mar.

10

avril

2012

Ibimenyetso (symboles) n’ibikorwa (gestes) dusanga muri liturjiya

“Muhore mwiteguye gusobanura iby’amizero yanyu, mwitegure guha igisubizo umuntu wese uzababaza ibijyanye n’ukwizera kwanyu.” 1Pet 3, 16

 

Mu rwego rwo gufasha abakristu gushyira mu bikorwa iryo jambo ry’Imana, birakwiye kandi ni byiza ko abakristu bamenya ibisobanuro bya bimwe mu bimenyetso (symboles) n’iby’imwe mu bikorwa (gestes) babona muri liturjiya cyangwa mu Kiliziya muri rusange! Impamvu ni uko ibyo bimenyetso n’imihango bidufasha kurushaho kwegera Imana, ntabwo ari byo ubwabyo turangamira ahubwo turabirenga tukareba hirya yabyo ukuri bishushanya. Mu gice cya mbere tuzahera  ku bimenyetso bifatika ari byo ibi bikurikira:

Umusaraba, Amashami, Amazi, amavuta, itara  cyangwa urumuri, inzogera, ikirugu n’ibindi.


Umusaraba

 

Umusaraba ni uwa kera na kare mu mateka y’Abakristu. Wakoreshwaga n’Abanyaroma, ni wo babambagaho umuntu wakatiwe igihano cy’urupfu. Icyo gihano cyatangiye gutangwa mu ntambara yari ishyamiranyije Abanyaroma n’abaturage b’i Karitaje muri Afurika ya ruguru. Kubera ko uwabambwaga ku musaraba yapfiraga mu bubabare bukabije, umusaraba waje kwinjira mu mvugo y’abantu  maze ukaba ikimenyetso cy’imibabaro yose umuntu ahura nayo mu buzima. Kubera ko na Yezu Kristu wari umuyahudi kandi abayahudi bakaba bari barigaruriwe n’Abanyaroma,Yezu yabambwe ku musaraba, bityo umusaraba uba ikimenyetso kibutsa abakristu urupfu rwa Yezu Kristu. Mu ntangiriro z’ubukristu ntabwo umusaraba wahise ukoreshwa cyane nk’ubu kubera ko abakristu batinyaga ko watera urujijo mu bigishwa kubera hari hakiri umuco wo gusenga ibigirwamana bibaje mu mashusho. Indi mpamvu ni uko ikoreshwa ryawo ryari ryarazanywe n’Abakoloni b’Abanyaroma bityo washobora kubangamira inyigisho z’Intumwa za Yezu Kristu.

 

Umusaraba rero waje gukoreshwa ku mugaragaro igihe umwami Konstantini yari amaze gutsinda abamurwanyaga abikesheje ikimenyetso cy’umusaraba yari yabonye mu kirere cyanditsweho ngo: ku bw’iki kimenyetso uzatsinda. Amaze gutsinda rero yaciye iteka ritangaza ko ubukrisitu ari iyobokamana ryemewe ku mugaragaro, ubwo itotezwa rirekera aho, abakristu barisanzura. Ni uko n’umusaraba watangiye guhabwa icyubahiro gikomeye. Icyarushijeho guha imbaraga ikoreshwa ry’umusaraba ni itahurwa ry’ibice by’umusaraba wa Yezu ryakozwe na Helena ari we nyina w’uwo mwami wari usanzwe ari umukrisitukazi ukomeye cyane, yiyemeje gushaka umusaraba w’Umucunguzi we. Kugira ngo uwo mugabekazi abashe kubona ibice by’umusaraba wa Kristu yasabye ko bataburura ibice by’imisaraba mu cyobo babijugunyagamo maze agenda abikoza ku barwayi, maze ibyo yakojeje ku bari barwaye bagakira aba ari byo byitwa ibice by’umusaraba wa Yezu, ibyo bice yagiye abyohereza ahantu hari hakomeye mu mateka y’Ubukristu, twavuga nka Yeruzalemu, Roma na Konstantinopule. Igice cyoherejwe i Roma kiboneka muri Bazilika yitiriwe Umusaraba Mutagatifu w’i Yeruzalemui, iri rwagati mu mujyi.

 

Ahagana mu kinyejana cya gatanu ni bwo abakristu batangiye gukoresha umusaraba uriho ishusho ya Yezu awubambyeho. Papa Yohani VII, ni we wemeye ko umusaraba wajya ukoreshwa ku mugaragaro.

 

Kuri uwo musaraba berekanaga Yezu ameze neza, yambaye ikanzu ifite amaboko maremare. Ibyo byaterwaga no gushaka kwerekana Kristu nk’Umwami ariko wabambwe ku musaraba. Icyo cyubahiro cyahabwaga umusaraba n’uwawubambweho cyagaragariraga no mu byo bawukoragamo. Baforeshaga umuringa cyangwa ikindi cyuma cy’agaciro kugira ngo ikimenyetso kirambe igihe kirekire k’umusaraba n’uko Umucuguzi yari amerewe igihe yari awubambweho, byatumye hari ibyo bagiye bahinduramo gahoro gahoro kugira ngo n’abigishwa batavaho bafata ububabare bwa Nyagasani ku musaraba uko butari.

 

Mu kinyejana cya XI, ikanzu ya Yezu ku musaraba yagizwe ngufi cyane, amaboko yayo akurwaho, imisumari ine igaragara ari yo ifashe umubiri we mu biganza no mu maguru. Mu kinyejana cya XIII, mu mwanya w’ikamba rya cyami ryarangaga Kristu Umwami wabambwe ku musaraba, hashyizwe ikamba ry’amahwa rivugwa mu Ivanjili (reba Mt 27,29). Ku mubiri wa Yezu herekanwe agahinda, kunanuka (kubera ukuva amaraso menshi). Kwambara ubusa ni byo byerekanywe nyuma, bikibutsa ko abacirwaga urwo gupfa icyo gihe babambwaga bacujwe imyambaro yabo, ibyo kandi n’Ivanjili irabivuga (reba Yh 19, 23-24). Imisaraba ikoreshwa ubu yerekana kurushaho ububabare bwa Yezu ku musaraba yatangiye mu kinyejana cya XV.

 

Aho umusaraba nk’ikimenyetso umenyerewe, waranze ku buryo bwihariye abakirisitu aho bari hose ndetse n’ibyabo. Barawambaye, bawushushanya ku bikoresho bya liturujiya, bawutakisha za kiliziya ndetse ukajya n’ahashyinguye umukirisitu. Umusaraba rero nk’ikimenyesto cy’ugucungurwa kwa muntu uranga uwiyemeje gukurikira umukiza wawubambweho. Kuwubaha no kuwubahiriza biri muri bimwe bigaragaza icyubahiro n’agaciro umukirisitu aha Umukiza n’umurimo ukomeye yakoreye inyoko muntu. Ngiyo impamvu ituma Kiliziya ikurikiza urugero rw’abasokuruza mu kwemera maze ikubaha kandi ikubahiriza umusaraba.

 

Itara ryaka (urumuri)


Mu muco w’abanyaroma,  bacanaga amatara ku manywa y’ihangu ku minsi mikuru, kugira ngo bahe icyubahiro abategetsi. Abakristu batiye uwo muco, baha ibyubahiro abayobozi ba Kiliziya bahereye ku bapapa, nyuma biza kugera ku bepisikopi, ndetse biza gusingira n’abapadiri igihe bayoboye igitambo cy’ukaristiya. Ibyo ariko ntibyigeze byibagiza na rimwe abakirisitu ko urumuri ruruta izindi ari Yezu Kristu. Ni yo mpamvu igihe cyose itara ryaka mu Kiliziya rishushanya Yezu Kristu we Rumuri rw’amahanga atuye isi (reba Yh 8, 12; 12, 46). Icyo gisobanuro kigaragazwa ku buryo bw’umwihariko n’Itara rya Pasika. Ukwakirana k’urumuri kugenura kandi kukibutsa ko uwo rushushanya ahari we ubwe. Ni yo mpamvu igihe abakrisu basenga  itara ricanye, baba banazirikana ko Kristu ubwe ari hagati yabo nk’uko yabisezeranyije abe (Mt 18, 20). Nk’uko urumuri ruhashya umwijima aho ruri hose ni na ko Kristu Rumuri rw’amahanga atuye isi yirukana umwijima w’ubuyobe mu mitima y’abamwemera.

 

Urumuri abakristu bahabwa mu mihango nyobokamana rushushyanya Kristu ugomba kubamurikira ubuziraherezo. Ni yo mpamvu iyo abantu bahabwa batisimu, dukunda kuririmba tuti: “Ntuzagende mu mwijima, ubonye urumuri ruhoraho, rumurika ubuziraherezo, ni Yezu Kristu.” Icyo gitero gikunze kujyana cyane n’itangwa ry’urumuri.  Biracyaza.

 

Twifashishije agatabo kitwa: IBIMENYETSO BY’ABAKRISTU N’IBISOBANURO BYABYO

Umurage w’abakurambere mu kwemera

kanditswe na P. Emmanuel Mugabo


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »