ven.

02

déc.

2011

Inyigisho Icyumweru cya II Adiventi, B / Diacre Emile HAKIZIMANA

Amasomo:

Isomo 1: Izayi 40, 1-5. 9-11.

Zabuli 84.     

 Isomo 2: 2 Petero 3, 8-14.

Ivanjili: Mariko 1, 1-8.

 

«Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura.» (Mk 1, 3)

Bavandimwe nshuti z’Imana, turi mu gihe cya Adiventi, bivuga gutegereza amaza ya Nyagasani. Uyu munsi rero turasabwa gutegura no kuringaniza aho azanyura nk’uko tubyumva mu masomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye none.

 

1. Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Izayi arasubira mu magambo y’Uhoraho yo guhumuriza umuryango wa Israheli agira ati: «Nimuhumurize umuryango wanjye, nimuwuhumurize....» Uyu muhanuzi yabanaga n’abavandimwe be bari barajyanywe bunyago i Babiloni, akabahumuriza ababwira ko amakuba barimo agiye kurangira vuba, imbabazi zigatangwa, none bakaba bagiye gusubira mu gihugu cyabo. Ni ngombwa rero gutegurira Nyagasani uje kubakiza, basibanganya utubande twose, basiza umusozi wose n’utununga twose, n’imanga yose igahindurwa nk’ikibaya.

Birakwiye kwitegura Nyagasani uje atugana; aje kuturokora no kuducungura, atuzaniye amahoro, aje kudukura mu bucakara bw’icyaha.

 

2.  Bavandimwe, gutegereza Nyagasani ni ukutarambirwa, kuko adatindiganije gusohoza isezerano rye, ntatindiganije kuza ahubwo akerejwe n’impuhwe adufitiye. Aragirango tubone umwanya wo kwisubiraho. Si Imana itinda kuza, ahubwo ni twe dutinda kuyigarukira ngo idukize. Petero mutagatifu mu isomo rya kabiri aratubwira ko Nyagasani azagaruka ku isaha tutazi, ko azaza nk’umujura, bityo akadushishikariza kuba maso, tukarangwa n’imigenzereze itunganye, kugirango azadusange turi abaziranenge n’inyangamugayo.


Gutegereza Nyagasani ni ukwisubiraho, ni ugutera ibyahise umugongo, ni ukwirega ibyaha no kwigira inama yo kutazabisubira. Ni byo Yohani Batisita ashishikariza abayisiraheli mu Ivanjiri Ntagatifu yanditswe na Mariko mutagatifu. Kuri we, intangiriro y’Inkuru nziza ni ugutsinda ingeso mbi zitwaritsemo zikatugira ingaruzwamuheto, kwicuza ibyaha byacu byose iyo biva bikagera no kubizinukwa burundu.


Nshuti z’Imana, Yezu azaza, ariko ku munsi n’isaha tutazi. Ibi rero bavandimwe biradusaba kuba maso tugahora twiteguye byaba ku manywa, byaba mu gicuku, byaba mu museso, amatara yacu agomba guhora yaka nk’aya ba bakobwa b’abanyamutima bagiye gusanganira umukwe amatara yabo yuzuyemo amavuta. Natwe rero tugomba guhorana amavuta yo kongera mu matara yacu; mu yandi magambo tugomba guhora mu rukundo, rukaturanga igihe cyose no muri byose.


Kuba maso bidusaba guhindura imyumvire n’imyitwarire, ni uguhinduka wowe wese, ugahindura icyerekezo, tugasezerera ibyo twakoraga byose bihabanye n’ubukristu; ibibi twakoraga tukabireka, ibyiza bike twakoraga tukabikomeraho, ibyiza byinshi tutakoraga tukiyemeza kubikora.Bitabaye ibyo, Nyagasani uje atugana ntiyabona aho anyura kuko ibyo byose twirwa twivurugutamo bisiba amayira, birema utununga muri twe. Iyo umuhanuzi Izayi ndetse na yohani Batisita badusaba gutegura amayira dusiza utununga twose, turinganiza n’imisozi, mbere na mbere baradusaba gusiza utununga turi mu mitima yacu, utununga twuzuyemo ibyaha by’ubwoko bwose dukora.

 

Yezu atura mu mitima itarangwamo icyaha. Akenshi ibyaha dukora tubifata nk’aho ari nta cyo bitwaye, ndetse ahubwo tukanabifata nk’ibikorwa by’ubutwari kugeza aho abatabikora tubafata nk’aho ari ibigwari. Ingero ntiziri kure: umuntu usambana muri iki gihe afatwa nk’igihangange. Iki cyaha kandi aho gitereye impungenge ni uko ubona gikorwa n’ingeri hafi ya zose z’abantu: abana, urubyiruko, abasore, inkumi, abasheshe akanguhe... Bigeza n’aho rero uwo iki cyaha  cyagize imbata atabona ububi bwacyo. Uru ni urugero dufashe, hari n’ibindi byinshi birumbarara nk’umusozi mu mitima yacu bityo bikatuvutsa amahirwe yo gusurwa n’umusumba byose.

 

Bavandimwe rero, tubifashijwemo n’amasomo y’iki cyumweru, ni akanya tubonye ko kwisuzuma tutihenze, buri wese akiyinjiramo, akareba ibyaha byamubayemo karande, agatangira gukora urugendo rwo kubyamagana kimwe kimwe buri munsi kugeza ubwo tubicogoje. Ibi ariko imbaraga za muntu zonyine ntizabyishoboza tutabifashijwemo n’Imana; kuko icyaha kiraryoha, kandi ubwo buryohe bwacyo buraduhumisha ntitubone icyiza ngo abe ari cyo cyonyine twibandaho.

 

3.  Nyagasani ari hafi kuza, nitube maso kandi tumwitegure. Muribaza muti umuntu yaba maso ate?

Kuba maso nyakuri ni uguca ingoyi z’urwango zituboshye impande zose; mu yandi magambo ni UGUKUNDA bose, igihe cyose no muri byose, cyane cyane duhereye kuri abo baciye bugufi. «Ibyo byose mutagiriye umwe muri abo baciye bugufi, ni jye mutabikoreye...» (Mt 25, 45) ngiyi ingingo y’urubanza rwa nyuma: ese wakunze ute? Ntawe uzitwaza ko yabuze uko akunda n’abo akunda kandi Yezu yaratwibiye ibanga.

Gutegura inzira za Nyagasani rero, ni ugukunda. Imihihibikano y’ubuzima, kwiruka inyuma y’imibereho, gushaka amaramuko, ibi byose bitwibagiza gukunda, kugeza ubwo umuntu arutisha abantu ibintu ndetse n’Imana akayitera umugongo.

 

Bavandimwe, kuri icyi cyumweru cya kabiri cya Adiventi turaburirwa, kandi ngo agapfa kaburiwe ni impongo! Nidutegure amayira ya Nyagasani, dutera iby’isi umugongo; imirimo dukora kuri kuri iyi si ntitudindize mu rugendo rwacu tugana Yezu Kristu, ahubwo nidufashe kumwitegura neza, dusezerera muntu w’igisazira wa wundi ugenda yiyangiza mu byifuzo bibi bimuroha; niduhinduke muntu mushya, twiyuburure, duhinduke ibiremwa bishya. (Ef. 4, 22-23) Ngaho rero nimucyo twibande kuri uyu munsi wa none duhawe, tuwukoreshe nk’aho ari wo Nyagasani agomba kuziraho. Ese ubu nonaha aje yasanga witeguye, yasanga wamuteguriye aho anyura cyangwa yasanga wisinziriye, uhumishijwe n’isi ndetse n’ibyayo. Nidufate rero umugambi!


4. Yezu mwiza, kora ko buri jambo ryose mvuze ryaba nk’aho ari ryo rya nyuma; kora ko buri gikorwa cyose nkoze cyaba ari nk’aho ari cyo cya nyuma; kora ko buri mubabaro wanjye wose waba nk’aho  ari wo wa nyuma nshobora kugutura; kora ko buri sengesho ryanjye ryose riba nk’aho ari ko kanya ka nyuma mbonye ko kuganira n’Imana. Ibyo mvuze, ibyo nkoze n’ibyo ntekereje, byose birangwe n’urukundo bityo igihe uzazira uzasange niteguye kukwakira maze tuzabane mu bwami bwawe ubuzirzaherezo. Amen

Mbaragije umubyeyi Bikiramariya!

 

Diacre Emile HAKIZIMANA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »