mar.

29

mai

2012

Amasomo ku wa Gatanu VIII, B

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Petero Intumwa (1 Pet 4, 7-13)

Bavandirnwe, 7iherezo rya byose riregereje. Murabe rero abashishozi n’abizige, kugira ngo muhugukire gusenga. 8Mbere ya byose ariko, mugirirane iteka urukundo nyarwo, kuko urukundo rubabarira ibyaha bitabarika. 9Mujye mucumbikirana mungo zanyu nta kwinuba, 10mufashanye buri wese akurikije ingabire yahawe, mbese mube nk’abagabuzi beza b’ingabire zinyuranye z’Imana. 11Nihagira uterura kuvuga, abigire nk’aho yigisha amagambo y’Imana; nihagira ukora umurimo uyu n’uyu, bibe nk’aho akoreshwa n’imbaraga ahawe n’Imana, kugira ngo lmana isingizwe ku buryo bwuzuye, ku bwa Yezu Kristu, We ukwiriye ikuzo n’ ububasha uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Amen! 12Nkoramutima zanjye, ntimutangazwe no kuba muri mu muriro w’amagorwa, nk’aho ari ikintu kidasanzwe kibagwiririye, 13ahubwo mwishimire uruhare mufite ku bubabare bwa Kristu kugira ngo muzasabagizwe n’ ibyishimo igihe ikuzo rye rizisesurira.


ZABURI (Zab 96 (95), 10, 11-12a,12b-13a, 13cd)

 

Inyik/ Uhoraho araje, aje gucira isi urubanza.

 

Nimuvuge mu mahanga muti « Uhoraho ni umwami!»

Yashinze isi yose ntihungabana;

imiryango yose ayicira urubanza rutabera.

 

Ijuru niryishime kandi isi nihimbarwe!  

Inyanja niyorome, n’ibiyirimo byose!

Imisozi nisabagire kimwe n’ibiyisesuyeho byose.

 

Ibiti byose by’ishyamba bivugirize impundu icyarimwe,

Mu maso y’Uhoraho kuko aje,

kuko aje gutegeka isi.

 

Azacira isi urubanza mu butabera,

arucire n’imiryango mu butarenganya bwe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 1,2-3)

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa umuntu uhimbazwa n’amategeko y’Uhoraho:

yera Imbuto uko igihe kigeze.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Mariko (Mk 11,11-25)

Muri icyo gihe, Yezu amaze kwakiranwa impundu nyinshi 11agera i Yeruzalemu, yinjira mu Ngoro y’lmana, Amaze kwitegereza byose hirya no hino, umugoroba ukubye arasohoka, ajyana na ba Cumi na babiri i Betaniya. 12Bukeye, bahagurutse i Betaniya, Yezu aza gusonza. 13Akiri kure, arabukwa igiti cy’umutini gifite amababi ajya kureba ko hari imbuto yakibonaho, acyegereye asanga ni ibibabi bisa, kuko kitari igihe cyacyo cyo kwera. 14Abwira icyo giti ati «Ntihakagire umuntu urya imbuto zawe ukundi !» Ubwo abigishwa be baramwumvaga.


15Baragenda bagera i Yeruzalemu. Yezu yinjira mu Ngoro y’Imana, atangira kwirukana abacuruzi n’ abaguzi bari mu Ngoro ; ahirika ameza y’abavunjaga amafaranga, n’ intebe z’abacuruzaga inuma, 16kandi abuza abikoreraga imitwaro kwahuranya ikibuga cy’Ingoro. 17Nuko abigisha ababwira ati« Mbese ntihanditswe ngo ‘Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose, naho mwebwe mwayigize ubuvumo bw’abambuzi !’» 18 Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko ngo babimenye, bashaka ukuntu bamwicisha ariko bakamutinya, kuko rubanda rwatangariraga inyigisho ze. 19Bugorobye, Yezu n’abigishwa be bava mu mugi.


20Mu gitondo bahita, babona wa mutini wumye kugeza mu mizi. 21Petero yibuka ibyabaye maze abwira Yezu ati« Mwigisha, cya giti wavumye dore cyumye cyose!» 22Yezu aramusubiza ati «Nimwemere Imana! 23Ndababwira nkomeje ko uwizera Imana ashobora kubwira uriya musozi ati ‘Shyiguka aho wirohe mu nyanja’, niyizera adashidikanya ko ibyo avuze biba, bizaba. 24Ni cyo gituma mbabwira nti ‘Icyo musabye cyose musenga, mwizere ko mugihawe, kandi muzagihabwa.’ 25Kandi igihe muhagaze musenga, mujye mubabarira uwo mwaba mufitanye akantu, kugira ngo namwe So womu ijuru abababarire ibicumuro byanyu. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »