ven.

18

nov.

2011

Amasomo ku wa Mbere XXXIV, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Umuhanuzi Daniyeli  Dan, 1, 1-6.8-20

1Mu mwaka wa gatatu w’ingoma ya Yoyakimu umwami wa Yuda, Nebukadinetsari umwami w’i Babiloni atera Yeruzalemu, arayigota. 2Nuko Nyagasani amwegurira Yoyakimu umwami wa Yuda, hamwe n’igice cy’ibikoresho byo mu Ngoro y’Imana ; abijyana mu gihugu cya Shineyari maze abishyira mu nzu y’ibigirwamana bye. 3Umwami ategeka Ashipenazi, umutware w’inyarurembo ze, kuzana bamwe mu bana b’Abayisraheli bo mu bwoko bwa cyami cyangwa abakomoka mu miryango ikomeye; 4mbese abasore batarangwaho inenge kandi bafite n’uburanga, bigishijwe ubuhanga bwose, bakaba abahanga mu bumenyi n’abashishozi mu by’ubwenge, bakagira n’imbaraga ku buryo bashobora kuba mu nyarurembo z’umwami, kugira ngo bigishwe inyandiko n’ururimi by’Abakalideya. 5Umwami abagenera igaburo rya buri munsi, rizajya rivanwa ku biribwa bye bwite no kuri divayi yanywagaho. Ubwo bagenerwa kwigishwa imyaka itatu yose, yazashira bakabona gutangira imirimo y’umwami. 6Abo basore barimo Abanyayudeya, ari bo : Daniyeli, Ananiya, Misayeli na Azariya.


8Ubwo rero Daniyeli yiyemeza kutihumanya arya ku biribwa by’umwami, ananywa kuri divayi ye, yinginga umutware w’inyarurembo ngo amurinde ubwo bwandure. 9Imana iha Daniyeli kugira ubutoni kuri uwo mutware w’inyarurembo, amugirira impuhwe. 10Ariko umutware w’inyarurembo abwira Daniyeli ati « Ndatinya umwami, databuja, wabageneye ibiribwa n’ibinyobwa. Aramutse rero abonye munanutse kurusha abandi basore bo mu kigero cyanyu, ni jye umwami yahanisha urupfu ampora mwebwe.» 11Daniyeli ni ko kubwira uwari washyizweho n’umutware w’inyarurembo kurinda Daniyeli, Ananiya, Misayeli na Azariya ati 12« Ndakwinginze ngo ugerageze abagaragu bawe mu minsi cumi ; batugaburire imboga kandi baduhe n’amazi abe ari yo tunywa, 13hanyuma uzagereranye imimerere yacu n’iy’abasore barya ku biribwa by’umwami, maze uzategeke abagaragu bawe ukurikije ibyo uzaba wabonye. » 14Uwabarindaga yemera ibyo bari bamusabye, abagerageza iminsi cumi. 15Nyuma y”minsi cumi bari bameze neza kandi babyibushye, kurusha ba basore baryaga ku biribwa by’umwami. 16Kuva ubwo uwo murinzi akuraho ibiribwa bari baragenewe na divayi bagombaga kunywa, akajya abaha imboga. 17Abo basore uko ari bane, Imana ibaha ubumenyi n’ubujijukirwe mu byerekeye inyandiko n’ubuhanga ; ariko Daniyeli we akagira n’ubushobozi bwo gusobanura amabonekerwa n’inzozi.


18Igihe umwami yategetse ko bazabamuzanira kirangiye, umutware w’inyarurembo abageza kuri Nebukadinetsari. 19Umwami aganira na bo, maze muri abo basore bose ntihabonekamo abameze nka Daniyeli, Ananiya, Misayeli na Azariya. Nuko batangira imirimo y’umwami, 20yagira icyo ababaza ku byerekeye ubuhanga n’ubwitonzi, agasanga basumbye incuro cumi abanyabugeni n’abapfumu b’igihugu cye cyose.

 

INDIRIMBO     (Daniyeli 3, 52, 53, 54, 55, 56)

 

Singizwa Nyagasani, Mana y’abasekuruza bacu.

Inyik/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose !

 

Nihasingizwe izina ryawe ritagatifu ryuje ikuzo.

Inyik/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose !

 

Singirizwa mu Ngoro y’ikuzo ryawe ritagatifu.

Inyik/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose !

 

Singirizwa ku ntebe yawe y’ubwami.

Inyik/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose !

 

Singizwa wowe umenya iby’ikuzimu.

Inyik/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose !

 

Singizwa wowe utetse ku bakerubimu.

Inyik/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose !

 

Singirizwa mu bushorishori bw’ijuru.

Inyik/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 24, 42.44)

 

Alleluya Alleluya.

Nimube maso kandi muhore mwiteguye,

kuko mutazi umunsi Umwana w’umuntu azaziraho.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka (Lk 21, 1-4)

Muri icyo gihe, Yezu akaba arigishiriza mu Ngoro, 1yubura amaso abona abakungu bashyiraga imfashanyo zabo mu bubiko bw’amaturo. 2Abona n’umupfakazi w’umukene ashyiramo uduceri tubiri. 3Nuko aravuga ati « Ndababwira ukuri : uriya mupfakazi w’umukene yarushije abandi gutura. 4Kuko bariya bose bashyizemo amaturo avuye mu by’ikirenga, naho we yashyizemo ibyari bimutunze byose mu bukene bwe. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »