ven.

02

mars

2012

Amahugurwa y’abafasha b’ingo baturutse muri za Paruwasi n’amavuriro byo muri Diyosezi ya Byumba

Abari bitabiriye amahugurwa

Amahugurwa yatangiye ku wa 3 tariki ya 22/02/2012 arangira ku wa gatanu tariki ya 24/02/2012. Intego y’amahugurwa yari ukongerera ubumenyi abafasha b’ingo no kubashyigikira mu butumwa bwabo.


Abitabiriye amahugurwa ni abafasha b’ingo baturutse muri za paruwasi Bungwe, Burehe, Muhura, Matimba, Rwamiko, Mutete, Rushaki, Nyinawimana, Rukomo, Nyarurema, Nyagahanga, Muyanza na Byumba. Mu mavuriro haje Rushaki na Rukozo. Bose hamwe bari abantu 18 kuri 22 bari bateganyijwe.


Bahawe ubumenyi bunyuranye:


1. Habanje gusangira ubutumwa, uko buri wese akora muri Paruwasi arimo, dusanga ko muri rusange ubusugire bw’ingo bugenda neza.


2. Musenyeri Kizito yabibukije Isakramentu ry’ugushyingirwa, abibutsa ko umuhamagaro wa mbere ari ugushyingirwa, bityo tukaba tugomba kuwuha agaciro kandi ugahabwa imbaraga mu kuwutegura nk’uko indi mihamagaro yitabwaho. Yahumurije abari aho ko batagomba gucibwa intege n’ingorane bahura nazo kuko ubatuma ari Yezu.


3. Bigishijwe kandi ubusugire bw’ingo icyo aricyo, basobanurirwa uburyo bwose bukoreshwa ngo ugeze abashakanye ku ntego yo kuba umubyeyi nyawe no guteganya imbyaro bazi neza icyo bakora.


Abari mu mahugurwa bishimiye inyigisho zose bahawe, bataha biyemeje kujya gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe byose. Bifuje ko igihe nk’iki cyabaho kenshi kandi bakajya basurwa aho bakorera, bagahabwa imfashanyigisho bityo umurimo wabo bakabasha kuwutunganya neza.

Sr Agnès UWIMANA, Coordinatrice Action familiale et Pastorale familiale Byumba


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »