dim.

18

mars

2012

Mgr Smaragde Mbonyintege: Ijambo ryo gusezera kuri Nyiricyubahiro Musenyeri Agusitini Misago, Umushumba Wa Gikongoro.

Banyakubahwa Bepiskopi,

Banyakubahwa Bepisikopi, bayobozi b’andi madini muri hano,

Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo,

Basaserdoti, Bihayimana,

Bakristu ba Diyosezi ya Gikongoro,

Nshuti za Kiliziya Gatolika mu Rwanda,

Namwe muryango Musenyeri Misago Agostini yavukagamo, n’inshuti ze bwite.

 

Mfashe ijambo mu izina rya bagenzi banjye bari hano, ariko no mu izina ry’abandi Bepiskopi bagize iyi Kiliziya y’Ibiyaga bigari batashoboye kuba hano hamwe natwe. Kuko Musenyeri Misago Agostini yari uwa twese.

 

Ndagira ngo nsezere kuri Musenyeri Agustini MISAGO utuvuyemo ku buryo butunguranye. Nubwo hari ibimenyetso byarangaga ubunanirwe bw’umubiri, ariko ubwenge n’ubushishozi yari afite ntibyatumaga twakeka ko ejo, ejobundi yatuvamo atya.

 

Musenyeri Agustini MISAGO, agiye twari tukimukeneye, yari umuhanga n’umushakashatsi twifashishaga muri byinshi mu rwego rwa Kiliziya mu Rwanda no mu karere, dore ko yari na Perezida wungirije muri ACEAC (Urugaga rw’Abepiskopi Gatolika bo muri Afrika yo hagati yahuzaga u Rwanda, u Burundi na Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo).

 

Muri iri huriro yagiye ahagaragaza ibitekerezo byinshi, byiza kandi byubaka Kiliziya n’Ibihugu biyigize. Musenyeri Agustini MISAGO yari intaripfana, ubushakashatsi bwe bwajyanaga no gusoma, kuvuga yungurana inama. Kandi  n’ubu koko hari ibyo adusigiye twagenderaho.

 

Muri Kiliziya yacu mu Rwanda, mu butaripfana bwe yatwunguraga inama bigatinda, nta gitekerezo cyangwa umugambi yemeraga ko gitambuka kidasuzumwe bihagije. Kandi yamenyaga koroshya kandi akigiramo ububasha bwo kwicisha bugufi mu kwakira ibitekerezo by’abandi. Yari umujyanama mwiza k’uwemeye gufata igihe cye akamwumva. Aha rero sinabura kubabwira ko muri Conférence Episcopale yacu hacitsemo icyuho Imana yonyine izagena uko igisana.

 

Ku rwego rw’iyi Diyosezi ya Gikongoro, reka mbanze nihanganishe abasaserdoti n’abakristu bari bamufiteho umushumba wahoraga ahangayikiye imibereho myiza y’abo aragiye.

 

Nyiricyubahiro Musenyeri Agustini MISAGO niwe watorewe na Nyirubutungane Papa Yohani Paulo wa II gushinga iyi Diyosezi ya Gikongoro. Byose byari ugutangira kandi mu bihe bitari byiza na gato, dore ko we byanamugizeho ingaruka zikomeye kandi zibabaje yaciyemo akazisohokamo agifite ububasha n’ubushake bwo gukora neza umurimo yatorewe. Koko rero, Musenyeri Agusitini MISAGO ntiyigeze acogora, ngo acike intege, ahubwo igihe cyose yaharaniye kunoza ukwemera kwe n’imyumvire, ari nako akomeza abakristu yarashinzwe.

 

Musenyeri Agusitini MISAGO uyu utuvuyemo yari Umwepiskopi wa Gikongoro ariko yari n’Umwepiskopi wa Kibeho. Nishimiye ko ashyinguwe ku birenge by’inteko ya Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho. Asanze uwo bari batuye baziranye.

 

Nyiricyubahiro Musenyeri Agustini MISAGO koko yakurikiranye ibya Kibeho ari umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda, abikorana umuhati, ubwitange, ubuhanga bimurikiwe n’ukwemera n’amabwiriza ya Kiliziya, maze adusobanurira Kibeho, arayitunganya, ayiha umurongo aho abereye Umwepiskopi wayo kandi no ku nkongoro y’ububabare bwahanuwe i Kibaho nawe nawe yanyoyeho. Ntawashidikanya ko atariho yakuye imbaraga z’ubwitange n’urukundo rwa Kiliziya twamubonanye muri iyi myaka ye ya nyuma.

 

Musenyeri Agustini MISAGO adusigiye inyandiko nziza kubya Kibeho itari yigera ishyikirwa ku bandi bose bayanditseho. Kwibuka Musenyeri MISAGO rero bizajya biba no kwibuka uruhare rukomeye yagize mu gutunganya, mu kuboneza no kumvikanisha neza iby’ibonekerwa rya Bikira Mariya i Kibeho.

Basaserdoti namwe bakristu ba Diyosezi ya Gikongoro Musenyeri Agustini MISAGO nubwo abakuwemo, ariko ntabambuwe azahora ari Umushumba wa mbere washinze iyi Diyosezi ya Gikongoro. Kandi inama ze n’urugero rwo kwihangana mu bigeragezo bizahore hafi mukumwibuka no kumusaba ngo abasabire ku Mana.

 

Sinarangiza iri jambo ntashimiye n’abayobozi b’ayandi matorero ya gikristu yadutabaye, ndashimira kandi abantu benshi batandukanye bagiye bangezaho ubutumwa bwo kwifatana na Kiliziya Gatolika mu Rwanda itakaje umwe mu bashumba bayo. Ubwo ndumva ariko zazaga no ku Gikongoro no ku bandi Bepiskopi,  ubutumwa bwari bwinshi kandi bwiza. Igisubizo nabahaga kandi namwe mwese muri hano nabaha; nitumusabire ngo Imana imuhe iruhuko ridashira. Kandi Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho amugeze kuri Nyagasani Yezu Kristu yizeye.

 

Nimugire amahoro.

 

Gikongoro, kuri 15 Werurwe 2012

 

Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE

Umushumba wa Kabgayi n’Umukuru w’Inama

y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.


09 Werurwe 2014: ICYUMWERU CYA I CY'IGISIBO A

         AMASOMO:
Intg 2,7-9;3,1-7a
Rom 5,12-19
 Mt 4,1-11


«Umuntu ntatugwa n'umugati gusa, ahubwo atungwa n'ijambo rivuye mu kanwa k'Imana»


INYIGISHO YO KU WA 23/02/2014, ICYUMWERU CYA VII GISANZWE, UMWAKA A

Bakiristu bavandimwe(...)

Newsletter