ven.

18

nov.

2011

Amasomo ku wa Kabiri XXXIV, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Umuhanuzi Daniyeli  (Dan 2, 31-45)

Muri iyo minsi, Daniyeli abwira Nebukadinetsari ati 31«Shobuja rero, warabonekewe : dore weretswe ishusho rinini cyane kandi ribengerana byahebuje, ryari rihagaze imbere yawe, kurireba bigatera ubwoba. 32Umutwe w’iryo shusho wari zahabu iyunguruye, igituza n’amaboko ari feza, inda n’amatako ari umuringa, 33amaguru akaba icyuma naho ibirenge icyuma kivanze n’ibumba. 34Uko wakaryitegereje, ako kanya hahanantuka ibuye nta n’ikiganza kirikozeho, ryikocora kuri bya birenge by’icyuma kivanze n’ibumba bya rya shusho, rirabijanjagura. 35Nuko icyuma n’ibumba, umuringa, feza na zahabu bijanjagurikira icyarimwe, bihinduka nk’umurama wo ku mbuga mu cyi; umuyaga urabitwara ntihasigara na busa. Ibuye ryari rikocoye iryo shusho rihinduka umusozi munini, wuzura isi yose.


36« Inzozi warose rero ni izo ngizo, naho igisobanuro cyazo tugiye kukivugira imbere yawe. 37Ni wowe ubwirwa shobuja, mwami w’abami; Imana Nyir’ijuru yaguhaye ingoma n’ubutegetsi, ububasha n’icyubahiro ; 38ishyira mu biganza byawe abantu, inyamaswa zo mu gasozi n’inyoni zo mu kirere aho ziba hose, kandi ikugira umugenga wa byose : umutwe wa zahabu rero ni wowe. 39Nyuma yawe hazaduka indi ngoma idakomeye nk’iyawe, ikurikirwe n’ingoma y’umuringa ibe iya gatatu, ikazagenga isi yose. 40Hazaza n’iya kane ikomeye nk’icyuma ; mbese nk’uko icyuma kijanjagura byose kikabihindura ivu, iyo ngoma na yo, izo zose izazijanjagura izihindure ivu. 41Bya birenge wabonye bikozwe mu ibumba rivanze n’icyuma, ni ingoma izacisha ukubiri; ikazigiramo ubukomere bw’icyuma nk’uko wabonye icyuma kivanze n’ibumba ritwitse. 42Ibyo birenge rero bikozwe mu cyuma kivanze n’ibumba ry’umubumbyi, byerekana ko iyo ngoma izakomera ku ruhande rumwe, ku rundi ikoroha. 43Nk’uko wabonye icyuma kivanze n’ibumba ritwitse, abami b’iyo ngoma bazavanga amaraso yabo n’ay’abandi, ariko ay’ubusa boye gusabana, mbese nk’uko icyuma kitavanga n’ibumba ngo bihwane. 44Mu gihe cy’abo bami, Imana Nyir’ijuru izashinga ingoma itazigera irimburwa bibaho, cyangwa ngo yegukanwe n’undi muryango. Izajanjagura kandi itsembe izo ngoma zose, ariko yo izabaho iteka ; 45mbese nk’uko wabonye ibuye rihanantuka ku musozi nta n’ikiganza kirikozeho, rigahindura ivu icyuma, umuringa, ibumba ritwitse, feza na zahabu. Bityo rero, Imana isumba byose yamenyesheje umwami ibigomba kuzaba. Ngizo inzozi zawe nk’uko wazirose n’igisobanuro nyakuri cyazo.»

 

INDIRIMBO     (Daniyeli 3, 57-58, 59-61)

 

Biremwa bya Nyagasani mwese, nimusingize Nyagasani.

Inyik/ Nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose !

 

Bamalayika ba Nyagasani, nimusingize Nyagasani.

Inyik/ Nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose !

 

Juru, nawe singiza Nyagasani.

Inyik/ Mumuririmbe kandi umurate iteka ryose !

 

Mazi yo hejuru y’ikirere mwese, nimusingize Nyagasani.

Inyik/ Nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose !

 

Binyabubasha mwese, nimusingize Nyagasani.

Inyik/ Nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Zab 50 (49) 1.6)

 

Alleluya Alleluya.

Imana ivuze ijambo rikoranya isi yose.

Ijuru riramamaza ubutabera bwayo :

ni koko, Imana ni yo mucamanza !

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka  (Lk 21, 5-11)

Muri icyo gihe, 5kubera ko bamwe barataga uko Ingoro y’Imana itatse amabuye meza n’ibintu by’agaciro bari batuye, Yezu arababwira ati 6« Mu byo mureba byose hazaza igihe hatazagira ibuye risigara rigeretse ku rindi, byose bizasenywa. » 7Baramubaza bati « Mwigisha, ibyo bizaba ryari, kandi ikimenyetso cy’uko bigiye kuba kizaba ikihe ? » 8Nuko Yezu arabasubiza ati « Muramenye ntihazagire ubayobya ! Kuko hazaduka benshi bitwaje izina i ryanjye, bavuga ngo “Ni jyewe Kristu !” kandi ngo “Igihe kiregereje!” Ntimuzabakurikire ! 9Nimwumva bavuga intambara n’imidugararo, ntimuzakuke umutima. Ibyo bigomba kuba, ariko ntibizaba ari byo herezo. » 10Arongera arababwira ati « Igihugu kizahagurukira ikindi, ingoma ishyamirane n’indi. 11Hazaba imitingito y’isi ikomeye, ahandi hatere ibyorezo n’inzara. Hazaba ibintu biteye ubwoba, n’ibimenyetso bikomeye biturutse ku ijuru. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »