ven.

25

nov.

2011

2 Ukuboza: Bibiyana (+363)

Bibiyana yavutse ku babyeyi b’abakristu beza, bakaba bari batuye i Roma. Kuba bari abakristu bahamije ukwemera, byatumye abanzi ba Kiliziya babagirira urwango rukabije. Se Flaviyani ni we babanje gufata baramwica, icyo gihe hakaba hari ku ngoma ya Yuliyani wari umuhakanyi. Nyuma hafashwe n’umugore we Dafroza, yanze guhakana ubukristu nawe bamuca umutwe. Icyo gihe hasigaye gusa Bibiyana n’umuvandimwe we Demitriya, na we wapfuye akurikiranye n’ababyeyi be, ahari kubera agahinda. Aho bafatiye Bibiyana, bamuhaye umugore w’ingeso mbi ngo agerageze kumutesha ubukristu. Maze babonye ko Bibiyana amunaniye akanga gutezuka ku bukristu, bategeka kumukubita inkoni kugeza igihe apfiriye. Nguko uko Bibiyana yahowe Imana tariki ya 2 Ukuboza mu mwaka wa 363.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »