ven.

02

déc.

2011

Inyigisho Icyumweru cya II Adiventi, B

1. Ari mu Isomo rya mbere, ari no mu Ivanjili, turasangamo interuro ikomeye kandi igaragaza uburemere bw’igihe cya Adiventi: «Nimutegure mu butayu inzira y’Uhoraho, muringanirize Imana yacu umuhanda ahantu h’amayaga. Akabande kose gasibanganywe, umusozi wose n’akanunga kose bisizwe, n’imanga ihinduke ikibaya. Nuko ikuzo ry’Uhoraho rizigaragaze, ibinyamubiri byose bizaribonere icyarimwe bimenye ko Uhoraho yavuze.» ‘Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura.’ Ni amagambo atwibutsa ko dutegereje umukiza, uje kutubwira kubaho icyo ari cyo n’umurongo tugomba kubiha.

 

2. Umuhanuzi Izayi ahagaze k’umusozi uteganye na Yeruzalemu nuko arangurura ijwi abwira abatuye uwo mujyi wari warashenywe n’abanyababiloni mu mwaka wa 586 mbere ya Yezu. Izayi arabwira umuryango w’Imana mu gihe abahebureyi bari barajyanywe bunyago i Babiloni barimo kubona ko ugendeye kuri politiki ya Cito wari k’ubutegetsi icyo gihe, byashobokaga kwizera ko Imana izakoresha abana bayo maze bakaba basubirana icyizere cyo kubaho bari mu gihugu cyabo. Niyo mpamvu Izayi avuga ati: “Dore Imana yanyu. Ni byo koko, dore Nyagasani Imana! Araje n’imbaraga nyinshi, afite amaboko, aje gutegeka; dore azanye n’iminyago, abo yatabaye bamubanje imbere”. Izayi aragarurira icyizere abari bihebye, arabwira umuryango w’Imana ko uwawuremye, akawukunda kandi akagirana nawo isezerano rizahoraho iteka adashobora na rimwe kuwutererana. Amagambo ahumuriza Izayi ayabwira buri wese ubabaye, buri wese wibaza mu mutima we ati “nzapfa nzakira simbizi”. Imana itwibutsa ko kubabara atari ko gupfa kandi ko iduhora iruhande kabone n’iyo twaba tutakibyemera kubera ubujyahabi n’ingorane za buri munsi. Kumenya gutegereza no kugirira icyizere Uwaduhanze, ni isomo rikomeye ry’iki cyumweru.

 

3. Petero Intumwa ati “Nkoramutima zanjye nk’uko Imana yabisezeranye, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, aho ubutungane buzatura. Ni yo mpamvu, mu gihe mugitegereje ibyo, mugomba gukora uko mushoboye kose kugira ngo Nyagasani azabasange mu mahoro, muri abaziranenge n’inyangamugayo”. Kumenya ko iwacu atari ino, ariko ko nanone tugomba kuhanyura duharanira kuba inyangamugayo, nibyo bizaduha kuba intwari. Kabone n’iyo ibintu byaba bigeze iwandabaga, nta cyizere cy’ubuzima tugifite, tujye twibuka amagambo Izayi avuga agira ati: “Nimuhumurize umuryango wanjye, nimuwuhumurize - ni ko Imana ivuze- nimukomeze Yeruzalemu”. Guhumuriza no gukomezanya ni umugenzo mwiza Imana yaturaze.

 

4. Yohani Batista ati “ndi ijwi ry’uvugira mu butayu, nimutegure amayira ya Nyagasani”. Nimuhumurizanye, nimufatanye kuba abantu, nimurangwe n’imico n’ingeso nziza Nyagasani azasange muri abantu, mufite ubuntu kandi mwuje ineza. Iyo ni inyigisho ikomeye ya Yohani Batista abwira abantu ko Imana ije gutura muri bo. Yohani arifuza ko muntu yakwakira uwo Nyagasani uje umugana, akaba umugiramana akirinda ibituma inzira ye ihoramo utununga. Uwo mwami uje ni umwami ukomeye, nibyo Yohani Batista avuga agira ati: “Uje ankurikiye andusha ububasha ; sinkwiye no kunama ngo mfundure udushumi tw’inkweto ze. Jyewe nababatirishije amazi, naho We azababatirisha Roho Mutagatifu.” Kuki tutakwemera kuyoborwa no kuyoboka uwo mwami ukomeye, w’ituze n’amahoro?


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »