ven.

25

nov.

2011

23 Ugushyingo: Klementi (+100) na Kolombani

Klementi yari Umuromani akaba umwigishwa wa Mutagatifu Pawulo. Ni we wa kabiri mu basimbura ba Mutagatifu Petero Intumwa mu buyobozi bwa Kiliziya. Yabaye akimara gutorwa yihatira cyane kwogeza ukwemera gutagatifu. Uwo mwete ariko wo kwamamaza Ivanjili watumye umwami Trayani amugirira urwango rutavugwa ! Nuko amucira mu kirwa cya Krime. Aho yari yaraciriye abakristu bagera ku bihumbi bibiri bakoreshwaga imirimo y’agahato. Ahageze asanga benshi muri bo ari indembe barazahaye. Nuko atangira ubwo gutanga urugero rwiza afasha abandi. Yarangizaga icyate cye, agakora n’icy’abazahajwe n’umunaniro. Bose arabigisha abakangurira gufashanya, abatoza gusenga kandi abarinda kwiheba. Bavuga ko icyo gihe Klementi yasabye Nyagasani igitangaza inyota ibageze habi maze bakabona amazi yo kunywa. Ibyo ndetse ngo byaba byaratumye icyo gihe abari barataye bagarukira ukwemera.

 

Trayani aho abimenyeye yarushijeho kurakara, ategeka ko bajugunya Klementi mu nyanja  bamuziritse ho ibuye rinini mu ijosi. Nguko uko iyo Ntumwa y’Imana yarangije imibereho yayo hano ku isi.

 

Kolombani (542-615)

 

Kolombani ni Umumonaki w’ikirangirire ukomoka muri Irlande. Mu mwaka wa 590 nibwo yageze mu Bufaransa ari kumwe n’abandi bamonaki bagenzi be bagera ku icumi.

 

Nyuma y’ingendo nyinshi yakoze mu myaka cumi n’ine yose mu bihugu by’Uburayi yamamaza Inkuru Nziza, yashinze ikigo cy’Abamonaki i Luxeil muri Bourgognes maze agiha amategeko akomeye cyane. Yahabanaga n’Abamonaki bagera kuri magana atatu.

 

Nyamara ariko kubera ubushyamirane Kolombani yagiranye n’abepiskopi, yimukiye i Babbio mu Butaliyani, naho ahashinga ikigo cy’Abamonaki. Ni naho yaguye amaze kuzahazwa n’umunaniro, mu mwaka wa 615.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »