni isabato y’Uhoraho Imana yawe. Ntuzagire umurimo n’umwe ukora: ari wowe, ari umuhungu wawe, ari umukobwa wawe, ari umugaragu wawe, ari umuja wawe, ari ikimasa cyawe, ari indogobe yawe, ari irindi tungo ryawe iryo ari ryo ryose, ari n’umusuhuke waje iwanyu, kugira ngo umugaragu wawe n’umuja wawe na bo baruhuke nkawe. 15Ujye wibuka ko wari umucakara mu gihugu cya Misiri, maze Uhoraho Imana yawe akagukuzayo imbaraga n’umurego by’ukuboko kwe : ngicyo igituma Uhoraho Imana yawe yagutegetse kubahiriza umunsi w’isabato.»

 

ZABURI (Zab 81 (80),3-4, 5-6ab, 6c-8a, 10-11b)

Inyik/ Nimuze tuvugirize impundu Uhoraho, we mbaraga zacu.

 

Ngaho nimuririmbe, muvuze ishako,

mucurange inanga ijyane n’iningiri.

Nimuvuze impanda ku mboneko y’ukwezi,

no ku nzora yako, umunsi wacu w’ibirori.

 

Iryo ni itegeko muri Israheli

Ryishyiriweho n’Imana ya Yakobo.

Itegeko yashinze inzu ya Yozefu,

igihe yibasiye igihugu cya Misiri

 

Ndumva imvugo idasanzwe

«Urutugu rwe naruruhuye umuzigo,

n’ibiganza bye birekura agatebo!

Igihe untakambiye uri mu kaga ndagutabara.

 

Iwawe ntihakabe imana yindi,

ntugapfukamire imana y’imvamahanga!

Ndi Uhoraho Imana yawe,

yakuvanye mu gihugu cya Misiri!»

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (2 Kor4, 6-11)

Bavandimwe, 6Imana yivugiye iti «Urumuri nirwakire mu mwijima», ni Yo ubwayo yamurikiye mu mitima yacu ngo tumenye ikuzo ryayo ribengerana ku ruhanga rwa Kristu. 7Ariko uwo mukiro tuwutwaye mu tubindi tumeneka ubusa, bigatuma bose babona ko ubwo bubasha buhanitse buturuka ku Mana, aho kutwitirirwa. 8Baraduhutaza hirya no hino ariko ntidutembagara; turagirijwe ariko tugatambuka ; 9turaburagizwa ariko ntidushyikirwa; twatuwe hasi ariko ntiduheranwa. 10Igihe cyose tugendana imibabaro y’urupfu rwa Kristu, kugira ngo n’ubuzima bwe bwigaragaze mu mubiri wacu. 11N’Ubwo turi bazima bwose duhora tugabizwa urupfu duhorwa Yezu, kugira ngo ubugingo bwe bugaragarire muri iyi mibiri yacu y’impfabusa.


IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILl (2 Kor 3, 6.17)


Alleluya Alleluya.

Roho w’Imana atanga ubuzima,

kandi aho Roho wa Nyagasani ari ni ho haba ubwisanzure.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Mariko (Mk 2,23-28 ; 3,1-6)

23Umunsi umwe ku isabato Yezu anyura mu mirima y’ingano, abigishwa be batangira kugenda bazimamfuza. 24Abafarizayi ni ko kumubwira bati «Dore re! Kuki bakora ibibujijwe ku isabato?» 25Arabasubiza ati «Ntimwasomye uko Dawudi yabigenjeje, igihe ashonje akabura uko agira, we n’abo bari kumwe? 26N’uko yinjiye mu Ngoro y’lmana mu gihe cy’Abiyatari umuherezabitambo mukuru, akarya imigati y’umumuriko atashoboraga kurya kuko yari igenewe abaherezabitambo bonyine, kandi akayihaho n’abari kumwe na we?» 27Nuko Yezu arababwira ati «Isabato ibereyeho umuntu, nta bwo ari umuntu ubereyeho isabato! 28Ni cyo gituma Umwana w’umuntu agenga ndetse n’isabato!»


3,1 Nuko yongera kwinjira mu isengero, maze ahasanga umuntu wari ufite ikiganza cyumiranye. 2Ubwo bagenzuraga Yezu ngo barebe ko amukiza ku munsi w’isabato, bagira ngo babone icyo bamurega. 3Nuko abwira uwo muntu wari ufite ikiganza cyumiranye ati «Haguruka uze hano hagati!» 4Maze arababwira ati «Ni iki cyemewe ku munsi w’isabato, ari ukugira neza cyangwa ari ukugira nabi? Ari ugukiza umuntu cyangwa se kumwica?» Nyamara bo baraceceka. 5Nuko abararanganyamo amaso arakaye, ashavujwe n’imitima yabo yanangiye. Ni ko kubwira uwo muntu ati «Rambura ikiganza cyawe.» Nuko arakirambura kirakira. 6Abafarizayi basohotse, baherako bajya inama n’Abaherodiyani yo gushaka uko bamwicisha. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »