sam.

12

mai

2012

Amasomo ku Cyumweru cya VI cya Pasika, B

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 10, 25-26. 34-35. 44-48)

Petero agera i Kayizareya, mu rugo rw’umutegeka w’ingabo z’Abanyaroma witwaga Koruneli. 25Ngo ajye kwinjira Koruneli aramusanganira, agwa hasi imbere ye aramupfukamira. 26Petero aramuhagurutsa amubwira ati «Haguruka! Nanjye ndi umuntu nkawe.» 34 Nuko Petero aterura agira ati «Noneho numvise mu by’ukuri ko Imana itarobanura, 35ahubwo inyurwa n’umuntu wa buri hanga iryo ari ryo ryose uyitinya kandi agaharanira ubutungane.» .


44Petero akivuga ibyo, Roho Mutagatifu amanukira ku bumvaga iryo jambo bose. 45Nuko abemera bo mu bagenywe bari baraherekeje Petero, batangazwa no kubona ingabire ya Roho Mutagatifu yasesekaye no ku banyamahanga. 46Koko rero, bumvaga abo bantu bavuga mu ndimi kandi bakuza Imana. Petero ni ko kungamo ati 47«Hari uwashobora se kubuza aba bantu kubatirishwa amazi, kandi na bo bahawe Roho Mutagatifu kimwe natwe?» 48Nuko ategeka ko bababatiza mu izina ra Yezu Kristu. Maze basaba Petero kugumana na bo iminsi mike.


ZABURI (Zab 98 (97),1, 2-3ab, 3c-4a, 6b)


Inyik/ Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,

mu maso y’amahanga yose.

 

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

kuko yakoze ibintu by’agatangaza.

Indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu, 

Byatumye atsinda.

 

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,

atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.

Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,

agirira inzu ya Israheli.

 

Imipaka yose y’isi yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.

Nimusingize Uhoraho ku isi hose,

nimusingize Umwami, Uhoraho.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani Intumwa (1 Yh4, 7-10)

7Nkoramutima zanjye, nidukundane kuko urukundo rukomoka ku Mana, kandi umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana, akanayimenya. 8Naho udakunda, uwo ntiyamenye Imana kuko Imana ari Urukundo. 9Dore uko urukundo rw’Imana rwigaragaje muri twe: Imana yohereje Umwana wayo w’ikinege ku isi, kugira ngo tubeshweho na We. 10Nguko uko urukundo ruteye: si twebwe twabanje gukunda Imana, ahubwo ni Yo yadukunze mbere, maze yohereza Umwana wayo ngo abe igitambo cyo guhongerera ibyaha byacu.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 13, 34)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani yadusigiye itegeko rishya ati

«Nimukundane, kandi mukundane nk’uko nabakunze.»

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Yohani (Yh 15,9-17)

 

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yabwiye abigishwa be ati 9«Uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze. Nimugume mu rukundo rwanjye. 10Nimwubaha amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nubaha amategeko ya Data, maze nkaguma mu rukundo rwe.

 

11Ibyo mbibabwiye ngira ngo ibyishimo byanjye bibabemo, kandi ngo ibyishimo byanyu bisendere. 12Ngiri itegeko mbahaye: nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze. 13Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze, 14Muba muri incuti zanjye, igihe mukora icyo mbategetse. 15Jye sinkibita abagaragu, kuko umugaragu atamenya icyo shebuja akora; ahubwo mbise incuti, kuko nabamenyesheje ibyo numvanye Data byose. 16Si mwe mwantoye, ahubwo ni jye wabatoye maze mbashyiraho kugira ngo mugende mwere imbuto, kandi imbuto yanyu igumeho; bityo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibahe. 17Icyo mbategetse ni uko mukundana.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »