ven.

27

janv.

2012

Amasomo ku wa Gatandatu IV, B

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya mbere cy’Abami   (1 Bami 3, 4-13)

Muri iyo minsi, 4umwami Salomoni ajya i Gibewoni kuhaturira igitambo, kuko ariho hari hirengeye. - Kuri urwo rutambiro Salomoni yahaturiye ibitambo bitwikwa bigeze ku gihumbi. – 5Ari aho i Gibewoni, Uhoraho amubonekera nijoro mu nzozi, nuko Imana iramubwira iti « Saba ! Urumva naguha iki ? » 6Salomoni arasublza ati « Wagaragarije umugaragu wawe data Dawudi ubudahemuka bukomeye, kuko kuko yagendaga imbere yawe yubahiriza amategeko, akakugirira ubutabera n’ubutungane bw’umutima. Na n’ubu uracyamukomereza ubwo budahemuka, kuko n’umwana we wamwicaje ku ntebe y’ubwami. 7None rero, Uhoraho Mana yanjye, ni wowe wahaye umugaragu wawe kwima ingoma mu mwanya wa data Dawudi, jyewe w’agasore nkaba ntazi gutegeka. 8Umugaragu wawe ari hagati mu muryango witoranyirije, umuryango munini udaslobora kubarwa cyangwa kubarurwa, kubera ubwinshi bw’abawugize. 9Ha rero umugaragu wawe umutima ushishoza kugira ngo ategeke umuryango wawe,asobanure ikibi n’icyiza ; ubundi se koko ni nde washobora gutegeka umuryango wawe ukomeye bene aka kageni ?»

 

10Icyo Salomoni asabye gishimisha Uhoraho. 11Imana iramubwira iti « Kubera ko usabye ibyo, ukaba utisabiye ubugingo burambye, ntube wisabiye ubukungu kandi ukaba utasabye ko abanzi bawe bapfa, ahubwo ukaba wisabiye gusobanukirwa kugira ngo utegekane ubutungane, 12ngiye kugukorera ibihuje n’amagambo yawe : nguhaye umutima w’ubwitonzi n’ubuhanga ku buryo uzasumba uwakubanjirije wese, n’uzagukurikira wese. 13Ndetse n’ibyo utasabye ndabiguhaye : ari ubukungu, ari ikuzo, ku buryo nta n’umwe mu bami uzamera nkawe mu gihe cyose uzaba ukiriho. »

 

ZABURI   (Zab 119 (118), 9-10,11-12, 13-14)

 

Inyik/ Nyagasani, umenyeshe ugushaka kwawe.

 

Mbese ukiri muto yaba indakemwa ate mu nzira ye ?

Yabigeraho akurikiza ijambo ryawe.

Ndagushakashakana umutima wanjye wose,

ntuncishe ukubiri n’amategeko yawe.

 

Amasezerano yawe nayikomeje mu mutima,

ngira ngo ntagucumuraho.

Uragasingizwa, Uhoraho !

Umenyeshe ugushaka kwawe.

 

Mpora ntondagura amateka yose waciye.

Mpimbazwa no gukurikiza ibyemezo byawe,

kuruta uko ubukire butera ibyishimo.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Yh 10, 27)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani Yezu, uri Umushumba nyamushumba :

twumva ijwi ryawe tukagukurikira.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Mariko   (Mk 6, 30-34)

Muri icyo gihe, intumwa zihindukiye zivuye mu butumwa bwa mbere 30ziteranira iruhande rwa Yezu, maze zimumenyesha ibyo zari zakoze byose n’ibyo zizigishije byose. 31Nuko arazibwira ati «Nimuze ahitaruye, hadatuwe, maze muruhuke gatoya.» Koko rero abazaga n’abagendaga bari benshi, bigatuma batabona n’umwanya wo kurya. 32Nuko bajya mu bwato bambukira ahantu hadatuwe bagira ngo biherere. 33Abenshi mu bababonye bagenda barabamenya, nuko baza ku maguru baturuka mu migi yose bahirukira, ndetse barahabatanga. 34Yezu amaze kwambuka abona iyo mbaga nyamwinshi y’abantu, abagirira impuhwe kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba, atangira kubigisha byinshi. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »