mar.

31

janv.

2012

Myr Vincent HAROLIMANA, Umwepiskopi mushya wa Ruhengeri

Kuri iyi tariki ya 31 Mutarama 2011 Papa Benedigito wa XVI yahamagariye Myr Vincent HAROLIMANA wayoboraga Seminari Nto yo ku Nyundo akigisha no mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda kuba Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri.

 

Myr Vincent HAROLIMANA ni muntu ki?


Yavutse ku wa 2/9/1962 i Mpembe – GISHYITA – KARONGI – OUEST

Ise akaba KABILIGI Augustin naho Mama we akaba NYIRABANANI Rose

Yahawe Isakramentu rya Batisimu ku wa 28/9/1962 muri Paruwasi ya MUBUGA, ahabwa Isakramentu ry'Ukaristiya ku wa 29/4/1973, naho Isakramentu ry'Ugukomezwa arihabwa ku wa 26/7/1975.

1969-1975 Yize amashuri abanza i Mpembe

1975-1983yize mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Piyo wa X ku Nyundo : Latin-Sciences

1983/1984  yize mu Iseminari Nkuru y'i RUTONGO

1984-1986  yize Filozofia mu Iseminari Nkuru ya NYAKIBANDA

1986-1990 yize Teologiya mu Iseminari Nkuru ya NYAKIBANDA:Baccalauréat en Théologie

8/9/1990 yahawe ubusaserdoti i Mbare /KABGAYI n'Umuhire Papa Yohani Pawulo wa II ubwo yari mu ruzinduko rwa gitumwa mu Rwanda 

1990-1993 Padri kuri Paruwasi ya GISENYI

1993-1995 yize muri Université Pontificale Grégorienne Rome

Licence en Théologie Dogmatique

Mémoire : La passion de Jésus-Christ dans la prédication  

                  de Saint Léon le Grand

                         Rome, 1995

 1995-1999 yize muri Université Pontificale Grégorienne Rome

Doctorat en Théologie Dogmatique

Thèse : L’influence de la conception anthopologico –

             sociologique du rite dans la théologie sacramentaire récente

Présentée le 29/4/1999, à la Sainte Cathérine de Sienne, Vierge et Docteur de l’Eglise

1997-2000 yabaye mu maparuwasi: Santa Maria del Soccorso à Cura di VITRALLA no muri paruwasi y'Umutima Mutagatifu i TUSCANIA muri Diyosezi ya VITERBO

Guhera mu mwaka 2000 kugeza ubu yari Recteur wa Seminari Nto yo ku Nyundo. Akaba yigisha mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda guhera mu mwaka wa  2004.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »