jeu.

22

mars

2012

INGENDANYI KW’IKENURABUSHYO RY’UMURYANGO

IRIBURIRO.


Mu mwaka wa 1994 ONU yahamagariye abanyamuryango bayo kwibanda ku bikorwa bishyigikira umuryango.  Papa Yohani Paulo wa kabiri ahera kuri icyo gitekerezo cya ONU atangariza Kiliziya ku isi yose ko Umwaka wa 1994 ari umwaka w’umuryango . Nti bwari ubwambere Papa ahera ku gitekerezo cya ONU ngo atange ubutumire nk’ubu muri Kiliziya ku isi hose. No mu  1985 ubwo  ONU yashyize imbere urubyiruko , Papa nawe yahereye ko  asaba Kiliziya y’isi yose kuzirikana ubutumwa mu rubyiruko. Aha  byumvikane  neza ko a tari ukwigana   ONU  gusa . Tuzi ko yo iba ifite inyungu zayo, Kiliziya nayo ikaba hafi kugira ngo impamvu z’ubusabaniramana zidatsikamirwa n’ingengabitekerezo za politique n’izibihe bigezweho.

Nk’uko hari byinshi twahombye muri uriya mwaka  wa 1994,  abapadri n’abihayimana bariho icyo gihe ntibabonye umwanya ndetse bishobora kuba bitaramenyekanye kubera akaga igihugu cyacu cyarimo.

Mu gihe kandi Diyosezi yacu yiteguraga guhimbaza yubile y’imyaka 25, mu ntangiriro z’umwaka wa 2006 Umushumba wacu yadusabye ko twarangazwa imbere n’insanganyamatsiko igira iti : “KILIZIYA UMURYANGO W’ABANA B’IMANA “ (Eglise famille des enfants de Dieu ). Icyo twakunze kugarukaho kandi cyashimangiwe mu nama twakoze umwaka wose, mu butumwa abapadri bagerageje gutanga muri za kategori no mu miryango remezo ni uko igicumbi cya Kiliziya ya YEZU KRISTU ari umuryango w’abakristu bashakanye biyemeje kubaho bubaha kandi bubahiriza Inama bagirwa n’Ivanjiri. Bityo umunsi ku wudi umugambi w’Imana  kuribo no kubabo ukagenda usobanuka , mbese nk’uko tubibona ku muryango mutagatifu w’i NAZARETI.

Uyu ni umuryango ingo z’abakristu zose zigomba kurangamira kugira ngo zuzuze inshingano Kristu na Kiliziya bazitezeho.

Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana kuri iyo ngingo ireba ikenurabushyo ry’ingo ,  ku rwego rwa Diyosezi hakozwe byinshi bijyanye no kudukangura , twe abasaserdoti n’abiyeguriye Imana kugira ngo dushyire agatege muri uyu murimo. Ndibuka ko hari n’imiryango y’abanyamahanga (bavuye  Milan , Tourin) batangiye kuza ndetse tukabacumbikira mu ma paruwase yacu kugira ngo ubu butumwa butaba gusa amagambo yacu twe abogezabutumwa , ahubwo hagaragare na banyirubwite bahamya ko  umuryango ari ibanga , iyobera  nk’ayandi yose duhereye ku rya Kristu na Kiliziya ye. Ndibuka kandi ko mu nama nyinshi no mu ngendo Musenyeri yakoze  mu ma Paruwase  yagendaga  agaruka ku muryango.

Dusubije amaso inyuma nk’uko maze kubibanyuriramo mu ncamake  turasanga ahubwo iyi myaka yose tuyimaze twibanda ku muryango . Ariko se twawibanzeho dufite iyihe ngendanyi ? dufite ikihe cyerekezo ? Ngicyo icyo tugiye kurebera hamwe.

1. IKENURA BUSHYO RY’ INGO     RYAHOZE KANDI RIZAHORA ARI  IBANZE  MU BUTUMWA BWA KILIZIYA “PRIORITE PASTORALE DANS L’EGLISE”.

 

Ibi biri no mu bushake bw’I Mana.

•  “Ngiye kumuremera umufasha bakwiranye “Int .2,18-24

Iri jambo ry’Imana rigaragaza imibonere yayo itagira amakemwa ndetse mitagatifu.Ubwayo yabonye ko umuntu abaye wenyine byacika bikayoba, nta cyamufasha kuba umuntu wuzuye, wiyubashye kandi wubaha Imana…Igihe igize iti : ‘ Ngiye kumuremera umufasha bakwiranye “yafashe icyemezo cyo kumurinda kuba igihindugembe . Ntiyavuze ngo ngiye kumuremera umufasha umukwiriye” kugirango hatabaho ubwikunde n’imyumvire idahwitse bikazatera umwe kujugunya undi nk’uko iyo inkweto  cg ishati…bitakigukwiriye kubera  gukura mu bunini , mu cyubahiro …uyihereza uri hafi aho…

Ex > Ntwarabashi Fransisko  ni umusaza w’i  Nyamiyaga (Paruwasi Nyinawimana). Ubwo namusuraga mu  gisibo 2008 , twaganiriye byinshi . Agera aho ambwira ko Umubyeyi we yari afite abagore 2, abonye atagishoboye kubatunga , doreko ngo yari yisaziye, umuto muri bo amugabira umuhungu we Ntwarabashi.

Ku Mana umugabo n’umugore baba bakwiranye kandi nta wundi bakwiriye uretse Imana bagomba guhora bigana ingiro n’ingendo.Ibi rero Kiriziya ifite inshingano zo guhora ibyibutsa kuko  kubyibagirwa ari ukwibagirwa umugambi w’Imana.

•  “Icyo Imana yafatanyije umuntu ntakagitandukanye”

Iyi ngingo yabaye ishobera muntu kuva kera , ikagira uburyo ihabwa ubugororangingo mu mategeko ya Musa  ariko bikanga bikarenga imyumvire y’abantu , ndetse  abigishwa ba Yezu bakayitindaho cyane , na nubu itera benshi kwibaza.

 

Iryo yobera rero ry’umuryango rirakomeye kandi rigomba kugira umurinzi udasinzira . Uwo  ni Kristu n’abasangirangendo be    (Abasasedoti, abakatechistes, ababyiyi…  )

 

 

2. IKEKENURA UBUSHYO  MU MURYANGO SI IMBANGUKIRA GUTABARA

( Ubu ijambo imbangukiragutabara rizwi cyane  kuri za modoka  abandi bita ingobyi z’abarwayi “ ambulance “ zihuruzwa no gutabara ugiye gushiramo umwuka .

Bavandimwe kuba twarashushikarijwe gutinda kuri iri  kenura bushyo, mbere na mbere si u ko byacitse hirya no hino mu ngo;  si uko umuryango wugarijwe n’ibibazo binyuranye birimo Ubutane, indwara, abapfakazi , ingengabitekerezo z’abanya politique n’abaherwe bo kuri iyi si…

Mbere na mbere ni ukugira ngo dusubire ku isoko  y’ubutumwa bwacu.

Mu byukuri hari aho usanga abogezabutumwa bameze nka wa muntu ugeze mu ishyamba rigari akabona amayira menshi  icyapa kiyobora kidahari . Yibaza aho agana , akicara… Azakizwa gusa no gusubira inyuma akajya kuyoboza . Agahabwa iby’ingenzi bituma yumva neza icyerekezo nyacyo.

Iyi myaka 3 Umushumba wa Diyosezi ya Byumba arasaba buri wese kumva ko Umuryango ari kimwe mu bitangaza Imana yakoreye isi. Kuba Yezu yaravukiye mu rugo akarukuriramo ni kimwe mu bibihamya. Umwogezabutumwa rero atabanje kumva iki gitangaza, inzira yindi yanyura yamurushya cyane cyane ko ashinzwe  kuyobora .  

Kuko abashakanye benshi batangira bazi ko gutsimbura ariko kugera iyo ujya. Bakeneye ababafasha gutsimbura .  Ni kiliziya yemerewe kubaherekeza yonyine . Hari ababemerera kubaherekeza ku giti cyabo bakabayobya kubera impamvu zabo bwite…Muri bo harimo babandi bari ku ruhembe rw’ingirwamajyambere , ndetse n’imiryango myinshi mpuzamahanga , ifata umubano w’umugabo n’umugore nk’ishyirahamwe riharanira inyungu. Twe twemera kandi tukemeza ko Umubano w’umugabo n’umugore ari i SAKARAMENTU ry’ubumwe bwa Kristu na Kiliziya.

3. IKENURABUSHYO MU NGO NI UKWEREKANA KRISTU NK’INKINGI Y’UMURYANGO

Pasteur w’ingo ni uwo kwerekana  indangamirwa mu miryango ariyo “ Urugo rutagatifu rw’I NAZARETI. “ Uru rugo ni ishusho y’umuryango mutagatifu Imana yateguriye abashakanye , maze nk’uko Imana yabwiye Musa gucurisha inzoka y’umuringa mu butayu kugira ngo abarumwe n’inzoka z’ubumara butwika bayirangamire bibakize ( Ibar 21, 4-9), uruhare rwa kiliziya ni ukuyobora abashakanye ku karorero : Mariya , Yozefu na YEZU bari rwagati  mu ngo nk’inkingi  n’impamvu yo kubaho kwarwo. Yezu adahari Mariya nta cyo yaba amaze, Yezu adahari Yozefu ntacyo yaba amaze.

Duhamagarirwa kumvikanisha ko iyobera ry’umuryango (Umugabo umugore n’abana ) ari iyobera rya Kristu ubwe . «Jésus est au cœur de la famille et la famille est au Cœur de Jésus ». Aha niho Papa yohani Pahulo wa II yatinze mu ibaruwa yandikiye imiryango 1994 mu ngingo yise Civilisation de l’amour.  Akomeza agira ati :  « Dans le christ la famille trouve la sublimité de sa vocation ». Urukundo rw’Imana rwagaragaye ku buryo bwuzuye muri Yezu . Ni narwo rukundo  Roho Mutagatifu yabuganije mu mitima yacu , by’umwihariko mu muryango . Aha Papa atugarura ku Ivanjiri ya Yohani 4, 8.16 no ku ndirimbo y’urukundo ya Pahulo Mutagatifu yandikiye abanyakorinti 13, 1-3. Ku buryo bwihariye umuryango wuzurizwamo aya magambo ngo «  Ndi umuzabibu  w’ukuri naho Data akaba umuhinzi. Ishami ryose ritera imbuto  muri jye araritema, naho ishami ryera imbuto araryicira ngo rirusheho kwera   imbuto » Jn 15,1-2. « Il n’ y a pas de véritable amour toute fois sans conscience que Dieu est amour ».  Natwe nk’abafasha b’ingo muri iyi  myaka 3 ndumva twakiha intego yo kugira ingo zumva urukundo  kandi zirugira  umuco (UNE CULTURE DE L’AMOUR). Uwo muco niwo uzaha byose kugira agaciro : Umuntu n’ubumuntu,  Umugabo n’ubugabo bwe, umugore n’ubugore bwe, umushyikirano wabashakanye, kuboneza urubyaro …  Aha koko nibwo umuryango uzitwa Eglise domestique.

Ubuhamya bwa Agnes  :Umugabo wanjye yantwaraga nk’utwaye    fraude (ibyibano):nagenda imbere akagenda inyuma nagenda inyuma akagenda imbere.Aho bamariye kutunagura , ubu dusigaye tugendana

Papa Yohani Pahulo wa II ntiyabuze kugaruka ku nzitizi z’umuco ziriho iki gihe  (contre civilisation ) zigaragazwa n’uko ibintu bitagifatwa mu kuri kwabyo  bityo na wa muco ugahinda : Papa agaruka rero ku kuri kw’amagambo ;amour, liberté, don de soi … aya magambo yahungabanijwe n’iki gihe cya CRISE DE LA VERITE.  Ubu n’i RWANDA  hasigaye hari imiryango yahujwe no kwiryohereza by’akanya kagereranije, guhuzwa n’isafari, guhuzwa n’ikiraka gusa. Ugushyingirwa ntibikiri umuhamagaro wifitemo ireme n’uburambe !!! Dore ibyadufasha kugaruka ku isoko :

  1. Guha agaciro isakaramentu ry’ugushyingirwa
  2. (Promotion du dialogue inter époux  et dialogue avec Dieu)

Kurerera  Imana (Education aux valeurs) : Si ukubyara abo dushoboye kurera gusa , ni no kubyara abo dushoboye gukunda no gukundisha Imana.

Birazwi kandi biramenyerewe ko ingo nyinshi ziragiza urugo rutagatifu rw’i Nazareti. Haba hasigaye rero kubafasha gucengera ibanga n’umuhamagaro w’umuryango muri rusange n’uwa buri wese mu bagize urugo by’umwihariko.

Urugo rwubatse ku rukundo ubufatanye n’ubwumvikane, Mariya akaba urugero rw’abagore basendereye Roho w’ubujyanama n’ubwizige, Yozefu akaba urugero rw’abagabo batuje kandi badahinyuka, Yezu akaba urugero rw’urubyaro rugaragaza umugisha Imana igenera ababyeyi. Niyo mpamvu no  muri iyi  myaka 3  y’ikenurabushyo mu muryango tudashobora kubyirengagiza.

3.I. BIKIRAMARIYA NK’URUGERO RW’UMUBYEYI USENDEREYE ROHO W’UBUJYANAMA .

« Icyo ababwira cyose mugikore » Jn 2, …Mu nyigisho yagenewe abashakanye  iyi Vanjiri y’ubukwe bw’i Kana  iza mu yo  dushobora guheraho  dutanga inama n’impanuro ku bageni . Tubibutsa ko akaryoshye kadahora mu itama  wa mugani wa ya Ndirimbo ngo ndagukunda isigaranywe n’abindyarya , izina sheri rishirana n’agahararo… hari n’ibindi bigenda bikamuka kuburyo abatitonze bahita barekana nyuma y’iminsi mike .

Tuzagaruke  kuri Bikira Mariya nk’umujyanama w’ingo. 

Ubuhamya.

 «  Umukobwa abaza nyina ati nsabe iki ? » Mk 6,24,

Herodi, Herodiya na ….Nyiramaburuteri : ni umuryango kimwe n’iyi y’iwacu.  Wagiye ugira ibihe byiza  ariko babuze umuco wo kujya inama.  Ku ruhande rumwe Herodi  agiye gutanga impano ikomeye ntawe agishije inama. Kurundi ruhande umwana we agiye kugisha inama kuko ataramenya gusaba…Umugore w’igitangaza ati «  SABA UMUTWE WA YOHANI BATISITA » Mbega inama mbi !Bikira Mariya ugira inama nziza udusabire !!!  Hari akabyino ntazi uwagateye agira ati : « Inyana ni iyamweru mwababyeyi mwe, uko muturera niko tuzakira »

Hari n’abajya inama ariko bakajya inama mbi z’ubusambo, ubugomeramana…

 Reba inkuru ya  Ananiya na Safira (Intu 5 )  : Kubana neza ariko mu kinyoma na byo ni ugusoma impyisi( gushaka urupfu) .  Hari abasirimu tubona ariko bagendana ariko baramariye urubyaro rwabo ku icumu (gukuramo inda…) babyumvikanyeho. 

Hari aboshya abo bashakanye bagasiba Misa n’andi makoraniro y’abakristu akawamusore ngo Naraye ndongoye none simbonye uko nza » Lk 14, 2

BIKIRAMARIYA azadufashe kwinjiza abashakanye  mu kuri nyakuri , kandi uko kuri ni Kristu.

   3. II.YOZEFU URUGERO RW’UMUGABO  UDAHINYUKA.

 

  1. “Mwihanganirane kandi mubabarirane” .

Ishusho ndangamirwa : Mariya na Yozefu  banyuze mu ngorane nyinshi.Bajya kwibaruza… Mariya akuriwe…ntaho kuruhukira….

Igiparu

Umugabo wabonye imiruho y’abagore aravuga ngo “Iyo nibutse ko ndi agahungu niha icupa” . Yozefu si uko ameze . Ibibazo bya Bikira Mariya ni ibye.Kuki yemera kuruhana n’umugore azi neza ko afitanye n’undi ibanga…kuki yamwemeye kandi aziko umwana atari uwe….kuki yamushakiye aho yikinga kandi akamuguma iruhande…Impamvu ni imwe gusa ni RYA JORO.

Ubuhamya bwa Kalisa : Ku munsi w’abari n’abategarugori uba ku ya 8 werurwe  narakazwaga  no kubona abagore aribo bazirikanwa bonyine kugeza ubwo babaha n’umunsi wabagenewe. Abandi bakanyumvisha ko ngo indi misi yose ari iy’umugabo. Nyuma y’iminsi 10   (kuwa  19 Werurwe )nagiye mu misa, Padre wenyine niwe washoboye ku mpumuriza kuko yigishije kuri  Yozefu umugabo utazarira, udahinyuka, uzi uwo Yemeye. Malayika  yamubwira ati “Byuka ujyane umwana na Nyina mu Misiri…..” Mt 2, 13 …Yozefu akabyuka. “Haguruka ujyane umwana na nyina , usubire mu gihugu cya Isrheli..”Yozefu akabyuka kandi ntacyo avuze . Abitewe gusa n’akabanga Marayika yamubwiriye mu ijoro ry’ifatizo ati :

“ Yozefu mwana wa Dawudi witinya kuzana umugeni wawe Mariya”Mt 1, 20

Impamvu ya Yozefu yashyigikiwe n’aukwizera yari afite mu  Mana y’abasokuruza , maze ayemerera ibikomeye. Bigaragarira kandi muri bwa bunyangamugayo bwe igihe yanze guteza Mariya urubwa akigira inama yo kumusezerera rwihishwa Mt 1,19. Ngibyo ibyakomeje no kumutera imbaraga zo kubana na we adahungabanije ubusugi bwe  ahubwo akamuba hafi kugirango  bakomeze kuba abagaragu b’Imana , bazirikanira hamwe  ko aho bambariyeinkindi batahambarira ibicocero.

Muri Yozefu abashakanye barangamira ukwihangana , ubutwari, ukwemera n’ubudahemuka, kandi bikabafasha gutsinda ibigeragezo byose no kubona ko Imana iri kurangiza umugambi Imana ibafiteho.

  1. Niba hari udashaka gukora nareke no kurya” 2Tes 3, 6-15.

Umurimo ni isoko y’imbaraga z’urugo. Mu bufatanye no mu bwumvikane abashakanye barebera hamwe ibyateza imbere urugo rwabo.Umugore n’umugabo mu bushobozi bwe no mu mpano afite bakibanda kubyubaka urugo , maze bakabaho neza kuri Roho no ku mubiri.

Yozefu ni urugero rw’abakozi. Yaranzwe no kutagoheka.  Abamufiteho irebero nabo bagomba kwirinda ubunebwe no kurya ibyo batavunikiye cyangwa ngo umwe  aby’ikubire.  Kuvunisha undi no gusahura ibyo yavunikiye ni impamvu itanya abashakanye.

Ubuhamya bw’abana bo kwa xxx  : Iyo ibitoki byeze papa yandika ku mitumba ngo “Papa “ kugirango hatazagira uwibesya akagitema.

 

3.III. UMWANA YEZU NK’URUGERO RW’ABANA BIZIHIYE ABABYEYI , INKINGI N’UMUTAKO W’URUGO .

  1. « Ni mureke abana bansange. » Mt 19,13

Ishusho ndangamirwa y’umuryango Imana yayujuje kuri Noheli ( Umunsi ya masezerano yari azwi gusa na Bikira Mariya na Yozefu yujujwe n’Imana idakoza isoni “Z 24”

Muri iri kenurabushyo tuzibutsa umwanya w’abana. Ni inkoramutima za Yezu Ku banzi ba bana igihano cy’urupfu kiremewe. “ Kuzirikwaho  urushyo rusheshwa n’indogobe  agatabwa mu nyanja rwagati.“

Mt 18, 6

Hari byinshi bibuza abana gusanga Yezu.

Iruhande rw’iyi gahunda hari ubutumwa mu bana bugomba nabwo kwitabwaho : enfance missionnaire, utugoroba tw’abana, inkoramutima z’ukaristiya, abahereza….

Ubuhamya : Umugabo watashye bamuhetse mu maboko. Bageze ku rugo  bati

 « Ni mukingure tubazaniye uruntu rwanyu ». Basohotse koko basanga atakiri umntu.

 

  1. « Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane unyizihira. »

Gushima  abana no kubashakira umwanya  bibaha gaciro.

  1.  

Umwana wawe agusabye ifi umuhereza inzoka ? Agusabye umugati umuhereza ibuye…. Abana muri iki gihe bagomba kwitegereza Yezu utarigeze  agora ababyeyi.

  1. Njye na so twagushakashakanye umutima uhagaze…

« Nyagasani babarira umwana wanjye urwaye igicuri akaba ameze nabi » Mt 17,15

Urugero rw’ababyeyi batabariza abana babo, babashakira ikizae ni  Bikiramariya na Yozefu. Mutagatifu Monika yarabyiganye Imana ntiyatinda ku musubiza igihe Agustini muhungu we yagarukiraga Imana.

Umwanzuro.

NOVENI YO GUSABIRA INGO.

Umunsi wa mbere.:   « Nitwiyake rero ibikorwa by’umwijima , maze twambare intwaro z’urumuri? » Rm 13,12

Umugambi : Kugirana ikiganiro cy’isaha mwenyine muzirikanire hamwe Eph 6,10.

Isengesho : Isengesho ryo Kwicuza ibyaha + Bikira Mariya Nyirimpuhwe + Hubahwe Imana Data.

Umunsi wa kabiri:

 « Niba mufite igiti cyiza n’imbuto zacyo zizaba nziza. »Mt 12, 33

Ibyiza byakomotse ku mubano wanyu ni byinshi : Abana, imitungo, inshuti...Muri ibyo byose se hari ibigaragaramo ubufatanye kurusha ibindi ? Ni ibihe ? Impamvu ni izihe ? Ibibahesha ishema ni ibihe ? Ibibatera ipfunwe ni ibihe ?

Umugambi  ;  Kubwirana ibintu 3 byiza  wagezeho kubera ko washakanye  na …..

Indirimbo : Ni muze twese dushimire  Imana Rugira twese dukesha ubugingo  X 20.

Umunsi wa gatatu  :

 « Ntimukareke inabi ibaganza , ahubwo inabi muyiganjishe ineza » Rm 12, 3-21.

Mumaze kubona ko buri wese yifitemo ubushobozi bwo kwishima  no kurakara ? Yego cg Oya.

Buri wese navuge nibura inshuro 2 yabonye mugenzi we yishimye n’inshuro 2 yamubonye yarakaye .

Umugambi : Kubwirana ibintu 3   bimbabaza  na 3 binshimisha . Guhitamo ….

Gusubira mu magambo y’isakaramentu ry’ugushyingirwa.

Umunsi wa kane

Gusabira abasaserdoti

‘’Umuherezagitambo mukuru wese atorwa mu bantu, agashyirirwaho gufasha  abantu  mu mugambi wabo »Hb5,1

Umwanya w’umusaserdodi mu buzima bwawe ungana iki ? Wumva hari icyo isakaramentu ry’ubusaserdoti hari icyo rirusha ayandi ?

ISENGESHO RYO GUSABIRA ABAPADRI. P126

Umunsi wa gatanu : .Byose mbifitiye uburenganzira , ariko byose siko bintera inkunga. I Kor 7,1

Abana banyu cyane cyane urubyiruko murugira izihenama kubijyanye no kuboneza imyitwarire imbere y’indwara z’ibyorezo?

Umugambi : Umwana wawe agusabye ifi wamuha inzoka ? Agusabye inzoka se yo wayimuha ?

Muhe abana akanya bababwire amakosa mukora atabashimisha.

Indirimbo : Ndi uwawe Nyagasani Yezu…..Ha ababyeyi kukurerera neza, ha n’abana gukurana urukundo.

Umunsi wa gatandatu

Naho wawundi wasigaye wenyine , yishyira mu maboko  y’Imana , akibanda kubyo gusenga, no kuzirikana iby’Imana ijoro n’umunsi. 1Tm5, 3-8.

1. Ese ko kubura uwo mwashakanye bibaho kandi ko bishoboka ubaye ho ute imbere y’iri banga ry’ubuzima ?

2. Ese kubura uwo mwashakanye ni imtandaro yo kwanga Imana ?

3. Tubanira dute impfubyi n’abapfakazi ?.

Umunsi wa karindwi: 

“Koko rero abagengwa n’umubiri bita k’uby’umubiri , naho abagengwa na Roho bo bita ku bya Roho ” Rm8,5

Igihe cyanyu mugikoresha mute ? Isaha yo gusenga yanyu ni saa ngahe ?

Isengesho : Nemereye Imbere y’Imana ishobora byose.

 

Umunsi wa Munani  “ Urumuri rwanyu niruboneshereze mu mwijima , maze ababareba bakurizeho gusingiza so uri mwijuru”Jn

Ingo duturanye zitwara neza ni izihe.?Ziturusha iki ? Twebwe tubibuzwa n’iki? Ese guhinduka abanyamahoro iwacu byashoboka?Ubukristu bwadufasha bute muri iyo nzira ?

INDIRIMBO

Rumuri rutazima, Mahoro atuyobora, mugisha udakama ndagushimira.

1. Iyo ndebye uko usa , nkabibasha  umwanya , ni bwo untwara wese nkasa uko usa Bwiza.

2.Iyo utashye iwanjye iruhuko utanga ni ryo rimpa kumva urukundo unkunda

3.Icyo ndicyo cyose nkigabirwa nawe

Ibyo ntunze byose ni wowe mbikesha.

4.Aho ngenda nabi hakosore mwami, maze intambwe  zanjye zigere aho ushaka

5.Mahoro aturinda , urabane natwe

maze iteka ryose dutone bikwiye

6.Mugisha udatuba , urature iwacu maze ituze ryawe rihorane natwe.

7.Kuri kwadukunze komeza uturinde . Nzira itaha aheza nzaza iwawe nture.

Umugambi : Gucana bougie  buri wese mu rugo agasubira mu masezerano ya batisimu.

Isengesho : Ndemera Imana Data.

 

 A.DUSHIMIYIMANA J.M.V


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »