ven.

17

févr.

2012

Amasomo ku wa Gatanu VII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Ibaruwa ya Mutagatifu Yakobo Intumwa : Yak 5, 9-12 

9Bavandimwe, ntimukijujute bamwe ku bandi kugira ngo mudacirwa urubanza; dore umucamanza ahagaze imbere y’umuryango. 10Bavandimwe, ku byerekeye ububabare n’ubwiyumanganye, nimufatire urugero ku bahanuzi bavuze mu izina rya Nyagasani. 11Dore ubu turashimira abiyumanganyije. Mwumvise inkuru y’ukwiyumanganya kwa Yobu, kandi mwabonye uko Nyagasani yamugenjereje hanyuma; kuko Nyagasani ari umugwaneza n’umunyambabazi. 12Ariko mbere ya byose bavandimwe, ntimukarahire ijuru cyangwa isi, cyangwa se ubundi buryo ubwo ari bwo bwose. Ahubwo mujye muvuga ngo «yego», niba ari yego, cyangwa se ngo «oya» niba ari oya, kugira ngo mudacirwa urubanza.

 

ZABURI (Zab 103 (102),1-2, 3-4,8-9, 11-12)

 

Inyik/Uhoraho ni umunyambabazi n’umunyampuhwe. 

 

Mutima wanjye, singiza Uhoraho, 

N’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu!

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye!

 

We ubabarira ibicumuro byawe byose,

Akakuvura indwara zawe zose;

we warura ubugingo bwawe mu mva,

akagutamiriza ubutoneshwe n’impuhwe.

 

Uhoraho ni umunyambabazi n’umunyampuhwe

Atinda kurakara kandi akagira ibambe.

Ntatongana ngo bishyire kera,

Ntarwara inzika ubuziraherezo,

 

Uko ijuru ryisumbuye kure hejuru y’isi,

ni ko impuhwe ze zisagiranira abamutinya;

uko uburasirazuba butandukanye n’uburengerazuba,

Ni ko adutandukanya n’ibicumuro byacu.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (1 Yh 4, 16)

 

Alleluya Alleluya.

Niduhorana urukundo tuzaguma mu Mana:

Imana ni urukundo.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Mariko (Mk 10,1-12)

Muri icyo gihe, 1Yezu ajya mu ntara ya Yudeya yo hakurya ya Yorudani. Abantu benshi bongera gukoranira iruhande rwe, nuko abigisha uko bisanzwe. 2Abafarizayi baramwegera, maze bamubaza niba umugabo afite uruhushya rwo gusenda umugore we, ariko bamwinja. 3Arababwira ati «Musa yabategetse iki?» 4Baramusubiza bati«Musa yemereye umugabo kwandika icyemezo cyo gusenda umugore, akabona kumusezerera.» 5Yezu arababwira ati «Icyamuteye kwandika iryo tegeko, ni uko umutima wanyu unangiye. 6Naho mu ntangiriro y’isi, Imana yaremye umugabo n’umugore; 7ni yo mpamvu umugabo azasiga se na nyina akifatanya n’umugore we, 8maze bombi bakaba umubiri umwe. Bityo ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. 9Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya icyo Imana yafatanyije.» 10Basubiye imuhira, abigishwa bongera kumusobanuza ibyerekeye iyo ngingo. 11Arababwira ati «Koko umugabo usenda umugore we akazana undi aba asambana; 12umugore na we utandukana n’umugabo we agacyurwa n’undi, aba asambana.»


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »