dim.

25

mars

2012

Musenyeri Vincent HAROLIMANA yahawe inkoni y’ubushumba

Ku wa 24 werurwe 2012 mu Ruhengeri nibwo habaye ibirori byo guha ubwepiskopi Musenyeri Vincent HAROLIMANA wahamagariwe kuyobora Diyosezi ya Ruhengeri na Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI ku wa 31/01/2012, akaba ari umuhango wayobowe na Mgr Alexis HABIYAMBERE akaba yanayoboraga by’agateganyo Diyosezi ya Ruhengeri.


Mu Ijambo yagejeje kubari aho, Umushumba mushya wa Diyosezi ya Ruhengeri yashimiye Imana yamukunze kuva ikimurema, avuga ko arangajwe imbere n’ukuri, maze aravuga ati: “ntabwo ndi umwana utazi gutandukanya ikibi n’icyiza, sindi n’umukambwe utabasha kuzamuka umusozi bibaye ngombwa” yakomeje agira ati: “ntumwe kuri bose kuko bagomba kumenya Inkuru nziza ko twabonye Inyenyeri ari We Yezu Kristu.”


Yaboneyeho gusobanura ikirangantego kizaranga ubutumwa bwe, avuga ko muri icyo kirangantego harimo ifi, ikaba ari ikimenyetso cyakoreshejwe n’abakristu mu bihe byambere bakaba barashakaga kuvuga ko Yezu Kristu ari Umwana w’Imana n’Umucunguzi. Yakomeje avuga ko inyenyeri igaragara muri icyo kirangantego ari nk’izuba rirashe ryirukana umwijima, inabi n’urupfu maze rigatuma ibiremwa by’Imana, ari ibirunga, ingagi n’izindi nyamaswa byose bisingiza Imana. Ati “urwo rumuri kandi rwirukana umwijima nirwo rutuma Muhabura ihabura abahabye.”

 

Yavuze kandi ko mugufatanya n’abasaserdoti, abadiyakoni n’imbaga y’abakristu, byose bagomba kubyubakira kuri Paruwasi aho abemera bahurira bakumva Ijambo ry’Imana kandi bakunga ubumwe bubaka Kiliziya yabo. Yiyemeje kuzashinga andi maparuwasi kugira ngo abakristu boroherezwe mungendo bakoraga bagiye gusingiza Imana.

 

Yagarutse kandi ku ngingo ikomeye yo kubaha ubuzima, habungwabungwa umuryango kuko ushenye umuryango aba ashenye Kiliziya n’igihugu. Ati “twubahe ubuzima kandi inyigisho z’amateka zidufashe gushyira mu gaciro.”

 

Uwo muhango wari witabiriwe n’abantu benshi barimo Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe n’abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye, hari kandi Abepiskopi baturutse i Burundi, Congo, Uganda, abasaserdoti, abihayimana n’abakristu bari baturutse impande zose.

Padri Jean Damascène MUGIRANEZA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »