ven.

27

janv.

2012

TARIKI 24 MUTARAMA KILIZIYA YIBUKA FRANSISKO WA SALES (1567-1622), UMWEPISKOPI N’UMUHANGA WA KILIZIYA

Fransisko wa Sales yabaye koko umushumba, umwogezabutumwa aba kandi umwepisikopi wa Genève atuye i Annecy. Yashinze umuryango w’Ababikira b’Abavizitasiyo afatanyije na Jeanne-Françoise de Chantal, yamamaje ubutumwa bwa Yezu Kristu mu mvugo no mu myandiko; akaganira n’Abaporotesintanti inyigisho za tewolojiya, asakaza inyigisho z’ubuzima bwa roho muri rubanda, yita ku baciye bugufi ndetse n’abakomeye.


Ubutumwa Fransisiko wa Sales yandikiye Pilothée: Umusogongero ku buzima bw’ubusabaniramana (Introduction à la vie dévote)

Imana yategetse ibimera gutanga imbuto bikurikije kamere yabyo. Abakristu nabo ni ibihingwa nyabuzima bigomba gutanga imbuto buri wese bitewe n’umuhamagaro we n’uburyo awubamo. Umusaruro utegerejwe kuri buri wese ukurikiza ubuzima ubu n’ubu abamo. Gusenga cyangwa ubusabaniramana bw’igikomangoma1 bizatandukana n’ukw’umunyabukorikori, n’ukw’umugaragu1, umwari cyangwa umugore. Umusaruro uva ku busabaniramana bwa buri wese ugendana n’imbaraga, ubutumwa ubu n’ubu n’inshingano  za buri wese ku giti cye.


Mukundwa, Pilothée, ese byaba bikwiye ko Umusenyeri abaho mu bwigunge nk’umumonaki2? Ese abashakanye bakicara ntibakorere urugo rwabo, bakibera mu masengesho ataretsa nk’abahayimana? Abihayimana bo se bahora mu nama za buri gihe n’imirimo itaretsa ibahuza n’abantu benshi nka Musenyeri? Ese ubwo ntibaba bataye ubutumwa bwabo?


Rwose Pilothée, gusenga ntacyo byica, iyo bikozwe neza, ahubwo biha umurongo buri cyose. Iyo bibangamira ubutumwa umuntu afite (le devoir d’état/la légitime vocation de quelqu’un), iryo sengesho riba ripfuye rwose. Aristote avuga ko uruyuki ruvoma ubuki mu ndabo rutitaye kuri izo ndabo, rukazisiga uko zari zimeze kandi zigakomeza kugira amafu ; gusenga cyangwa ubusabaniramana byo ntibisiga ubikoze uko bimusanze, biramutaka bikamugira mwiza kurushaho. Gusenga nyako bitera kurangiza umuhamagaro wawemu buryo bunoze, bityo kwita ku muryango bigakoranwa ituze, urukundo rw’umugabo n’umugore rukarangwa n’ukuri, umurimo w’umuyobozi ugakoranwa ubudahemuka, imirimo yose igakoanwa isuku n’ubwitange.


Ni amakosa n’ubuyobe kuvuga ko isengesho ritabereye abasirikari, abanyabukorikori, abayobozi bakuru cyangwa se abashakanye. Ni ukuri rwose, Philothée, ko kwibera gusa mu isengesho ritaretsa (la prière monastique, contemplative, religieuse) bitashobokera biriya byiciro by’abantu, ariko hari ubundi buryo bwinshi bufashha abafite ubutumwa bwo guteza imbere isi. aho twaba turi hose, dushobora kandi dutegetswe kubaho mu buzima bwuzuye tugira isi nziza kandi dusingiza uwaduhanze.

―――――――――――――――――――――――――――――――――――――

Byavuye mu gitabo « La liturgie des Heures, tome 1, pp. 1363-1364 ».

Byahinduwe mu Kinyarwanda na Padiri Valens NSABAMUNGU

 PARUWASI NYAGAHANGA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »