ven.

25

nov.

2011

Amasomo ku wa gatanu I Adiventi B

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi   (Iz 29, 17-24)

17Hasigaye igihe gito, maze ishyamba rya Libani rikaba ryahindutse umurima w’imbuto ziribwa, naho umurima w’imbuto ziribwa ugahinduka ishyamba. 18Uwo munsi ibipfamatwi bizumva amagambo y’igitabo, n’impumyi zizasohoke mu mwijima w’icuraburindi, maze zibone. 19Abaciye bugufi bazarushaho kwishimira Uhoraho, n’abakene banezerwe kubera Nyirubutagatifu wa Israheli. 20Kuko uwo munsi uzaba ari iherezo ry’abategetsi b’abagome, abashungerezi bagakozwa isoni, n’abashaka gukora nabi bose bakarimburwa. 21Bizagendekera bityo abagambanira abandi mu mvugo yabo, abatega abandi imitego mu manza, n’aboshya intungane gukora nabi. 22Ni cyo gitumye Uhoraho, Imana y’inzu ya Yakobo, we warokoye Abrahamu avuze atya: Umuryango wa Yakobo ntuzongera gukozwa isoni ukundi, n’uruhanga rwe ntiruzongera kwijima. 23Kuko abana babo babonye ibyo nakoreye muri bo, bazatagatifuza izina ryanjye, batagatifuze Nyir’ubutagatifu wa Yakobo, bityo bazatinye Imana ya Israheli. 24Imitima yahabye izahabuka, n’abatavaga ku izima bemere kwigishwa. 

 

ZABURI   (Zab 27 (26), 1, 4abcd, 13-14)

 

Inyik/ Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye.

 

Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye,

ni nde wantera ubwoba ?

Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye,

ni nde wankangaranya ?

 

Ikintu kimwe nasabye Uhoraho,

kandi nkaba ngikomeyeho,

ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho,

Iminsi yose y’ukubaho kwanjye.

 

Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,

mu gihugu cy’abazima.

Ihangane, wizigire Uhoraho,

ukomeze umutima, ube intwari !

Rwose wiringire Uhoraho !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

 

Alleluya Alleluya.

Dore Nyagasani Umwami wacu araje n’imbaraga nyinshi,

kugira ngo amurikire amaso y’abagaragu be.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo    (Mt 9, 27-31)

Muri icyo gihe, 27Yezu akomeza kugenda, impumyi ebyiri ziramukurikira zisakuza ziti «Mwana wa Dawudi, tugirire impuhwe ! » 28Ageze imuhira, impumyi ziramwegera maze arazibaza ati «Mwemera ko nshobora gukora ibyo ngibyo ? » Ziti «Yego Nyagasani. » 29Nuko abakora ku maso avuga ati «Nibibabere uko mubyemera ! » 30Nuko amaso yabo arahumuka. Hanyuma Yezu arabihanangiriza ati « Mumenye ntihagire ubimenya!» 31Ariko bo bagitirimuka aho, bamwamamaza muri icyo gihugu cyose.  


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »