ven.

03

févr.

2012

Amasomo ku wa Gatandatu V, B

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cya mbere cy' Abami (1 Bami 12, 26-32; 13, 33-34)

Yerobowamu amaze kuba umwami w’imiryango cumi ya lsrahe1i, 12,26aribwira ati « uko mbona lbintu biteye, ubwami bushobora kuzasubira munzu ya Dawudl. 27Aba bantu nibakomeza kuzamuka bajya gutura ibitambo mu Ngoro y'Uhorahoi Yeruzalemu, imitima yabo izagarukira shebuja Robowamu, umwami wa Yuda, maze banyice bisubirire kwa Robowamu, umwami wa Yuda. » 28Umwami  Yerobowamu yigira lnama akora amashusho abiri y'inyana za zahabu, abwira abantu ati «Mwakabije kuzamuka i Yeruzalemu! None rero Israheli, ngizi imana zawe zagukuye mu gihugu cya Misiri. » 29Ishusho rimwe arishyira i Beteli, irindi arishyira i Dani. 30lbyo ni byo byateye rubanda gucumura: ntibatinyaga no gutambagira kugera i Dani kubera iryo shusho! 31Yerobowamu yubaka amasengero ahirengeye kandi afata abantu muri rubanda rwa giseseka, batari abo mu nzu ya Levi, abagira abaherezabitambo. 32Yerobowamu akoresna umunsi mukuru mu kwezi kwa munani, ku munsi wa cumi n'itanu nk'uko byari bisanzwe muri Yuda, nuko arazamuka ajya ku rutambiro. Abigenza atyo i Beteli, maze ya mashusho y' inyana ayahaturira ibitambo. Ashyira i Beteli abaherezabitambo yari yaratoranyije mumasengero y' ahirengeye.

13,33N'ubwo ibyo byabaye, Yerobowamu ntiyaretse imigenzereze ye mibi. Yakomeje gufata abantu muri rubanda rwagiseseka, abagira abaherezabitambo bo mu masengero y'ahirengeye. Uwashakaga wese yamukoreragaho imihango yo kumugira umuherezabitambo w' ahirengeye.34Iyo migenzereze ibera icyaha inzu ya Yerobowamu, bituma isenywa kandi irimburwa ku isi.

 

ZABURI (Zab 106 (105), 6-7b, 19-20, 21-22)

 

Inyik/ Uhoraho, uratwibuke,

           wowe ugirira neza umuryango wawe.

 

Koko twaracumuye nk'abasekuruza bacu, 

twaragomye duteshuka inzira!

Abasekuruza bacu mu Misiri

ntibigeze bumva ibitangaza byawe;

biyibagije impuhwe zawe nyinshi.

 

Kuri Horebu bacuze inyana,

bapfukama imbere y' icyo cyuma ;

Uhoraho, we kuzo ryabo,

bamusimbuza ishusho ry'ikimasa kirisha ubwatsi!

 

Bibagiwe batyo Uhoraho, umukiza wabo,

we wakoreye mu Misiri ibintu bikomeye, 

ibitangaza mu gihugu cya Kamu,

n'akataraboneka ku nyanja y'Urufunzo. 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI  (Zab 78 (77), 24)

 

Alleluya Alleluya.

Uhoraho yagaburiye umuryango we mu butayu : 

abahaza umugati wo mu ijuru.

Alleluya.

 

IVANJILI 

 

+Mariko (Mk8,1-10)

1 Muri iyo minsi, hongera kuza imbaga y' abantu badafite ibyo kurya. Yezu ahamagara abigishwa be, arababwira ati 2« lyi mbaga  nyifitiye impuhwe, kuko hashize iminsi itatu bankurikiye kandi bakaba badafite ibyo kurya. 3Nimbasezerera batariye baragwa mu nzira, kandi muri bo harimo abaturutse kure. » 4Abigishwa be baramusubiza bati« lmigati ihagije aba bantu bangana batyaumuntu yayikura he muri ubu butayu? » 5 Arababaza ati « Mufite imigatl ingahe? » Bati « Irindwi. » 6Nuko ategeka rubanda kwicara hasi, maze afata ya migati irindwi, ashimira lmana, arayimanyura, maze ayiha abigishwa be ngo bayibahereze. 7Bayihereza imbaga. Bari bafite n'udufi dukeya ; Yezu ashimira Imana, abategeka kutubahereza na two. 8Nuko bararya barahaga. Hanyuma bakoranya ibisate byasigaye, byuzura inkangara ndwi! 9Ubwo kandi bari nk'ibihumbi bine. Nuko Yezu arabasezerera. 10 Aherako ajya mu bwato hamwe n' abigishwa be, agana mu karere ka Dalimanuta.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »