ven.

25

nov.

2011

Inyigisho, Icyumweru cya Mbere cy’adventi/ Diacre Emile DUSENGUMUREMYI

Isomo rya mbere : Iz 63, 16b-17.19b ; 64, 2-7 

Zaburi ya 79, 2-3bc, 15-16, 18-19

Isomo rya kabiri : 1Kor 1, 3-9

Ivanjili : Lk13, 33-37

 

Bavandimwe, nshuti z’Imana, bana b’urumuri Yezu Kristu akuzwe !

 

Mu rwego rwo kurushaho gusanganira Imana, twongeye guhabwa amahirwe yo kwinjira mu mwaka mushya wa liturujiya, umwaka B.  Uwo mwaka utangizwa n’igihe cy’Adventi. Adventi bikomoka ku ijambo ry’ikilatini «Adventus»bisobanura igikorwa cyo gutegereza ukuza. Kiliziya ikaba yitegura ukuza kwa Nyagasani Yezu Kristu.

 

Bavandimwe , mbere y’uko twinjira mu masomo liturujiya yaduteganyirije tubanze twibaze gato : Iyo witegereje imibereho yacu isanzwe usanga iyo twegereje impera y’umwaka usanzwe (année civile), abantu baba bashishikajwe no gukora amaraporo ngo barebe niba ibyo bakoze byarungutse cyangwa byarahombye maze  bagafata ingamba. Ni byiza cyane rwose!

 

None se bavandimwe,  niba koko abana b’isi bazi ubwenge bigeze aho twebwe turenze kuba abana b’isi kuko turi ab’ururmuri kubera ko  tuyoborwa na Roho Mutagatifu. Ese twaba twaragerageje kwicara hasi ngo turebe uko twabayeho, uko twabanye n’Imana, uko twayitumikiye mu mizabibu yaturagije no muri bangenzi bacu yaduhaye ngo tubane nabo? Birashoboka ko waba warabigerageje. None se waba waratekereje kuri gahunda y’ibyo uteganya gukora, cyangwa se uburyo uteganya kubamo muri uyu mwaka wa liturujiya dutangiye mu bijyanye n’ubuzima bwa gikristu? Kuko iyo uzi aho uva koko birakorohera cyane kumenya aho ujya.

 

Amasomo liturijiya yaduteganyirije aratwereka  ko kwizera ari ukudahazwa n’ibyo dutunze, kutagarukira kubyo dutunze ahubwo ari uguharanira ibyisumbuyeho. Mu isomo rya mbere umuhanuzi Izayi aradutera inkunga muri iyi ntangiriro y’Adiventi agira, ati : «kwizera ni wo mutima w´abari mu kaga. » Imana ubwayo yaratwizeye iduha umwana wayo ho Umucunguzi. Ni ba se itwizeye twareka dute natwe kwizera umukiro? Yezu yaratwizeye adusigira ibye, atwegurira ibye n’abe ndetse muri rusange na Kiliziya ye.

 

Yadusabye gukundana atwizeye. Pawulo mu ibaruwa yandikiye abanyakorinti nawe ati : Niba Yezu yaratwizeye atyo, twebwe twareka kumwizera kandi ari indahemuka ? Byaba ari amahano kuko ntaho bitaniye no kwibagirwa uwaguhaye!

 

Mu Ivanjili, Yezu aradusaba kuba maso atwizeye. Yezu ati : Mwitonde, mube maso.. Iyo witegereje neza muri iyi vanjili usanga ijambo kuba maso umwanditsi arisubiramo inshuro enye. Bikatwereka ko ari ijambo rifite agaciro gakomeye kuko Yezu yabigarutseho cyane, mbere yuko agenda, ajya kubabazwa nk’uko igice gikurikira iyi vanjili kibigaragaza. Turasabwa kuba maso ku rugamba, kuko  ntawakwitondera icyo adahanganye nacyo. Tugomba kwitonda kugira ngo twumve neza icyo Ijambo ry’Imana ritubwira (Mk 4, 12), bitabaye ibyo twaba turuhira ubusa!Turasabwa kuba maso kugira ngo turwanye umusemburo w’abafarizayi,bitihise ubufarizayi bwaturundukiramo tutabizi (Mk 13,5; 13, 23). Pawulo intumwa we akoresha imvugo ikomeye iyo avuga kuba maso; aho atubwira : « gushiguka mu bitotsi. » (Rm 13, 11).

Aragira ati: « mube maso kuko mutazi igihe bizabera ...» : Intumwa za Yezu zamubajije zigira ziti  :«Tubwire igihe ibyo bizabera, n’ikimenyetso kizereka abantu ko bigiye gusohora. » Yezu ntiyigeze asubiza icyo kibazo. Ubuhanuzi bw’ubwoko bwose, bw’ibihe byose, bwagerageje kuvuga ku mpera y’isi. Yezu yasubije rimwe gusa ati :«Ntabwo muzi igihe...»Yezu ntiyifuza ko twarota ibyahise cyangwa ibizaza, aradusaba kuba maso uhereye none, uyu munsi : « mube maso, kuko mutabizi, ahubwo muhore mwiteguye.» Yezu  yanze gukina umukino w’ubupfumu! Icyo  yemeza ni uko hazabaho byanze bikunze umunsi wa nyuma, umunsi azagarukiraho ubwo tuzaba dusabwa kumurika ibyo twakoze (Mk 13, 14-23).

 

Padiri Karori wa Fuko ( PèreCharles de Foucault)yari afite intego igira iti :«Gerageza kubaho uyu munsi nk’aho uri bupfe uyu mugoroba » (Essaie de vivre chaque jour comme si tu allais mourir ce soir. ) Ng’urwo urugero rwiza rw’uwamenye ugutegereza nyako, rudushishikariza guhora twiteguye gusobanura ibijyanye n’ukwemera kwacu. Buri  gihe dukwiriye kubaho nk´abari kumwe n’Imana, dukora ugushaka kwayo (Mt 25, 40).

Imana irigereranya nk’umuntu wagiye mu rugendo; biratwereka ko tumufitiye urukumbuzi kuko aturi kure. Kuri Yezu ariko iki gihe ntabwo ari igihe cy’ubwigunge cyangwa umubabaro, ahubwo ni igihe cyo gufata inshingano, buri wese agakora neza icyo asabwa, umurimo yahawe. Kuko twagiriwe icyizere, duhabwa ububasha bwose, ari mu miryango yacu, mu mirimo, aho dutuye ndetse no muri Kiliziya.

 

Tuzirikane ko Yezu yifuza ko abaragijwe Kiliziya by’umwihariko bahamagariwe kuba maso. Abo ni : Petero, Papa, abepiskopi; nibo bashinzwe by’umwihariko gukangura umuryango w’Imana no kuwukenura.

 

Yezu yababwiye ko azaza mu ijoro bikatubwira ko, kubera muri icyo gihe byari bigoye kugenda nijoro, imihanda iteye ubwoba ntawagendaga nijoro. Bigashushanya ko: ijoro ari igihe kibi, cy’imyuka mibi, cy’amashitani (Lk 22, 53; Mk14,49; Ef 6,12). Ijoro turizi nk’igihe cy’ibishuko, igihe cyo kugeragezwa bigasaba ko nijoro tugomba kuba maso ! Kuba maso nijoro ni ukuba maso mu bikomeye, mu bibazo, igihe wagize ugushidikanya kuko ijoro riba ryakugwiriye. Ntibikwiye y’uko twaheranywa n’ijoro tugomba kwiringira urumuri tukarurangamira.

Imana iza buri gihe akenshi dusinziye maze tugatungurwa !

Nyagasani nadukingurire uburyo bushya bwo kubona Imana mu buzima bwacu duhore twiteguye kugira ngo tudatungurwa akisubirira inyuma. Iki gihe cy’Adventi kitubere igihe cyo kuva mu bitotsi tube maso turangamire Umucunguzi wacu dutegereje duhereye mu bo yaduhayeho abavandimwe.

 

Tubwire Nyagasani tuti : Uhoraho ni wowe umutima wanjye urangamiye. Ni wowe niringiye, Mana yanjye. Ndakwiragije, sinzakorwe n’isoni, n’abanzi banjye ntibazanyishimeho!

Uhoraho nadutoze kugenda mu tuyira twe, atuyobore mu kuri kwe kandi ajye atubwiriza, ni we dukesha umukiro. Dore mpagaze ku muryango ndimo ndakomanga. Nihagira uwumva ijwi ryanjye, akankingurira, nzinjira iwe, nsangire nawe, nawe asangire nanjye.

Dusabe Umubyeyi Bikira Mariya we wakiriye Imana mbere adufashe muri iki gihe dutegereje duhore turi maso tutazatungurwa, azasange twaramwiteguye bihayije.

Diyakoni Emile DUSENGUMUREMYI


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »