ven.

27

janv.

2012

Amasomo ku wa Kane IV, B

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya mbere cy’Abami   (1 Bami 2, 1-4.10-12)

1Dawudi amaze kumva ko agiye gupfa, yahamagaye umuhungu we Salomoni amuha aya mabwiriza agira ati 2« Ngiye kunyura inzira umuntu wese agomba kunyura, naho wowe urakomere ube intwari ! 3Uzitondere kubahiriza ibyo Uhoraho Imana yawe yategetse, ugendere mu nzira ze, wubahirize amategeko ye, amateka ye, amabwiriza ye n’ibyo yadushinze byose, nk’uko byanditswe mu Mategeko yahaye Musa. Nubigenza utyo, uzabasha gutunganya neza ibyo uzaba ushaka kugeraho byose, 4kandi Uhoraho azarangiza ijambo yambwiye agira ati “Abana bawe nibaba indakemwa mu mico, bakagenda imbere yanjye bubahiriza amategeko n’umutima wabo wose, n’imbaraga zabo zose, nta na rimwe hazabura umwe muri bo uzazungura ingoma ya Israheli.”» 

 

10Dawudi aratanga, umurambo we ushyingurwa mu murwa wa Dawudi. 11Igihe cy’imyaka mirongo ine ni cyo Dawudi yamaze ategeka Israheli. Yategetse imyaka irindwi i Heburoni, na mirongo itatu n’itatu i Yeruzalemu. 12Nuko Salomoni azungura se Dawudi ku ntebe y’ubwami, ubwami bwe burakomera cyane.

 

INDIRIMBO   (1 Amateka 29, 10, 11abc, 11d-12a, 12bcd)

 

Inyik/  Uragasingizwa Nyagasani, Mwami w’ijuru n’isi.

 

Uhoraho, uragahora usingizwa,

wowe Mana ya Israheli, umubyeyi wacu,

ubu n’iteka ryose !

 

Ubuhangare, ububasha n’igitinyiro,

icyubahiro n’ikuzo ni ibyawe, Nyagasani,

mu ijuru no ku isi.

 

Uhoraho, ni wowe mwami usumba byose :

icyitwa ubukungu n’ikuzo cyose,

ni wowe giturukaho.

 

Ni wowe Mugenga wa byose :

mu kiganza cyawe harimo ububasha n’imbaraga,

ku bw’ukuboko kwawe byose birakura kandi bigakomera.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Mkl,15)

 

Alleluya Alleluya.

Ingoma y’lmana iregereje.

Nimwisubireho maze mwemere lnkuru Nziza !

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Mariko   (Mk 6, 7-13)

Muri icyo gihe, 7Yezu ahamagara ba bandi Cumi na babiri, abohereza babiri babiri mu butumwa, abaha n’ububasha kuri roho mbi. 8Abategeka kutagira icyo bajyana mu rugendo, kereka inkoni yonyine; nta mugati, nta ruhago, nta biceri mu mukandara, 9keretse kwambara inkweto z’urugendo, ariko ati « Ntimwambare amakanzu abiri. » 10Yungamo ati « Urugo muzinjiramo rwose, muzarugumemo kugeza igihe muhaviriye. 11Nimugera ahantu ntibabakire kandi ntibabumve, mujye muhava mubanje gukunguta umukungugu uri ku birenge byanyu, bibabere ikimenyetso kibashinja. » 12Nuko baragenda, batangaza ko abantu bagomba kugarukira lmana. 13Birukana roho mbi nyinshi, kandi basiga abarwayi benshi amavuta, barabakiza. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »