dim.

12

févr.

2012

Inyigisho Icyumweru cya VI, B/ Diacre Noel NGABONZIZA

AMASOMO: 1. Lv 13, 1-2.45-46 

                            Zab 102 (101), 2-3ab, 4-5, 6.13, 20-21

                       2. 1Kor 10, 31-11, 1

                       3. Mk 1, 40-45

1. Bakiristu bavandimwe, amasomo liturjiya yaduteguriye kuri iki cyumweru, arahurira ku gitekerezo kigira kiti “ukwemera kurakiza”.


Mu isomo ryo mu gitabo cy’Abalevi, baratubwira uko umuntu wafashwe n’indwara y’ibibembe yabagaho. Yagombaga kwambara imyenda y’ibishwangi, ntasokoze umusatsi we ndetse n’ubwanwa bwe akabupfuka. Aho ageze hose yagombaga kurangurura ijwi ati “uwahumanye!uwahumanye!”  yagombaga kandi gutura wenyine akitarura abandi.


Bavandimwe, mbere y’ukuza kwa Yezu Kristu abantu bafataga umuntu wahuye n’ibyago runaka nk’uwahawe igihano n’Imana kubera ibibi yakoze. Babibonaga nk’ingaruka ziturutse ku buryo yabaniye Imana, kuko n’uwabaga atunganiwe bamubonaga nk’uwagororokeye Imana akaba ari igihembo cy’uko yayibaniye neza. Ibi twarushaho kubyumva dusomye igitabo cya Yobu, aho imwe mu nshuti za Yobu yitwa Elifazi imubwira yeruye, aho amariye guhura n’ibyago ati “ese hari umuziranenge wigeze urimbuka?”

Ku bw’inararibonye zose zo muri Israheli, umuziranenge ahorana umugisha w’Imana kuri iyi si, naho niba uwo bitaga intungane yibasiwe n’ibyago ni ukuvuga ko ubutungane bwe ari ntaho bushingiye ( Yob 4,7-9). Kuba uwafashwe n’ibibembe baramubonagamo uwahumanye, ni impamvu ikomeye ituma nawe ubwe abyitaho ngo atanduza abandi. Ni cyo gituma atagomba kubegera ndetse akagenda arangurura ijwi, yisabira guhabwa akato ngo hato atagira uwo ahumanya.


2. Aho Yezu Kristu aziye, ibintu byose byarahindutse. Ku muntu wese umwemera, ibintu byose biba bishya. Dore nawe wa mubembe wagombaga kwitaza abantu, agatura ukwe, akirinda ko hagira umuntu muzima umwegera, ahisemo kuza agana Yezu, amupfukama imbere, amwinginga agira , ati “ubishatse wankiza”. Uyu mubembe, abona muri Yezu igisubizo cy’uburwayi afite, amubonamo umukiza; afite ukwemera gukomeye kuko gutinyuka kumwegera byonyine, kandi ubundi yari akwiye kumwitaza kugirango atamwanduza, biragaragaza neza ko amubonamo igisubizo cy’ikibazo afite.


3. Uko abandi babona uwo mubembe ariko, ntabwo Yezu we ariko amubona; ntabwo amubona nk’uwahumanye, ugomba kwitazwa, ahubwo aramugirira impuhwe, ndetse aramukoraho agira ati “ndabishatse kira!” Nuko ako kanya ibibembe bimuvaho arakira. Aha twibuke ko Yezu atadukiza uburwayi bw’umubiri gusa, ashaka ko twagira ubuzima bwuzuye bwa roho n’ubw’umubiri, ariko cyane cyane ubuzima bw’iteka. Abantu benshi bo mu gihe cya Yezu si uko babyumvaga, nta n’ubwo babonaga muri Yezu Umukiza w’icyaha cy’isi, ahubwo bamubonagamo umuntu ufite ububasha kandi ushobora kubakiza ingoma y’agahotoro y’Abanyaroma, maze akaba ari we ubabera umwami uzatuma bagera kuri byinshi batavunitse! Iyo ni imwe mu mpamvu zituma uriya muntu umaze gukorerwa igitangaza atagomba kugenda abyamamaza. Yezu yaramwihanangirije amubwira ko agomba kujya kwiyereka umuherezagitambo, kandi agatura ibyo Musa yategetse abahumanuwe maze akaba ari byo bibera abandi icyemezo cy’uko yakize. Uwakijijwe ariko kwihanganira gutangaza iyo nkuru nziza byaramunaniye kandi birumvikana, ntabwo ibyiza amaze kubona yabyihererana.


None se bavandimwe, iyi vanjili twumvise idusigiye iki? Ndahamya ko atari ubwa mbere tuyumva, wenda si n’ubwa kabili cyangwa ubwa gatatu kuri bamwe! Ariko se, aho ntitwaba tuyumva gusa tukaba twabarirwa muri ba bandi bumva Ijambo ry’Imana nk’abumva amakuru? Ni byiza cyane ko twinjira mu buzima bwacu tukareba niba natwe ari nta bubembe dufite! Buri muntu namara kubona aho yabembye, yegere Yezu apfukame imbere ye, ndetse amusabe kumukiza. Ntitwirengagize ariko ko hari ushobora kugira uburwayi nk’ubwo cg se busumbye ubwo, ariko umwanzi akaba yamuhuma amaso kugira ngo atabubonamo ikibazo! Ingero ntabwo ziri kure: gutwarwa n’ibintu, kugira ingeso iyi n’iyi idacogora cg ngo ikire, kwiruka inyuma y’amafaranga nk’aho hari uwayadutumye, kwibona nk’intungane maze abandi akaba ari bo baba abanyamakosa, n’ibindi n’ibindi.


Imana ubwayo, niyo iduha kubona icyadufasha iyo tuyiboneye igihe. Nitubaho tutayibonera umwanya mu buzima bwacu, kwimenya no kumenya uburwayi bwacu bizaturushya, ndetse bizanatunanira! Hari igihe nakwibwira ko ndi muzima kandi narashize nkeneye umuti wa Yezu vuba na bwangu! Ndifuza ko kuri iki cyumweru buri wese ubishoboye yabona umwanya uhagije, akazirikana ku isengesho tuvuga buri cyumweru riranga ukwemera kwacu (Indangakwemera cg Credo). Nurangiza kuyizirikanaho, wibaze uti: ariko se koko ndemera? Kugira ngo ubone igisubizo bitakuvunnye, uterere akajisho ku ngeso bita  imizi 7 y’ibyaha: Ukwikuza, Ubugugu, Ubusambanyi, Ishyari, Inda nini, Uburakari, Ubute (wareba agatabo kitwa “Isakramentu rya penetensiya” kanditswe n’abapadiri Jérôme MASINZO, Romain RURANGIRWA, na Edouard SINAYOBYE, pp52-54). 


Tuzirikane ko isi ya none ikeneye abahamya b’Inkuru nziza kurusha uko ikeneye abayivuga mu magambo gusa badashyira mu bikorwa. Dusabe Yezu duhabwa kenshi mu Isakramentu ry’Ukaristiya, adufashe koko kumubera abahamya bamufasha kugeza ku bandi umukiro yatuzaniye.

Mugire icyumweru cyiza.


Diyakoni NGABONZIZA Noël


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »