jeu.

09

févr.

2012

Amasomo ku wa Mbere VI, B

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa ya Mutagatifu Yakobo Intumwa (Yak 1, 1-11)

1Jyewe Yakobo, umugaragu w'Imana n'uwa Nyagasani Yezu Kristu, ku batoranyijwe n'Imana bo mu miryango curni n'ibiri batuye mu mahanga, ndabaramutsa. 2Bavandimwe, amagorwa y'amoko yose munyuramo mujye muyakirana ibyishimo byinshi, 3mumenye kandi ko ibigerageza ukwemera kwanyu bibyara ubwiyumanganye. 4Ariko rero ubwo bwiyumanganye bugomba kuba bugaragara, kugira ngo mube abantu bahamye kandi nyabo, mbese batagira amakemwa. 5Niba muri mwe hari ubuze ubuhanga, abusabe Imana izabumuha, Yo iha bose ku buntu kandi itagombye kugondozwa. 6Ariko rero ajye asabana ukwemera atabanje kujijinganya; kuko ujijinganya asa n'umuvumba mu nyanja ihungabanyijwe n'umuyaga.  7Bene uwo muntu ntakibwire ko hari icyo Nyagasani yakwihera8umuntu w' imberabyombi, uhindagurika mu nzira ze zose. 9Umuvandimwe w'umukene niyishimire ikuzwa rye, 10n'umukire yishimire ugucishwa bugufi kwe, kuko umukire azahita nk'ururabyo rw'icyatsi. 11Izuba ryararashe n'ubushyuhe bwaryo bwinshi ryumisha icyatsi, ururabyo rurahunguka maze ubwiza bwarwo burayoyoka. N'umukire rero azarabirana atyo mu byo akora byose. 

 

ZABURIZab 119 (118),67-68, 71-72,75-76

 

Inyik/ Uhoraho, impuhwe zawe zincengere maze mbeho.

 

Mbere yo gucishwa bugufi narayobagurikaga,

naho ubu ngubu nkurikiza amasezerano yawe.

Uri umugwaneza n'umugiraneza,

unyigishe ugushaka kwawe.

 

Byanguye neza kuba naracishijwe bugufi,

kugira ngo nitoze ugushaka kwawe.

Amategeko y'umunwa wawe,

andutira ibihumbi by'amasikeli ya zahabu na feza.

 

Uhoraho, nzi ko amateka waciye atunganye,

kandi nta bwo wibeshye uncisha bugufi.

Urukundo rwawe ni rwo rwampoza,

nk'uko wabisezeranije umugaragu wawe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 14,6.9)

 

Alleluya Alleluya.

Yezu, Mwana w'Imana, ni wowe Nzira, n'Ukuri n'Ubugingo.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Mariko (Mk 8, 11-13)

Muri icyo gihe, 11 Abafarizayi baraza maze batangira kumwiyenzaho, bamusaba ikimenyetso giturutse mu ijuru, byo kumwinja. 12Nuko asuhuza umutirna ati «Kuki abantu b'iki gihe bashaka ikimenyetso? Ndababwira ukuri, nta kimenyetso abantu b'ubu bateze kubona.» 13Nuko abasiga aho, arongera ajya mu bwato agana ku yindi nkombe y'inyanja.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »