sam.

17

mars

2012

Inyigisho ku Cyumweru IV Igisibo/ Diyakoni Emile DUSENGUMUREMYI

Amasomo:

1. Igitabo cya kabiri cy’abami 36, 14-16.19-23 

   Zaburi 137

2. Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye abanyefezi 2, 4-10

3. Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 3, 14-21

 

Bavandimwe nshuti z’Imana Kristu Yezu akuzwe !

Dore zimwe mu ngingo tugiye kuzirikanaho muri iyi nyigisho :

- Isomo rya mbere : Abantu bizanira ibyago, Imana ikabazanira umukiro.

- Isomo rya kabiri : «Twarokojwe n’ukwemera ... kandi ibyo bitaduturutseho, ahubwo ari ingabire y’Imana.»

- Ivanjili : «Imana yakunze isi bigezaho itanga Umwana wayo.»

Bavandimwe, iyo twitegereje amateka y’ugucungurwa kwa muntu tubona ukuntu Imana yateguye neza uwo mugambi wayo. Imana yemeye kwigaragariza muntu kandi imusanga mu mateka ye. Nibwo itoye umuryango w’abayisiraheli kugira ngo isohoze umugambi wayo. Ariko uwo muryango ukaba ugenura inyoko muntu aho iva ikagera.

 

Nk’uko tubisoma muri Bibiliya ndetse tukabisanga neza mu isomo rya mbere, abantu bizanira ibyago, Imana ikabazanira umukiro. Umwami Sedekiya yimye ingoma ari muto afite imyaka 21 y’amavuko, maze amara imyaka 11 ari ku ngoma i Yeruzalemu.

Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, Imana. Ntiyamenye kwicisha bugufi imbere y’umuhanuzi Yeremiya ngo yumve icyo Imana imukeneyeho. Yaranzwe no gushinga ijosi ndetse no kunangira umutima aho kugarukira Uhoraho. Si we wenyine waranzwe n’iyo myifatire kuko n’abakuru b’abaherezabitambo ndetse n’abatware ba rubanda, baranzwe no gukurikiza imihango mibi y’abanyamahanga bituma barushaho gucumura, bakora ibiterasoni mu maso y’Uhoraho maze bandavuza izina ry’Uhoraho bataretse n’Ingoro ye.

N’ubwo baranzwe n’iyo myifatire idahwitse, Uhoraho ntiyabatereranye yakomeje ku bihanangiriza maze abatumaho n’abahanuzi n’ubwo na bo batari borohewe !

 

Ibyo byose biratwereka ko, nta gikwiye kubangamira umugambi w’Imana. Imana idushinga imirimo yayo ituzi, izi uko intege nke zacu zingana ariko ikatuba hafi kugira ngo idufashe kuyirangiza neza maze twe tukayirukana kandi ishaka kudushoboza. Twibuke umwami Salomoni wemeye guca bugufi agasaba Imana ubwenge ndetse n’ubushishozi maze akabigirirwa karijana akayobora umuryango uko bikwiye.

 

Mu isomo rya kabiri : Pawulo intumwa mu ibaruwa yandikiye abanyefezi, aratugaragariza impuhwe z’Imana. Ni koko Imana idusubiriza muri Kristu we Muhuza wacu n’Imana. Yaje adusanga igihe yigize umuntu, kugira ngo atumenyeshe byimazeyo Imana Data. Pawulo aratwereka kandi Umukiro n’ingabire, dukesha Kristu. Igihe twiyambuye isura nzima twari twarahawe n’Imana maze tukishora mu cyaha, bituma tubaho twigenga, maze twihitiramo kwigira utumana, twiringira ubwenge bwacu buciriritse, maze turangwa no gukurikiza imigenzo y’isi, tugomera Imana maze ibyo byose bitubyarira urupfu. Ni byo koko bavandimwe, twazukanye na Kristu.

Imana ntiyadutereranye, kuko yatwoherereje Umwana wayo w’ikinege kugira ngo adusubize isura nyayo, atuzahure mu isayo y’icyaha cyo cyatuganishaga ku rupfu.

Iri somo riradufasha kumva neza agaciro Kristu afite mu buzima bwacu. Muri iki gihe cy’igisibo rije kudushishikariza nk’abakristu umwanya tugomba guha Kristu mu buzima bwacu. Ubuzima bwacu bushingiye ku rupfu n’izuka bya Yezu Kristu.

 

Amagambo yo mu Ivanjili ya Yohani 3, 14-21

 

-Nk’uko Musa yamanitse inzoka mu butayu...

Ivanjili ya none itangira idusaba kurangamira Yezu Kristu ku musaraba. Mutagatifu Yohani arifashisha ishusho dusanga mu Isezerano  rya kera. Igihe cy’imyaka mirongo ine abayisiraheli bamaze mu butayu batewe n’umwanzi, inzoka zifite ubumara butwika (Ibar 21,6) maze zirabarya, bapfamo abantu benshi cyane. Musa wari uyoboye uwo muryango awusabira imbabazi, Uhoraho aramwumva maze amutegeka gucurisha inzoka isa n’izo zabateye ayimanika ku giti. Uwo zaryaga akayireba yarakiraga. «Uwarangamiraga icyo kimenyetso yarakiraga, bidatewe n’icyo kimenyetso yarebaga, ahubwo biturutse kuri wowe, Mukiza wa bose.» (Buh 16,7)

Tuzirikane ko atari icyo kimenyetso cyabakizaga, indoro yo ubwayo ntabwo ikiza, ni ukwemera ko gufasha umuntu kurangamira Yezu Kristu byimazeyo biduha umukiro nyawo.

 

-Ni ko n’umwana w’umuntu azagomba kubambwa, akadupfira, kugira ngo umwemera wese agire ubugingo bw’iteka.

Yego, Mutagatifu Yohani aradusaba kurangamira umusaraba. Ni ngombwa kurangamira Uwabambwe, Uwakujijwe mu maso yacu. Yohani yahisemo iri jambo (Uwakujijwe) (upsothènai mu rurimi rw’ikigereki), ashaka kuvuga ko, Yezu yakujijwe ku musaraba, agakuzwa na none iburyo bw’Imana Data ku bw’izuka n’ukujyanwa mu ijuru (Yh 3,14 ; 8,28 ; 12, 32-34).

Ni byo Yohani ntiyibagiwe ibyabaye kuri Yezu. Yohani ni umwe mu ntumwa cumi n’ebyiri (12), ni we wenyine wari aho, kuwa gatanu nyuma ya saa sita, iruhande rw’Umusaraba. Kuva ubwo, kugera na nyuma y’imyaka 70, yazirikanye ibyabaye kuri Yezu ibyo atubwira ubu akaba ari imbuto z’ibyo yabonye icyo gihe akagerageza kubicengera maze akabidusangiza.

Kuri Yohani, Umusaraba na Pasika byombi bigize iyobera rimwe bigamije kudusobanurira «Yezu wakujijwe akavanwa mu isi». Yohani atwereka ko Yezu yaboneye ikuzo rye ku musaraba! Ubwo Yuda yasohotse mu cyumba intumwa zari ziteraniyemo (Senakolo), Yezu yagize ati :«ubu, Umwana w’umuntu ahawe ikuzo» (Yh 13, 31).

 

Bavandimwe, turasabwa natwe kuba maso maze tukayerekeza k’Uwakujijwe, maze tugasenga tumwizeye. «Urupfu rwe ni agasongero k’urukundo.» Agasongero k’urukundo rw’umubyeyi akunda umwana we cyangwa agasongero k’urukundo Umuvandimwe wacu Yezu Kristu adukunda kandi turi abanyabyaha. Umusaraba ubambweho Yezu Kristu ni isongero ry’ububabare n’urupfu bya Yezu. Duharanire kurangamira uko bikwiye uwo musaraba n’amaso yacu yaba ay’umubiri cyangwa ay’umutima. Bikatwereka urukundo ndengakamere rugurumanira mu mutima wa Yezu. Kuko ntawagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze (Yh 15, 13). Uru rukundo rugasobanura n’urukundo Imana Data yadukunze: «Koko Imana yakunze isi cyane, bigeze aho itanga Umwana wayo w’ikinege...»(Yh 3, 16)  Aho Yezu yari ku musaraba bigaragara ko yari yiyoroheje. Amaboko ameze nk’ari gusenga bigasobanura ibyo umusasaridoti aba akora igihe aba arambura amaboko mu gitambo cya Misa ndetse n’igihe turambura amaboko tuvuga isengesho rya «Dawe uri mu ijuru.»  

  

Imana yakunze isi cyane, bigezaho itanga Umwana wayo w’’ikinege.

Iyo urebye mu isi ya none usanga twe abayituye turangwa no gushidikanya ndetse no kurambirwa n’ubuzima, ibintu byose bikatubera bibi. Urugero: isi ya none yaraboze...ntacyo umuntu yabona yakora... Twimitse ingeso mbi, ubugome, ubusambo, gutwara inda mu buryo budasobanutse... Imana irabibona byose! Ariko yo ikatwereka ko ikunda isi, ntiyifuza ko twayivaho, ahubwo iharanira kudukiza, kuducungura buri munsi. Imana ikomeza umurimo wayo wo kurema irushaho guhindura isi nziza. Twemere twumvire ijwi ry’Imana maze tuyifashe kurema isi.

 

Urukundo rw’Imana ikunda isi, rwatumye itanga Umwana wayo w’ikinege, Yohani akabigaragaza muri aya magambo :

- Kuko Imana atari yo yaremye urupfu, ntinashimishwe n’ukurimbuka kw’ibiriho. (Ubuh 1,13).

- Ndakubwira ukuri koko : nta muntu n’umwe ushobora kubona Ingoma y’Imana, atavutse ubwa kabiri. (Yh 3, 3)

- Imana ntishaka ko hari uwazimira, ahubwo ko twese twahurizwa hamwe.

- Imana ishaka kudukiza...ugushaka kw’Imana ni uko abantu bose bakira.

Bavandimwe, ibyishimo by’umukristu, ni ukurangamira ibyishimo tuzagira ubwo tuzaba tugeze mu buzima bw’iteka aho tuzarebana n’Imana amaso ku maso. Ku mukristu ubuzima bw’iteka abutangira kare, aba azi urukundo Imana ikunda abantu, maze akarubamo buri gihe, ntahwema gushimira Imana...

Bavandimwe ubuzima ni ugukora ! Ni ibikorwa, imirimo bigomba kugaragaza abo turi bo. Ukubaho kwacu kukagaragaza uko twemera.

Dukore byose kandi dusenga, tuzirikane cyane cyane imbabare muri iki gihe turimo cy’igisibo. Mutagatifu Tereza w’i Kalikuta yafashe abantu benshi b’imbabare maze abashyira hamwe. Abamubonaga baramubaza bati : «Ese ko urundanya abantu benshi kandi nta butunzi bwinshi ufite»?Yarabasubije ati : nzabagaburira urukundo n’impuhwe by’Imana. Ibi biratwigisha ko ubutagatifu budasaba kugira ubutunzi bwinshi. Icyo Imana idushakaho ni uko twagaragaza urukundo n’impuhwe zayo mu bantu  bo muri iyi si.

 

Mu gisibo kandi Imana iduha akanya ko gutekereza ku bituvuna n’ibigeragezo byatuma tugira ugushidikanya bikatudindiza mu myemerere yacu ya gikristu, bikatwumvisha ko ibyo byose ari imisaraba tugomba gutwara maze ikatugeza ku gucungurwa nyako. Twigire kuri mutagatifu Tereza wa Avila igihe yari arwaye arembye cyane Imana yaramubwiye iti :«uko ni ko ngenzereza abo nkunda.» Nawe arayibwira ati : «ni yo mpamvu nawe udakundwa na benshi!» Ubwo duhishuriwe iri banga natwe tugerageze ntitwinubire ibitugora ahubwo tubiture Yezu aturuhure kuko atari uko Imana itwanga ahubwo twumve ko turi kumwe na yo kandi yiteguye kudushoboza.

 

Umubyeyi Bikira Mariya adukomeze adufashe kandi adusabire ku Mwana we maze dushobore gukora igikwiye muri iki gihe cy’igisibo. Adufashe kubana na Yezu muri ibi bihe bitoroshye, maze aturuhure ibituvuna byose.

 

Diyakoni Emile DUSENGUMUREMYI

 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »