mar.

29

mai

2012

Inyigisho ku Munsi Mukuru wa Pentekosti, B

Amasomo yo kuri uyu munsi mukuru wa Pentekosti aratugaragariza uburyo bubiri Roho Mutagatifu yamanukiye ku ntumwa. Pentekosti ya mbere dusanga mu Isezerano rishya ni tuyibwirwa na Yohani, aho atwereka Roho Mutagatifu waje k’umunsi mukuru wa Pasika (K’umugoroba w’uwo munsi nyine) na Pentekosti yahuriranye na pentecosti y’abayahudi yabaga hashize iminsi 50 Pasika ibaye.

 

Pentekosti Yohani atubwira, ni Roho Mutagatifu umuntu yavuga ko yamanukiye ako kanya ku ntumwa za Yezu igihe yari k’umusaraba, igihe mu rubavu rwa Yezu havagamo amaraso n’amazi maze uwo Roho akabasha guha intumwa ubutwari bwo guhamya Yezu noneho nta bwoba kugera k’urupfu. Niyo mpamvu Yezu wiyereka Intumwa ze amaze kuzuka azereka urubavu rwe rwatikuwe icumu nk’ikimenyetso cy’uko Roho We yamubahaye ngo abamare ubwoba kandi abatere imbaraga zo kumwiringira kuruta byose.

 

Uwo Roho waje igihe intumwa zari ziteraniye hamwe, akaza mu nkubi y’umuyaga maze akigabanya ajya kuri buri ntumwa, ni We uduha butwari, akadushoboza ibyo tutashobora kubwacu, akatuba hafi kandi akaduha guharanira ukuri. Nibyo Pawulo avuga agira ati: “Roho nabayobore, nibwo mutazakora ibyo umubiri urarikira…imbuto za Roho ni urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata.” Uwo Roho rero ni ikimenyetso cy’uko tuvanwa mu isayo ry’ibibi maze Nyagasani akaturemamo umutima mushya, akatwambika ineza ye maze tukamurangamirana ibyishimo  n’ukwizera.

 

Yezu ati Roho Mutagatifu nzaboherereza naza azambera umugabo…Roho nyir’ukuri uwo naza aza, azabayobora mu kuri kose.” Yezu aravuga aya magambo nyuma yo gusabira abe, avuga ko atari ab’isi, ariko ko Imana itabakura ku isi, avuga ko uko Se yamwohereje ariko na We yohereje abo yabanye nabo kuva mu ntangiriro, ndetse n’abazumva Ijambo ryabo. Yezu arifuza kutumenyesha ko ari kumwe natwe iteka ryose, kandi ko tumuhangayikisha, akaba yifuza ko twabaho turi umwe, ntituryane, ntitwangane, ntitugambanirane.

 

Pentekosti rero ni nk’umuseke ukingurira muntu urundi rwandiko rw’ubuzima bwe. Ni umunsi w’abiringira impuhwe n’imbaraga by’Imana, ni umunsi w’abashakashaka Imana ariko na none ukaba n’umunsi w’abatemera Imana kuko umuyaga uhuha ukaganisha aho ushaka n’abo bakaba bagerwaho. Ni umunsi wo kwishimira urukundo Yezu yadukunze akaba atifuza ko twabaho tumeze nk’aho turi imfubyi.


Abu Khair (X_XI s) ni we wagize ati: “Umubiri wanjye mutindi wazahajwe n’ubujyahabi buturuka ku byaha byanjye. None rero Nyagasani, kuki utamfata akaboko ngo unsindagize? Mu bikorwa byanjye ntacyo navuga ko cyaba ari icyawe bityo nkaba naguhesha ikuzo nkoresheje ibikorwa byanjye, ariko nziko muri Roho Mutagatifu hari igishobora kunkiza no kumpindura uwawe bidasubirwaho.”

P. Jean Damascène Mugiraneza


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »