sam.

28

janv.

2012

Inyigisho Icyumweru cya IV, B /A. J.Damascène Mugiraneza

1. Isomo rya mbere riragaruka kuri Musa, umuhanuzi watowe n’Imana ikamushyira mu kanwa amategeko yayo kugira ngo ayageze k’umuryango wayo Israheli wari wagize ubwoba k’umusozi wa Horebu maze abari bawugize bagahitamo kubwira Musa bati ntidushaka gukomeza kumva ijwi ry’Uhoraho Imana yacu, ntidushaka gukomeza kubona uwo muriro mwinshi kugira ngo tudapfa!” hatubere twe turagiye.


2. Musa rero azaba intumwa y’Imana, amagambo ye azaba amagambo y’Imana kuko ariyo ubwayo yibwiriye umuryango wayo iti: “nzashyira amagambo yanjye mu kanwa k’umuhanuzi nzihitiramo, ajye ababwira ibyo mubwirije byose. Kandi umuntu utazumva amagambo yanjye, ayo uwo muhanuzi nyine azavuga mu izina ryanjye, nzabimuryoza ubwanjye.” Umuryango w’Imana urasabwa rero kumva icyo Imana iwubwira, urasabwa guhora wibuka ko watowe kugira ngo ube urugero rw’ubwiza n’ubutungane. Uwo muryango w’Imana ubu nitwe, nitwe Uhoraho atumaho abahanuzi agira ngo bakangure umutimanama wacu kugira ngo uhugukire Ijambo ry’Imana n’ineza yayo kandi uce ukubiri n’ibikorwa bitabereye muntu, intore Imana yakungahaje ubwiza n’urukundo byayo.

 

3. Imana ntidusaba ibihambaye, icyo idusaba ni ugushyira mu gaciro tukamenya kuyiha igihe ngo ibone iko irushaho kuturema no kutunogereza. Gutega amatwi Imana, kumva Ijambo ryayo ni ukumenya gutuza, ni ukumenya guha igihe igihe, ni ukumenya gushungura, ni ukwiga kuba umuntu buhoro buhoro. Gutega amatwi Imana no gukora icyo idushakaho ni uguhora twibuka ko turi intumwa zayo bityo ubuzima bwacu bugahora buvugira Imana kandi tugahora twibuka ko yagize iti: uwo muhanuzi (ubu nitwe abahabuzi) nahangara kuvuga mu izina ryanjye ijambo ntamubwirije kuvuga, cyangwa akavuga mu izina ry’imana zindi, icyo gihe uwo muhanuzi azapfa. Nitwirinde urupfu rero tuvugira Imana uko ibyifuza.


4. Iryo Jambo rero Imana yashyize muri Musa kugira ngo ribwirwe umuryango wayo, ryujurijwe muri Yezu Kristu waje ari jambo w’Imana. Niyo mpamvu Mariko atubwira ko abumvaga Yezu Batangariraga inyigisho ze, kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ububasha utameze nk’abigishamategeko babo.


5. Yezu kandi ni nyirububasha, ashobora byose akaba n’intungane y’Imana, ndetse n’amashitani akaba amuzi: “Uradushakaho iki, Yezu w’i Nazareti? Waje kuturimbura! Nzi uwo uri we : uri Intungane y’Imana.” Mariko arifuza ariko ko twamenya ko kumenya Yezu atari ukumumenya izina gusa no kumva bamuvuga. Kumenya Yezu si ukubatizwa, n’ibindi dushobora kwitwaza tukavuga ko twamushyikiriye. Kumenya Yezu ni ukwiyemeza kugendana na We, haba mu mvura haba kuzuba, haba mu byishimo haba mu gahinda. Ni ukumwiga ingiro n’ingendo. Ibi bikaba bisaba urugendo rurerure ndetse n’urukundo rukomeye. Kumenya Yezu si ukumutwara k’umunwa ahubwo ni ukumushyitsa mu mutima kugeza ubwo azaba ari We wivuga abigirishije ubuzima bwacu bwa buri munsi. Kwemera Kristu si ukumwemera kubera ibitangaza ahubwo ni ukumwemera kubera kunyurwa na We.

 

6. Dusabe Yezu rero gutega amatwi Ijambo rye kugira ngo twumve icyo ashaka. Nk’umuhanuzi Ezekiyeli, natwe dukeneye kurya Ijambo ry’Imana, rikatubamo by’ukuri.

P. Jean Damascène Mugiraneza


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »