ven.

03

févr.

2012

Amasomo ku wa Gatanu V, B

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cya mbere cy’Abami (1 Bami 11, 29-32; 12, 19)

Ku ngoma y’umwami Salomoni, Yerobowamu yari umutware w’abanyamirimo mu muryango wa Efurayimu n’uwa Manase. 11,29Igihe Yerobowamu yari avuye i Yeruzalemu, umuhanuzi Ahiya w’i Silo yamusanze mu nzira ; bombi bari bonyine ku gasozi, Ahiya viteye igishura gishya. 30 Ahiya yiyambura cya gishura gishya yari yambaye, agicamo ibitambaro cumi na bibiri. 31 Hanyuma abwira Yerobowamu ati « Fata ibitambaro cumi, kuko Uhoraho, Imana ya Israheli yavuze ati “Dore ngiye kunyaga Salomoni Ubwami mbuguhemo imiryango cumi. 32N’umuryango umwe azasigarana bizaba bitewe n’uko nzaba ngiriye umugaragu wanjye Dawudi, n’umurwa wa Yeruzalemu nitoranyirije mu miryango yose ya lsraheli.” » 12,19lsraheli yose igandira ityo inzu ya Dawudi kugeza n’ ubu.

 

ZABURI (Zab 81 (80), 10-11ab, 12-13, 14-15 )

 

Inyik/ Dutege amatwi ijwi ry’Uhoraho, Imana yacu.

 

« lwawe ntibakabe imana yindi ,

ntugapfukamire imana y’inyamahanga!

Ndi Uhoraho, Imana yawe,

yakuvanye mu gihugu cya Misiri.

 

« Nyamara umuryango wanjye  ntlwumvise ijwi ryanjye,

kandi Israheli ntiyanyumvira ;

nuko mbarekera ubugundire bw’umutima wabo,

ngo bikurikirire ibyifuzo byabo.

 

« Iyaba ariko umuryango wanjye wanyumvaga!

Iyaba lsraheli yagenderaga mu nzira zanjye,

mu kanya gato nakubita abanzi bayo,

ngacyamurira ikiganzakubayirwanya! »

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRlZA IVANJILI (Zab 51 (50). 17)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani, bumbura Umunwa wanjye,

maze akanwa kanjye gatangaze ibisingizo byawe.

Alleluya

 

IVANJILI


+ Mariko (Mk 7,31-37)

Muri icyo gihe, 31Yezu ava mu gihugu cya Tiri yambukiranya igihugu cya Sidoni, agaruka ku nyanja ya Galileya yerekeje kuri Dekapoli. 32Nuko bamuzanira igipfamatwi kidedemanga, baramwinginga ngo amuramburireho ibiganza. 33 Amuvana muri rubanda, amujyana ahitaruye, ashyira intoki ze mu matwi ye, nuko acira amacandwe ayamukoza ku rurimi. 34Hanyuma yubura amaso ayerekeje ku ijuru, asuhuza umutima ati «Efata», bikavuga ngo«Zibuka». 35Ako kanya amatwi arazibuka, n'ururimi rwe ruragobodoka maze atangira kuvuga neza. 36Maze Yezu abihanangiriza kutagira uwo babibwira, nyamara uko abihanangiriza akaba ari ko barushaho kubyamamaza. 37Bagatangara cyane bakavuga bati " Byose yabikoze neza ; atuma ibipfamatwi byumva n'ibiragi bivuga. »


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »