sam.

14

avril

2012

LECTIO DIVINA/ PASIKA

Umunsi wa mbere mu minsi umunani ikurikira Pasika

 

AMASOMO TUZIRIKANAHO

 

Intu 2,14...32 “wamenyesheje inzira igana mu bugingo, unyuzuzamo ibyishimo

Zab 15  “ntuzantererana ngo mpere ikuzimu”

Mt 28,8-15 “Baramwegera, bahobera ibirenge bye, bamupfukamye imbere”.

 

Muri iki cyumweru cyose ( mu minsi umunani ikurikira Pasika), tuzasoma amavanjili avuga ku mabonekerwa kandi tuzazirikana ku iyobera ry’Izuka.

 

Pawulo Mutagatifu aratubwira  ati : “Niba Kristu atarazutse, ukwemera kwacu ni amanjwe” (1 kor 15,17). Ariko niba Kristu yarazutse koko, urukundo rwatsinze urupfu n’icyago, natwe rero tuzazuka, ‘kandi nyuma y’imibabaro yose, ibyishimo bitangira iherezo biradutegereje’.

Amasomo atubwira uko Nyagasani wazutse yabonekeraga abe, adutera ibyishimo byinshi. Yuzuza mu mitima yacu amahoro isi idashobora kuduha. Ayo mahoro niyo Nyagasani wazutse yifuriza abagabo n’abagore yohereza mu butumwa, igihe cyose ababonekera: “Nimugire amahoro” (Jn 20,19).

 

 nk’uko mutagatifu Inyasi wa Loyola  abivuga, niyo mpamvu, inema dusaba ni iyo kumva dufite ibyishimo by’igisagirane, kubera ikuzo ryinshi ry’Umwami wacu Yezu Kristu” ( reba mu gitabo cya Inyasi wa Loyola cyitwa Imyitozo nyobokamana, no 221).

 

…bava ku mva… ku murongo ubanza ( Mt 28,7), umumalayika yari yabwiye abagore ati ‘nimugende mwihuta, mubwire abigishwabe ko yazutse,…uko kwihuta gushaka kuvuga uburyo tugomba kwihuta ngo twamamaze Inkuru Nziza, uko kwihuta kandi kurerekana kandi ko abahuye na Nyagasani wazutse baba batagishoboye guceceka ibyerekeye Inkuru Nziza ( urugero: Lk 24,33; Jn 20,2; na Bikira Mariya nawe yarihuse igihe agiye gusura Elizabeti (Lk 1,19). Kwamamaza Izuka rya Nyagasani yezu ni inshingano iruta izindi zose ku bigishwa ba Yezu.

 

…bafite ubwoba buvanze n’ibyishimo byinshi… ubwo bwoba bwabo si ubwo kubahahamura, ahubwo ni uko ibyishimo byasaga n’aho bibasaze,  bafite igitinyiro cya Nyagasani, bagahora bibuka ko ‘bahuye n’Imana Nzima’….

 

“ Nimugire amahoro”. nta gushidikanya, Yezu yarababwiye ati : ‘nimugire Amahoro!’ Iyo ikaba ari indamukanyo isanzwe muri Isiraheli. Amahoro y’umutima rero akaba atangwa n’uko ubugingo bwatsinze urupfu. Muri Bibiliya yanditswe mu rurimi rw’ikigereki, indamukanyo igaragaramo, iramuga iti: “Nimwishime!” Indi Bibiliya yanditswe mu rundi rurimi yo iravuga iti : “nimugire umunsi w’ibyishimo!”Nuko rero inkuru zo muri Bibiliya zitubwira kuri ayo mabonekerwa (ya nyuma y’Iauka) hari ingingo y’ingenzi  y’Inkuru Nziza ivugwamo cyane, ikaba igira iti: Ni muzima!

 

… Baramwegera bahobera ibirenge bye, bamupfukamye imbere…gupfukama imbere y’umuntu ni ikimenyetso cyo kumwubaha cyangwa kumwinginga, icyo kimenyetso kikagaragara cyane mu ivanjili yanditswe na Matayo (Mt 9,18;14;33;15;25). Yezu rero arasengwa nk’Imana. Guhobera ibirenge ni ikimenyetso cyoroheje cyo kwambaza mu cyubahiro.

 

…nimugende mubwire abavandimwe banjye …Nyuma y’izuka, niho Yezu yise abigishwa be  ‘abavandimwe banjye’,muri iyi vanjili no mu ya Yohani (20,17). Ubu rero ubwo yicaye ‘iburyo bw’Imana Data’, nibwo yegereye buri wese muri twe kurushaho!

            Nyuma y’urumuri rw’Izuka n’inkuru y’ibyishimo yazanywe n’abagore bafite ukwemera, umwanditsi w’ivanjili arerekana umwijima uzanwa n’ikinyoma cy’abadashaka kwakira urumuri. Ibyo ibyanditswe birabigaragaza cyane ! ‘Urumuri rwaje mu isi, abantu bikundira umwijima kuruta urumuri, kuko ibikorwa byabo byari bibi (Jn 3,19).

 

GUCENGERWA N’IJAMBO RY’IMANA

Ishusho:

Mu mutima wanjye, nditegereza abagore bavuye ku mva, bakaba bapfukamye imbere ya Yezu wazutse. Ibyo bumva muri bo se sinashobora kugira uburyo mbyiyumvamo?

 

Inema dusaba

Dusabe Nyagasani inema yo kuba umuhamya wishimiye Inkuru Nziza y’Izuka.

 

Tumurikirwe Ijambo ry’Imana

Kenshi na kenshi, mu nkuru z’amabonekerwa, Yezu yohereza mu butumwa abagabo n’abagore yiyeretse. Ese no muri iyi vanjili ni uko bimeze? Abo bagore bibamariye iki kuba ibyo bibateye imbaraga zo kwamamaza ibyo bibomeye kandi bumvise?

 

Ducengerwe n’Ijambo ry’Imana

Yezu wazutse arahamagara abigishwa be, ku nshuro ya mbere abita ‘abavandimwe banjye’...Ese ibyo ntibisobanura ko ‘uko ndushaho kwegera Imana niko ndushaho kugirira akamaro abavandimwe banjye’ (nk’uko nyirubutungane Papa Benedigito wa cumi na batandatu abivuga)?

 

Isengesho 

Ibuye abubatsi bari barajugunye

niryo ryahindutse ibuye ry’insanganyarukuta!U

Uhoraho ni we wagennye ko biba bityo,

maze biba agatangaza mu maso yacu.

Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye:

nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo!

 

Oya, ntabwo nzapfa, ahubwo nzaramba,

maze mpore namamaza ibikorwa by’uhoraho.

 

Ni wowe Imana yanjye, ndagushimira,

Mana yanjye, ndakurata. (reba muri Zaburi 117).

 

Umunsi wa kabiri mu minsi umunani ikurikira Pasika

 

AMASOMO TUZIRIKANAHO

 

Intu 2,36-41 “ Nimwisubireho maze muhabwe ingabire ya Roho Mutagatifu.

Zab 32  “Uhoraho, ineza yawe iraduhoreho, nk’uko amizero yacu agushingiyeho”

Jn 20,11-18 “genda usange abavandimwe banjye, maze ubabwire ko ngiye kwa Data ari we So”.

 

Abasobanura ibyo muri Bibiliya berekana ko hari amabonekerwa y’abantu bikaba bizwi gusa n’ubonekerwa gusa, hakaba n’andi yerekwa benshi icyarimwe. Amabonekerwa yerekwa abantu ntabonwe na benshi (nk’ibonekerwa rya Mariya Madalena- ari wenyine cyangwa abandi bari kumwe nawe-, iry’abigishwa ba Emawusi, irya Simoni n’irya Thomas), ni amabonekerwa afasha cyane kandi akaba ahamya  cyane ibyerekeye Izuka.

Amabonekerwa ya rusange aherekezwa n’itegeko ryo kujya kwamamaza Inkuru Nziza mu isi.

 Uko byagenda kose, kugira ngo umuntu abonekerwe na Nyagasani Yezu wazutse, ubonekerwa agomba kubanza kugira ukwemera, kandi ukwemera ni ingabire duhabwa. Ni ukuvuga ko Nyagasani ashobora kubonwa gusa n’uwo yishakiye ko amubona. Kuko aho Nyagasani ari si mu isi ishobora kubonwa n’aya maso y’umubiri kuko ari mu ijuru. Karidinari Yozefu Ratsingeri (ataraba papa) yaranditse ati: ‘Nyagasani wazutse yiyereka amaso, ariko kandi yiyereka gusa amaso ahabwa kubona ibirenze ibigaragara’.

Mariya Madalenawe akomeza guhagarara iruhande rw’imva, arira’… Mariya Madalena ni wa mugore Yezu yari yarirukanyemo roho mbi zirindwi (Mt 16,9). Guhera icyo gihe, yahise amukurikira. Amukurikira kugeza abambwe ku musaraba. None se, nyuma y’urupfu rwa Yezu, ni gute Mariya yashobora kubaho atari kumwe na we? Mbese rwose yamushakashakaga n’amarira menshi… Ijambo ‘kurira’ cyangwa ijambo ‘amarira’rigaragara inshuro enye muri iyi vanjili. Mariya Madalena aragereranywa na wa mugeni uvugw mu gitabo cy’Indirimbo ihebuje. Muri iyo Ndirimbo, uwo mugeni akaba yarashakashakaga umukunzi we mu busitani…Ubu noneho turabona umu Mariya Madalena ishusho y’abakristu  barira igihe cyose bataragira ibyishimo batewe n’Izuka rya Nyagasani…

‘Mugore, urarizwa n’iki ?’ Iki kibazo, urebye ukuntu kikaragaza ugutangara, kirerekana ko Mariya Madalena nta mpamvu afite yo kurira. Amarira ye ntagaragaza umuntu wihebye, ahubwo arerekana ko yiteguye kwinjira mu byishimo birenze imivugire.

…arahindukira areba inyuma…Mbere yo kumenya Yezu, Mariya ‘abanje guhindukira’…iryo jambo ‘guhindukira’ riragaragara inshuro ibyiri mu muri iyi vanjili. Kuki rero ritsindagiye icyo gikorwa? Kugira ngo tumenye neza ko kugira ngo duhure na Yezu wazutse tugomba ‘guhindukira’ , ‘tugahinduka’, tukakira inyigisho zidushishikariza ukwemera, ko gutuma ‘tubona’ibitagaragarira amaso.

« Mariya we !» …« Rabuni », Ubu ngubu rero nibwo amaso ya Mariya Madalena ahumutse. Iyo abantu bahuye, bagasuhuzanya  umwe asubiramo izina rya mugenzi we, bifite agaciro cyane.  Kimwe mu byiza by’umushyikirano  tugirana n’Imana mu isengesho se si ukumva duhamagawe mu izina ryacu, noneho natwe tugahamagara Umukunzi wacu (ariwe Nyagasani) mu Izina rye?...

 

‘ Ntushake kungumana, … Ahubwo genda usange abavandimwe banjye, maze ubabwire’... Nyagasani Yezu wazutse aratwereka ukuntu, turamutse tuvuguruye umubano wacu nawe, ntitubikore uko tubyiyumvisha gusa, ahubwo tukarangiza neza ubutumwa adushinga,  uwo mubano wakomera. Icyo gihe rero nibwo tuzashobora guhura nawe.

 

 

 

 

 

 

GUCENGERWA N’IJAMBO RY’IMANA

Ishusho:

Nkoresheje amaso y’umutima, nditegereza uruhanga rwa Mariya Madalena igihe Yezu amuhamagaye mu izina rye maze na Mariya akamumenya. Ubu noneho nshobora kugira ibyiyumviro nk’ibyo Mariya yari afite icyo gihe.

 

Inema dusaba

Dusabe inema yo kwizirika cyane kuri Nyagasani, ibyo kandi bibe ariwo mugambi w’ingenzi dufata mu buzima bwacu. Uko kumwizirikaho bigaragazwe n’uko twiyemeje guhara byose ngo tumukurikire kugeza ndetse ku Musaraba.

 

Tumurikirwe Ijambo ry’Imana

Ni gute nahura na Nyagasani Yezu wazutse? Ivanjili y’ibonekerwa rya Mariya Madalena iraduha ibisubizo bibiri kuri icyo kibazo cy’ingirakamaro: duhurira mu mushyikirano w’isengesho ryanjye mwerekezaho ntaryarya; na none kandi, igihe nitangira kwamamaza Inkuru nziza, Nyagasani Yezu wazutse aba andimo kandi akanankoresha

 

Ducengerwe n’Ijambo ry’Imana

Nyagasani anturamo agatuma ubuzima bwanjye bubyara imbuto ku rugero nifuza. Nakora iki  kugira ngo ikifuzo cyanjye cyo kubana na Nyagasani no kuberaho Nyagasani kirusheho guhama no kurushaho gukomera?  Amagambo ya Mariya Madalena ndetse n’uko yabyitwayemo byanyigisha uko nabigenza.

 

Isengesho 

Twabonye Nyagasani wazutse,

Twebwe abahamya b’Ukuri!

Yaraje kandi azagaruka!

Amina! Alléluia! Alléluia!

 

Ni muzima! Niwowe wamubonye bwa mbere.

Cyo tubwire Mariya!

Atakiri mu mva, ari mu rumuri,

Aravuga ati : “Mariya”!umenyako ari  ijwi rye! (Ni indirimbo yo mu gihe cya Pasika, iboneka muri Breviaire, urup. 345)

 

 

 

Umunsi wa gatatu mu minsi umunani ikurikira Pasika

 

AMASOMO TUZIRIKANAHO

 

Intu 3,1-10 “ 8arabaduka, arahagarara, …agenda asimbuka kandi asingiza Imana.

Zab 104  “nimurate ibigwi by’Uhoraho mu yandi mahanga”

Lk 24, 13-35 “None se Kristu ntiyagombaga kubabara atyo ngo abone kwinjira mu ikuzo rye?”

Izuka si ukugaruka kwiberaho mu buzima bwo ku isi, si nko gusubira aho uturutse. Ahubwo izuka ni ukwinjira mu buzima bushya, ubundi buzima, ubuzima bw’Imana. Ntitwagereranya izuka rya Yezu n’izuka rya Lazaro ryari nko kongera gusubirana ubuzima by’igihe gito. Umubiri wa Yezu wazutse si nk’umubiri wongeye gusubirana umwuka gusa maze ukazagira igihe kimwe ukongera gupfa, kandi noneho ugapfa burundu… Ariko kandi uwo mubiri wa Yezu wazutse ni mu by’ukuri wa mubiri tuzi wa Yezu w’i Nazareti, ariko wahindutse ukundi, wahawe ikuzo. Ntidushobora kwiyumvisha uko umubiri wahawe ikuzo uba umeze. Icyo ibyanditswe bitagatifu bitwemerera kuvuga gusa, ni uko umubiri wahawe ikuzo uba utakigengwa n’imipaka y’ahantu cyangwa y’ibihe. Ushobora kwigaragariza ahantu hose, igihe cyose, kugeza igihe isi izashirira. Ku buryo ubwo aribwo bwose dushobora kuwubona. Ariko, by’umwihariko Umubiri wa Yezu utura m’Ukarisitiya. Ibyo tubibwirwa neza n’isomo ry’Ivanjili y’abigishwa ba Emawusi.

‘Baherako barahagarara, ariko bijimye mu maso’. Turumva neza impamvu y’akababaro n’ugucika integer kwabo: bari bariringiye ko Yezu ariwe rumuri rw’isi, none dore urumuri rurazimye! Ariko iryo somo ry’ububabare ririgisha uburyo nyabwo bwo kumva no kwemera izuka: kwemera izuka ni ukubaho ufite amizero!

‘ntimurasobanukirwa!’ Kugira ngo duhe igisobanuro ibitubaho byose, kugira ngo dushobore kwiyumvisha ibijyanye n’ubuzima n’urupfu maze dushobore gucengera ubuzima ‘nyobokamana’, dufite uburyo bumwe gusa: ni ugusoma, kumva, kuzirikana no gucengera Ijambo ry’Imana…

‘Mbega ukuntu imitima yacu yari yuzuye ibinezaneza’…Umutima w’uzuye ibinezaneza ushobora kubona ibyo amaso adashobora kubona; uwo mutima ni ikimenyetso cy’igikorwa cya Roho Mutagatifu wikundira imitima izi gutega amatwi, iyo mitima ikaba yakira kandi ikunda Ijambo ry’Imana.

 

GUCENGERWA N’IJAMBO RY’IMANA

Ishusho:

Abahanga benshi mu gushushanya bagiye bashushanya “Abigishwa ba Emawusi: bakerekana igihe abo bigishwa batazibagirwa mu buzima bwabo ko ari igihe bahuye na Nyagasani Yezu wazutse, bakamumenyera mu ‘imanyura ry’umugati’. Ngaho natwe nitwitegereze uruhanga rw’abo bigishwa rwuzuye ibyishimo. Twiyumvishe uko mu mitima yabo bumvaga bamerewe.

 

Inema dusaba

Dusabe inema yo gutura igitambo cya misa dufite ‘umutima ugurumana’ kuko Jambo w’Imana, aba ari mu Karisitiya, agaturamo, kandi akayihindura...

 

Tumurikirwe Ijambo ry’Imana

Abigishwa bahindutseho iki mu mitima yabo igihe bagendanaga mu nzira n’umunyamahanga bamuteze amatwi? Uko guhinduka se si ko guhinduka kw’imitima abagendana na Yezu mu nzira y’ubuzima bashishikarizwa kugira?

 

 

Ducengerwe n’Ijambo ry’Imana

Iyo usobanuye amagambo ‘Gumana natwe kuko bugorobye, umunsi ukaba uciye ikibu’,iyo ibisobanuye ufashe ijambo ku ijambo, usanga ari ibintu byoroshye...Ariko se ayo magambo ntiyaba afite igisobanuro nyobokamana kiremereye kurushaho? Icyo gisobanuro ni ikihe? Ni ryari njya niyumvamo nanjye icyo cyifuzo?

 

Isengesho 

Yezu, igihe nsomye ibyanditswe bitagatifu

umutima wanjye ugurumanamo ibinezaneza,

Ntutume icyo kibatsi kizima

ahubwo mpa guhora nzirikana ijambo ryawe,

Tera intambwe zanjye akanyabugabo

kugira ngo ikibatsi cy’umunezero wawe

kigere no kubandi!

(Ni indirimbo yo mu gihe cya Pasika, iboneka muri Breviaire, urup. 345)

 

Umunsi wa kane mu minsi umunani ikurikira Pasika

 

AMASOMO TUZIRIKANAHO

 

Intu 3,11-26 “ Imana yamuzuye mu bapfuye, turi abagabo bo kubihamya.

Zab 8  mbega ngo izina ryawe riramamara ku isi hose!”

Lk 24, 35-48 Nimurebe ibiganza n’ibirenge byanjye : ni jyewe ubwanjye”

 

 

Twemera izuka rya Yezu kuko rishingiye ku bahamya baryo. Ntabwo bemeza gusa ko bumvise iyo Nkuru nziza kandi bakabona ko imva yarimo ubusa, ahubwo bemeza ko bahuye na Yezu ubwe: yiyemeje kuza abasanga, yiyemeje kubigaragariza. Ntabwo ari ukwemera kwabo kwapfuye igihe babonye Yezu apfiriye ku musaraba kwatumye bemera ko Yezu ari muzima. Ahubwo ni Yezu Muzima wazuye ukwemera kwabo!

Ibi rero biba na none ku bumvise umuhamagaro wa kabiri. Igihe rero bahawe imbaraga zibakomeza mu kwemera kwabo, banahabwa ubutumwa bwo kwamamaza Inkuru nziza: bakamamaza ko Yezu ari muzima. (soma mu gitabo cyitwa: Jésus le Christ, cyanditswe   na Jean Noel Bezançon, DDB, p. 88-89).

 

‘Yezu ubwe aba nguyu ahagaze hagati yabo’…umubiri wa Yezu wazutse unyura ndetse no mu nzugi zifunze, urigaragaza, ukazimira. Nyamara mu by’ukuri ni umubiri, ni umubiri wa Yezu w’i Nazareti, ariko ni umubiri wahindutse ukundi, ufite ikuzo, udashobora gupfa, ni umubiri uri mu ijuru.

 

‘Nimugire amahoro’. Amahoro Bibiliya itubwira ni yayandi atuma hagati y’abantu haba imibanire myiza: umuntu akiyakira, akabana neza n’abandi, akabana neza n’Imana. Intumwa zumvise ko Yezu yababariye ubugwari bwabo, ukumwihana kwabo n’ukunangira kwabo…

 

Barakangarana, bashya ubwoba’…Nubwo Nyagasani wazutse yari amaze kubabwira ijambo ribahumuriza, bagize ubwoba bwo kubona uwari warapfuye, ari imbere yabo ari muzima. Ibyo birerekana ko atari ukwemera kwabo kwatumye bamamaza Izuka, kuko ntako bari bafite. Ahubwo, mu by’ukuri, ukwemera kwabo kwazuwe n’uko bahuye na Yezu wazutse. Kandi ni nawe uzura ukwemera kwacu!

 

‘Uko bakamazwe n’ibyishimo ntibanyurwa, baba abo gutangara gusa’ Ubwoba bwabo bwaje guhindukamo impamvu yo gutangara, uko gutangara kuvamo ibyishimo byinshi. Ibyo byishimo byari byinshi cyane kandi bikomeye kuburyo byasaze umutima wabo udakomeye kandi udahumutse cyane.

 

‘Nimunkoreho…(…) Bamuhereza igice cy’ifi yokeje ; aracyakira akirira imbere yabo’

Mutagatifu Luka arashaka kwerekana ko umubiri wazutse uba ufite ikuzo kandi ukaba udakeneye kurya. Ibyo birenze ubwenge bwacu…

 

 

‘Ibyo ni mwe bagabo bashinzwe kubihamya.’ Yezu amaze kubibutsa ingingo z’ingenzi zigize indangakwemera yabo (Credo), ari nazo dusanga mu ndangakwemera dusanga mu nyigisho y’abakristu ba mbere. Yezu avuze amagambo asa nk’aho ariyo Kiliziya yubakiyeho, akaba ariyo agomba kugenga iyamamaza butumwa.

 

 

GUCENGERWA N’IJAMBO RY’IMANA

Ishusho:

Ndatekereza Yezu uri kwerekana ibiganza n’ibirenge bye avuga ati: “Ni njye ubwange!” Ubwo intumwa zumvaga zimerewe zite mu mitima yabo muri icyo gihe? Maze kumva ibyo, njye ndumva merewe nte ubu ngubu?

 

Inema dusaba

Ibyishimo mpabwa n’uko nemera Yezu wazutse nibimpe imbaraga zo kuba umuhamya ukwiye kwizerwa kandi ushishikariye kwamamaza ibyo Yezu yavuze byose n’ibyo yakoze byose.

 

Tumurikirwe Ijambo ry’Imana

Kenshi na kenshi ukwemera kwanjye ni intambara hagati yo gukomera mu kwemera (igihe byose bigendekera neza) no gushidikanya (igihe mpuye n’ingorane). Kenshi nanone, ukwemera kwanjye kurajegajega ku buryo kuburyo kutankomeza cyane mu buzima bwanjye nsanzwe niberamo. None se ngendeye ku buhamya bw’Intumwa,ku magambo yabo ndetse no ku mibereho yabo, nabigenza nte ngo bikomeze mu kwemera?

 

Ducengerwe n’Ijambo ry’Imana

Muri iyi nkuru itubwira ibyerekeye amabonekerwa ndetse no mu zindi zisa nkayo, tubonamo ko ubutumwa n’ibyishimo bidatana. Ariko se ubwo butumwa n’ibyo byishimo bishaka kuvuga iki? Ese njya ntekereza ku kamaro k’ubwo butumwa n’ibyo byishimo, nkanazirikana ko bidatana? Ese njye byambayeho binsigira isomo?

 

Isengesho 

Nyagasani, uwo mubiri wahagijwe ibikomere, maze ukaba umpamagarira kuwukoraho mu kwemera...nusingizwe!

Urwo rubavu rwahinguranyijwe none amaso yanjye akaba arwitegereza mu kwemera ...nirusingizwe!

Ayo magambo atuma ukwemera ngufitiye kugurumanira mu mutima wanjye...nasingizwe!

Mpa kwamamaza ibyo wampaye kubona no kumva, namamaze kandi ukuntu Roho wawe yahinduye ubuzima bwanjye.

Irukana icuraburindi ry’umwijima rigose umutima wanjye kuko ubu ngubu Urumuri rutangaje rumurikiye isi.

 

 

 

 

 

 

 

Umunsi wa gatanu mu minsi umunani ikurikira Pasika

 

 

AMASOMO TUZIRIKANAHO

 

Intu 4,1-12 “nta wundi wundi twakesha mukiro, usibye we

Zab 117   Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye

Yh 21, 1-14 Yezu araza afata umugati arawubaha

 

Igihe Imana Data izuye Yezu mu bapfuye, yahamije kandi inashimangira ibyo Yezu yari yaravuze akanakora. Mu Izuka rya Yezu Imana yateye kashe ya nyuma ku mibereho ya Yezu ku isi. Ubu noneho nk’uko tubizi neza: inzira y’urukundo Yezu yanyuze atazuyaje, kugeza n’ubwo atanze ubuzima bwe, yaturonkeye umukiro (…). Inzira y’urukundo kandi niyo nzira igana mu bugingo kuko ari inzira ingendera mu kuri (byanditswe na Bernard Sesboüé, Croire, Droguet et Ardent, p.323).

Niyo mpamvu  abemera bakurikiraYezu, iyo batunzwe n’Umubiri we n’ijambo rye, batera imbere mu Nzira y’ubutagatifu. Icyo gihe rero, ububasha bw’izuka rya Yezu bubakoreramo: iyamamazabutumwa ryabo ribyara imbuto ku buryo budasanzwe nk’uko Intumwa zarobye amafi menshi ku bw’igitangaza (Yh 21,1-11).

Tukajyana’ . Yohani wanditse Ivanjili, agerageza kwerekana ko abakurikiye  Yezu bari barindwi: uwo mubare werekana ibintu “byuzuye” ushaka kwerekana ko imibereho ya ziriya ntumwa yari urugero  ku bazireberaho igaha  kandi Kiliziya yose umurongo ngenderwaho. Muri iyi vanjili y’ibonekerwa rero, byose bifite ibisobanuro mbonezamana kandi bikoresheje imvugo ishushanya.

‘Noneho baroha urushundura’…Ubu noneho bagiye kurohera urushundura mu maso ya Yezu kuko ari we ubibategetse kandi akaba ari we ubohereje. Ubwato ni Kiliziya; uburobyi buyobowe na Petero burashushanya ukwamamaza Inkuru nziza kwa Petero Intumwa; ikiyaga ni isi n’imbaraga za sekibi.

‘bananirwa kuzamura urushundura kubera amafi menshi arimo’. Ibi rero, nibyo byerekana ko iyamamazabutumwa ritagerwaho ku mbaraga za munu gusa. Roho Mutagatifu niwe utuma iyamamazabutumwa ryera imbuto.

Ni bwo wa mwigishwa Yezu yakundaga abwiye Petero ati « Ni Nyagasani!»’ Indoro y’umwigishwa Yezu yakundaga imenya Nyagasani. Iyo ni indoro ya wawundi washyize umutwe we mu gituza cya Yezu igihe cy’isangira rya nyuma. Indoro yuje urukundo yonyine niyo ishobora kubona ibitaboneshwa amaso y’umubiri. Kuvuga ngo: “ni Nyagasani!” Ntabwo ryaba ari ijambo rivuzwe kubera ibyishimo gusa ahumbwo ni ijambo ry’ubuhanuzi Yohani abwiye Petero umutware wa Kiliziya. Ahasigaye ni aha Petero kugira ngo afate umwanzuro.

‘Urushundura… rwarimo amafi manini ijana na mirongo itanu n’atatu’. Uwo mubare ushaka kuvuga isi yose: “mu amahanga yose mubahindure abigishwa banjye”. ‘urushundura ntirwacitse’…Kugira ngo ubumwe bw’abantu bugaragaze ko Ingoma y’Imana iganje mu bantu, ibyo bishimangirwa n’uko ibibatandukanya babihuriza hamwe bikubaka, n’ubwo kenshi biba bigoranye.

‘Nimuze mufungure’. Hari isano ikomeye ihuza iyamamazabutumwa n’isangira ry’Ukarisitiya, dore ko n’iyamamazabutumwa rituruka ku mushyikirano ukomeye intumwa igirana na Nyagasani. Kuba rero Nyagasani wazutse yarasangiye nabo akimara kuzuka, ni ikimenyetso gikomeye cy’uwo mubano.

 

GUCENGERWA N’IJAMBO RY’IMANA

Ishusho:

Nkoresheje amaso y’umutima, ndabona ukuntu intumwa zikurura inyuma yazo urushundura rwuzuye amafi manini, zikagenda zigana ku nkombe aho Yezu azitegerereje.

 

Inema dusaba

Igikorwa cyanjye cy’iyamamazabutumwa ntikizigere kinturukamo, ahubwo kijye gituruka kuri Nyagasani ubinshishikariza, nuko nanjye mbyemere, kandi mbukore nishingikirije Nyagasani.

 

Tumurikirwe Ijambo ry’Imana

Iri somo riranyigisha iki ku byerekeye iyamamazabutumwa? riranyigisha iki ku ncamarenga y’ubwato n’iy’ikiyaga? Riranyigisha iki ku kugerageza kuroba Nyagasani atarakohereza? Riranyigisha iki mpereye ku kuntu ya Nyagasani wazutse yabagobotse? Ese urushundura rwuzuye amafi manini kandi ntirucike,nubwo rwari rwuzuye bigeze ako kageni, rurerekana neza icyo twagombye kwitaho mbere ya byose mu iyamamazabutumwa? ni igiki?

 

Ducengerwe n’Ijambo ry’Imana

Ari ingorane duhura  nazo iyo turoshye urushundura Nyagasani ataraduha uburenganzira, ari n’amahirwe tugira iyo rururoshye tubitegetswe na Nyagasani wazutse, muri ibyo byose se ubutumire bwo kurya ku ifunguro ryateguwe na Nyagasani ntibwerekana ko “ibanga ry’iyogezabutumwa ryera imbuto riherereye mu  kugirana na Kristu umubano wihariye? Kuri njye se uwo mubano mbona ari ngombwa mbere ya byose?

 

Isengesho 

Nyagasani, mpa indoro nk’iya wa mwishwa wakundaga,

we washyize umutwe we mu gituza cya Yezu

igihe Yezu yahaga umubiri we abigishwa be

mu isangira rya nyuma.

 

Mpa kubona ibitagaragarira amaso y’umubiri,

mpa kubona ibimenyetso binyereka ko uri undi iruhande,

nyemerera nkubone kandi mpure nawe

muri byose, wowe mahoro y’isi!

 

Ni wowe Mugenga w’Isarura,

Sinzigere njya kure y’amaso yawe bibaho...


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »