ven.

27

janv.

2012

Inyigisho Icyumweru cya III, B/ Diacre Emile Bienvenu

Amasomo: 1. Yonasi 3, 1-5.10

                        Zaburi 24

                    2. 1 Abanyakorinti 7, 29-31

                    3. Mariko 1, 14-20

«Nimwisubireho kandi mwemere Inkuru Nziza» (Mk 1, 14-20)

 

Bakristu bavandimwe, amasomo matagatifu ya none aragaruka yose ku gitekerezo cy’ingenzi: KWISUBIRAHO, GUHINDUKA. Mu mvugo ya gikristu, guhinduka bivuga kuva mu nzira mbi ukerekeza mu nziza; ni uguhindukira wese ugatera umugongo aho warebaga, mu yandi magambo ni uguhindura icyerekezo, niba warebaga inyuma ugahindukira wese uko wakabaye ukareba imbere. Ngicyo icyo dusabwa uyu munsi tumurikiwe n’amasomo matagatifu.

 

Mu isomo rya mbere, turabwirwa ukuntu abanyaninivi baburiwe n’umuhanuzi

Yonasi maze bagahinduka bakava mu nzira zabo mbi nuko Imana na yo ikisubiraho ikareka icyago yari kubateza. Twibukiranye ko Imana yitegereje umujyi wa Ninivi, ikareba ubukozi bw’ibibi bw’abari bawutuye, igafata umugambi wo kubarimbura; ariko ikabanza kuboherereza umuhanuzi ngo ababurire; bityo bakicuza, bagatera umugongo ibyo bari bahugiyemo Imana ikabababarira. Burya koko impuhwe z’Imana zisumba kure ububi bwa muntu!

 

Bavandimwe, ubu noneho ni twebwe abanyaninivi ba none. Ibyaha twivurugutamo, ibibi dukora, bigera ku Mana. Itwoherereza abahunuzi n’intumwa bakatubwira kenshi kwisubiraho ariko tukaziba amatwi, tukanangira umutima. Ese murabona amaherezo azaba ayahe?

Ni kenshi tubwirwa kureka inzangano zadusaritse, amashyari, akarengane, uburaya n’ubusambanyi, ubwicanyi, amatiku, ubujura, gusenga ibigirwamana... ariko tukigira ba ntibindeba. None se tuzumva ryari, tuzahinduka ryari ko igihe kirimo kudushirana? Guhinduka ni yo nzira yonyine yo kugirirwa imbabazi no gusimbuka ayo makuba, ngiryo ibanga duhishuriwe uyu munsi.

 

2. Ibi ni byo Yezu asaba abigishwa be ababwira ati: «Ingoma y’Imana iregereje, nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza.» (Mk 1, 14-20)

Yezu arabamenyesha ko Imana Data ihamagarira abantu bose kwisubiraho bakamenya ko ari yo Mwami wabo, ibitewe n’urukundo rwayo rutagereranywa. Kwisubiraho ni uguhara ibidukurura byose cyane cyane biriya byose bituryohera, ibyo twirirwamo buri munsi, ibyo dushyizeho umutima byose bigeza aho  bitwibagiza inshingano zacu nk’abakristu, maze tugakurikira Kristu. Ibi byose bituboshye ni byo nshundura zacu dusabwa gufasha hasi tugahinduka abigishwa ba Yezu nk’uko intumwa ze za mbere zabigenje bityo zikamukurikira ubutarora inyuma. Ngo Igihe Yezu agize at: «Nimunkurikire» zasize inshundura zazo n’ibindi byose ndetse n’abavandimwe maze ziramukurikira.

 

Bavandimwe, Yezu araduhamagara. Twamubwiye yego igihe tubatijwe, igihe dusenderejwe Roho Mutagatifu mu gukomezwa bityo tukiyemeza kumubera abahamya mu bantu. Aradutuma ku bantu bose ngo tubabwire ko Imana ibakunda, ko yiteguye kubakiza ariko babanje kwisubiraho no kwemera Inkuru Nziza. Ibi ariko bivuze ko natwe mbere yo guhindura abandi dusabwa kubanza guhinduka kugirango ibyo tuvuga bigire ishingiro n’ireme. Uwahindutse, uwakiriye Yezu na we abasha kuroba abantu, abigirishije impumuro y’imibereho n’ibikorwa bye bya buri munsi. Ikibabaje kandi giteye agahinda ni uko aho kuroba abantu, ahubwo tubafasha kurohama kuko akenshi usanga ururimi na nyirarwo ntacyo bapfana! Ibi ariko bavandimwe usanga biterwa no guhumishwa amaso n’imisusire y’iyi si, isi itureshya tukayihambiraho kandi ibyayo bishira bwangu. Ngibi ibyo Pawulo Mutagatifu abwira Abanyakorinti: kwizitura ku isi tukihambira ku ijuru.

 

3. Bavandimwe, twe tumaze kumva ibi twakora iki? Dukomeze tunangire umutima? Njye ndabona tugomba kwicuza, kwisubiraho, guhinduka no kwemera Inkuru Nziza Kristu yatuzaniye; ni ugukurikira Kristu tutikoma ikibugu natwe tugahinduka abarobyi b’abantu; ni uguhanga amaso ijuru, tukiyaka isi itureshya igamije kutugira abambari n’ibikoresho byayo. Mu yandi magambo ni ukudategekwa n’iby’isi, ahubwo ni ukumenya kubikoresha bikadufasha kuronka ibizahoraho iteka. Ni ukumva no kumvira abadutumwaho.

 

Dusabe Imana kuyizirikaho yo yonyine no kuyemerera ikaduhindura, tukiyambura muntu w’igisazira, tugahinduka muntu mushya urangwa n’urukundo aho ari hose kandi ashishikariye gufasha Yezu gukiza isi. Duharanire kutaba ba Nzihanejo twihane none kandi buri munsi. Biragoye ariko hamwe na Yezu birashoboka, dupfa kumwitabaza tubikuye ku mutima. Nitubigenza dutya nta kabuza tuzabasha kurumbuka imbuto nyinshi uko bwije n’uko bukeye. Bikiramariya umwamikazi w’intumwa adufashe kubigeraho!

 

Diacre HAKIZIMANA Emile Bienvenu


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »