ven.

25

nov.

2011

Inyigisho, Icyumweru cya I Adiventi B:“Murabe maso rero kuko mutazi igihe Nyir’urugo azazira “ Mk13,35

Bakristu bavandimwe,


Mu ntangiriro z’iyi  Adiventi y’umwaka wa 2011, nejejwe  no kubifuriza ineza n’amahoro twagabiwe n’umwami wacu Yezu Kristu. Ndahamya ntashidikanya ko twari dukeneye ibi bihe bikomeye bya liturjiya kugira ngo twongere twitse imirimo yacu, tuzirikane ku buyobokamana bwacu no kuruhare rwa buri wese mu kunoza umugenderano we n’Imana.

Amasomo matagatifu yo muri iki gihe cy’Adiventi, azadushishikariza kuba maso, kuva mubitotsi , kuko igihe cyo kwakira Imana yacu muri Yezu Kristu cyegereje. Iyi mvugo tuyakire nk’inkuru yihutirwa , impuruza nyakuri kandi ikwiye kwitabwaho, maze imigenzo dushishikarizwa muri iki gihe , tuyigire iyacu .

 

1. Tureke kuba mu mwijima.

Bavandimwe , twisuzumane ubushishozi tutibera  , maze twemerere Roho wa Nyagasani akongeze rwa rumuri rwe mu mitima yacu , tubone aho tujya h’ukuri. Nibyo koko hari ibikorwa by’umwijima abakristu dushobora kubana na byo twibwira ko ari byo bizima; bigezweho cyangwa biriho byonyine. Rimwe na rimwe biterwa n’igihe tuba tubimazemo , maze ako kamenyero kakatubeshya katwumvisha ko turi mu nzira ikwiye. Ubundi kandi hari n’igihe twibwira ko ibikorwa na benshi biba ari byo byo.  Twegerane Nyagasani ukwicisha bugufi , maze tumubwizanye ubwiyoroshye tuti “Waraturakariye kuko twagucumuyeho, ariko kandi tuzakizwa n’uko tugarutse munzira zawe” Iz 64, 4c . Maze amurikire imitima yacu tubone ibitunganye, ibikwiye kubahwa, ibinogeye UMUREMYI WACU, bityo koko ikibi tugihunge, icyiza tucyihambireho.

 

2. Tube maso.

Bavandimwe , uretse no kuba mu mwijima, birashoboka ko dusinziriye, ntitube tukibona ingabire z’Imana zitunyura mu biganza buri munsi. Iki gihe ni icyo kwitegereza ibimenyetso bishimangira ineza y’Imana mu buzima bwacu. Ibyo twahawe tutari tubikwiye, ibyo twasabye tukabihabwa …byose bikomeze bitwegereze Imana , aho kuduhuma amaso ngo twumve ko twihagije . Dukomeze duterane inkunga mu gusingiriza Imana mu mateka yacu buri wese mu mu muhamagaro we,  ari nako twibukiranya amasezerano cyangwa indahiro twagiriye imbere y’Imana. Ese buriya twakongera iki kuri aya magambo ya Pawulo Mutagatifu ugira ati “Koko rero Imana yabasenderejeho ingabire z’amoko yose muri We , cyane cyane iyo kumumenya no kumumenyesha abandi1Kor1,4.  Dusabirane gusa kugirango Yezu azasange tukibuka ibyo twumvikanyeho muri batisimu twahawe , ndetse no muyandi masakaramentu twaba twarahawe  nyuma y’aho.

 

3. Dutegure inzira za Nyagasani.

Ntabwo nzi iminsi yanjye nsigaranye yo kuba muri iyi si ndimo, hari ubwo nyigiriramo amaganya ndetse n’umubababaro mwinshi ” Reba indirimbo  P 11 mu gitabo cy’umukristu.

Bavandimwe , mu kwitegura amaza ya Nyagasani, buri wese yibuke ibyo Yezu ahora adusubiriramo: Umunsi w’urubanza, umunsi wo guhemba abeza no guhana ababi, umunsi wo kwicazwa iburyo bw’Imana no guhabwa ikamba ry’abatsinze… Inkuru ya Nowa (Intg7) itwigishe ko natwe tugomba kwitegurira ubwugamo muri Nyagasani. Aho kwiyinika mu binure by’iyi si no guhugira muri gahunda zitarimo Imana , dukataze ku rugamba rwo guhamya ko nta kindi kindi twagurana Imana n’ibyayo.

 

4. Twitegure Ivuka rya Yezu.

Bavandimwe , Adiventi ni igihe cy’ibyumweru 4 Kiliziya iduha ngo twitegure ivuka ry’umucunguzi wacu. Kuba tubikora buri mwaka ntibivuga ko duhimbaza isabukuru y’imyaka runaka Yezu amaze avutse, ahubwo twibuka gusa ivuka ry’uwo mucunguzi mu mitima yacu, mu ngo zacu, muri gahunda zose z’ubuzima bwacu. Ngaho rero reba aho udafite Yezu usabe Bikira Mariya ahamukubyarire. Yezu navuke ahari ubushyamirane: ibyicisho bivemo ibikoresho by’amahoro n’iterambere rirambye kuri buri wese. Yezu navuke mu mitima y’abihebye, ijoro n’umwijima byuzuye imbere yabo byeyuke babone icyerekezo kizima . Abo ni impfubyi nyinshi, abapfakazi, imfungwa…

Bavandimwe nitureke kandi Yezu avuke! Aho kuba nka Herodi Runigampinja wakoze uko ashoboye ngo aburizemo ivuka rya Yezu. N’ubwo atabishoboye, umugambi we wo kwanga Imana wangije byinshi unahekura benshi. Ese ye ! uzirikana ko ukuba kure y’Imana kwawe bigira ingaruka mbi  kubandi ? mu bana , mu babyeyi , mu  bavandimwe , mu baturanyi…?

Mpere aha ngaha mbonereho kubibutsa ko Kiliziya ya Yezu Kristu mu bihugu bituriye ibiyaga bigari yasabyeko  ku cyumweru cya mbere cya Adiventi waba umunsi wo gusaba amahoro muri aka karere . “Turapfa iki mwana wa Data , turapfa iki twe Bene Imana , turapfa iki nabariya bavandimwe ko turi ab’umubyeyi Umwe “Kalimba Ignace  

 

5. << Dushore imizi muri Kristu abe ariwe twishingikirizaho tumurikiwe n’ukwemera>>

Bavandimwe, uyu mwaka ushize twagize amahirwe yo kumva impuruza Papa Benedigito yahaye urubyiruko mu ihuriro ryabereye i Madride mu mpera za Kanama .  Twanumvise kandi ko iyo mpuruza yumvikaniye  mu Rwanda kuva kuwa 16 kugeza kuwa 20 Ugushyingo mu ihuririro rya 10 ry’urubyiruko ryabereye i Kabgayi . Muri ayo  mahuriro  abantu benshi bavuguruye urukundo rwabo n’Imana . Tubasabire kandi dukomeze kubana nabo mu isengesho, kugira ngo Kristu abigarurire , babe koko  abana be badateshuka ku mugambi wo kumukunda , kumwemera no kumwizera. Uyu mwaka wose twese tuzabigireho gufata icyemezo cya kigabo cyo kurekura imibereho ishaje , maze tuzarusheho kuremarema umuryango w’abana b’Imana duhereye mu ngo zacu, mu kazi n’ahandi  hose duhurira.

 

6. Umwanzuro

Ndangije nshishikariza buri wese kwigomwa agirira abakene , kwitanga agirira Kiliziya ya Yezu Kristu iri muri paroisse ye, no gusenga asabira isi kugira ngo igire amahoro ya Kristu wavukiye i Beterehemu. 

Mbifurije  kandi Noheli nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2012.

 

                                     A. DUSHIMIYIMANA J.M.Vianney


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »