sam.

10

mars

2012

Inyigisho Icyumweru III Igisibo B/Diacre Théophile

Isomo rya mbere: Iyim 20, 1-17

Zab 19(18),8,9,10,11

Isomo rya kabiri :1 Kor 1,22-25

Yh 2,13-25

 

Bakristu bavandimwe, kuri iki cyumweru cya gatatu cy’igisibo, amasomo matagatifu tuzirikanaho, aradushishikariza kumenya neza aho dushakira ibisubizo by’ibibazo byacu.

Muri ubwo buryo, Amasomo matagatifu aratwereka ko intsinzi y’icyaha ari ukumenya gutega matwi amagambo ya Nyagasani kugira ngo tugire ubugingo bw’iteka.

 

Bavandimwe, muri iki gihe cy’igisibo, abakristu benshi baboneraho umwanya wo gutekereza gukora ibikorwa biranga ukwisubiraho no kwemera Inkuru nziza. Muri ibyo bikorwa, Kiliziya umubyeyi wacu atwibutsamo iby’ingezi aribyo: kwigomwa, gusenga no gufasha abakene.

 

Ibi bikorwa rero birashyira mu ngiro Ijambo ry’Imana twumvise mu Isomo rya mbere, rikaba ritubwiriza kandi rikatwereka ko uburyo bwo gushimisha Imana ari ugukurikiza amategeko yayo.

Bavandimwe, kumenya gutega amatwi Ijambo ry’Imana, kumenya gutega amatwi inama Imana itugira nibwo buhanga nyabwo butanga ubugingo bw’iteka. Muri iki gihe, abantu bashishikariye, guharanira kugaragaza ko bize amashuri menshi, bagaharanira kwibikaho za diplome zihanitse. Ibyo ni byiza rwose kuko Imana umuremyi wacu yatanze ubuhanga kugira ngo Muntu amukorere uko ashoboye kose, yishimye, maze abatuye isi barusheho kugubwa neza. Ariko mbere ya byose, tugomba kumenya ko ubuhanga butaganisha mu guhesha Imana ikuzo ntaho bwageza muntu.

 

Ivanjili y’uyu munsi nayo rero, iratwereka icyatuma umutima wacu ugubwa neza.

Umutima wacu uzagubwa neza igihe dushyize imbaraga zacu, ubwenge bwacu n’umutima wacu wose mu guharanira icyakubaka Ingoma y’Imana, icyatuma abantu barushaho kwegera Imana. Hano, buri wese akwiye kumva ko ishyaka ry’ingoro ya Nyagasani ashobora kurigaragariza mu buzima bwe busanzwe bwa buri munsi, mu kazi ke gasanzwe, mu mibanire ye n’abandi, mbese mu buzima busanzwe rwose.

Iyo dusenga, tuzirikana ko Nyagasani ahora yinjira mu ngoro ye ariyo mitima yacu, kugira ngo ahirukane ingeso mbi n’ibintu byose bituma imitima yacu itayoboka Imana byuzuye.

Twe rero, kuko mu by’ukuri tutashobora kwirukana ubucuruzi bukabije kubangamira Imana mu buzima bwacu, nibura ishyaka twagira, icyo twashobora gukora, ni ukurakarira icyaha kitubuza guha umwanya Nyagasani mu mitima yacu. Ni muri ubwo buryo rero Kiliziya Umubyeyi wacu adushishikariza, kwanga ibyaha, kubyicuza, no gufata imigambi myiza mishya  kubera ishyaka dufitiye Ingoro ya Nyagasani.

 

Muri iki gihe, abantu bafite ikibazo cyo gufata icyaha n’ubugizi bwa nabi bakabiha ibisobanuro bibyoroshya; maze bagasaba Yezu ikimenyetso cyerekana ko afite uburenganzira kubuzima bw’abantu bose. Ese birakenewe ko  Nyagasani Yezu agomba gutanga ikimenyetso kindi? Ese ibyo akora byerekana ko yatsinze urupfu n’icyaha ntibihagije? Iyo adusaba gusenga kugira ngo tutagwa mu bishuko bikabije ubwinshi muri iki gihe se, hari ukutuburira kurenze uko? Ikindi kandi, n’ubwo uko gusenga tubishyizeho umwete bikunze kunanirana, ubwe niwe uvuga ati “unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda kandi nzamwiyereka”.(Yh 14,21). Nitwumve nyine Ko Nyagasani Yezu ubwe avuze ko aziyereka umukunda wese.

Bavandimwe, tugire amizero ko ni dushishikarira gusanga Imana twifashishije isengesho: nidutera intambwe imwe, Nyagasani azatera intambwe zose zizaba zisigaye ngo duhure.

 

Uburyo bwa kabiri bwo kwereka Nyagasani ko dufitiye ishyaka Ingoro ye n’ingoma ye, ni ukumwereka ko tuzi ko ariwe twishingikirije muri byose, ko ari we twiziritseho. Ibyo tukabikora twigomwa, twizitura ku bituzirika bigafata umwanya munini cyane mu mitima yacu, bikatubera nka bwa bucuruzi twumvise mu Ivanjili, dore ko muri ibi bihe ibizirika abantu ari byinshi.

Ikimenyetso kizatubohora kuri ubwo bucuruzi cyangwa se kuri ibyo byose bibangamira urumuri rwa Nyagasani, ni ukwizera ko Nyagasani azazukira kutubohora. Icyo kimenyetso, Yezu ubwe niwe ucyitangiye. Twebwe ubwacu ntidushobora kwibohora no kwirukana ibibangamira roho zacu, cyangwa se ibibangamira abavandimwe bacu tutabifashijwemo na Yezu Kristu wazutse, Yezu Kristu uzazukira kuduha umutsindo.

Ariko natwe rero, aradusaba kumufatira ho urugero. Kuko ubwe azitanga akadupfira, natwe turasabwa gupfa ku ngeso mbi, mbese turasabwa kugira ibyo twigomwa kubera ishyaka dufitiye ingoro ya Nyagasani, buri wese akabikora ku rugero ashoboye. Icyo gihe nibwo tuzaba tubaye abanyabwenge, nk’uko amasomo matagatifu y’uyu munsi abidushishikariza.

 

Mu by’ukuri, nk’uko Isomo rya mbere ridushishikariza gukunda Imana no kuyizirikaho n’umutima wacu wose kandi tugakunda mugenzi wacu nk’uko twikunda, dore ko ari ko kumenya ubwenge; ibyo ntitwabishobora igihe cyose tukirutisha Imana ibintu byose twiziritseho, bikatubuza amahwemo, bikadupfukirana, bigafata umwanya munini mu bitekerezo by’umutima wacu.

 

Ivanjili iratubwira iti:“nuko abigishwa bemera Ibyanditswe, bemera n’ijambo Yezu yari yaravuze”. Impamvu abigishwa  basobanukiwe n’ibyo Yezu yari yaravuze ni iyihe? Ni uko bari baramwiziritseho batazanywe n’ibitangaza yakoraga, ahubwo bakaba baramwiziritseho bakuruwe n’inyigisho ze, n’ijambo rye ritanga ubugingo bw’iteka. Niko Petero ubwe abihamya ati: “Nyagasani twasanga nde w’undi ko ari wowe ufite amagambo y’bugingo bw’iteka.” (Yh 6, 68). Natwe rero turahirwa nitumwizirikaho tufite inyota yo kumva Ijambo rye ritanga ubugingo bw’iteka. Ubwo se niba tumusaba ibitangaza kugira ngo twemere, ubwo turi abakristu bahamye? Ahubwo twagombye kwemezwa n’uko Ijambo rye ari ryo riduha amahoro, rikadukomeza mu mibereho yacu yose, rikatubera itara. Nyagasani se ntiyatanze urumuri rw’agatangaza mu Ijambo rye yaduhaye. Ijambo ry’Imana rero rikwiriye kwifuzwa mbere ya byose, kuruta ibindi byose, kuko ibindi byose dusanzwe tubihabwaho umugereka ndetse tutagombye kubisaba.

Muri iki gisibo dusabe Nyagasani kugira ngo aduhe kugira ishyaka ry’ingoro ye; aduhe inema yo kwemera ubugandare bwacu, maze dusabe imbabazi z’ubuhemu bwacu, dusenge, twigomwe ibitubuza kumuha umwanya mu buzima bwacu.

Diacre Theophile TWAGIRAYEZU


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »