ven.

18

nov.

2011

Amasomo ku wa Gatanu XXXIV, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Umuhanuzi Daniyeli   (Dan 7, 2-14)

Muri iyo minsi, Daniyeli afata ijambo kugira ngo atekerereze abamwumvaga ibonekerwa rye agira ati 2« Jyewe Daniyeli, nijoro nariho nitegereza ibyo nabonaga. Nuko mbona imiyaga ine yo mu kirere yahungabanyaga inyanja nini ; 3ibikoko bine nyamunini kandi bidahuje amoko bisohoka mu nyanja. 4Icya mbere cyasaga nk’intare, kikagira n’amababa nk’aya kagoma. Uko nakakitegereje mbona kivanyweho amababa yacyo, gihagurutswa ku butaka maze gihagararira ku maguru yacyo nk’umuntu, kandi gihabwa n’umutima nk’uw’umuntu. 5Ubwo mbona igikoko cya kabiri giteye ukwacyo cyasaga nk’ikirura, cyari gihagarariye ku ruhande rumwe kandi kijinyitse imbavu eshatu mu menyo yacyo. Nuko kirabwirwa ngo “Haguruka uconshomere inyama zitagira ingano !” 6Hanyuma ngo ndebe mbona ikindi gikoko cyasaga n’ingwe, cyari gifite ku mugongo amababa ane y’igisiga kikagira n’imitwe ine, maze gihabwa ubutegetsi. 7Nijoro nariho nitegereza ibyo nabonaga, mbona igikoko cya kane giteye ubwoba kikagira n’imbaraga zihebuje ; cyari gifite n’amenyo manini y’ibyuma ; kigaconshomera, kikajajanga maze ibisigaye kikabiribata n’ibinono byacyo. Cyari gitandukanye rwose na bya bikoko bya mbere, kikagira n’amahembe cumi. 8Uko nakitegereje ayo mahembe yacyo, mbona hagati yayo hameze irindi hembe ritoya, amahembe atatu muri amwe ya mbere ahita avanwaho. Nuko kuri iryo hembe mpabona amaso nk’ay’umuntu, n’umunwa wavugaga ibintu bikomeye !


9« Uko nakitegereje mbona intebe z’ubucamanza ziratewe, maze Umukambwe aricara. Umwambaro we wereranaga nk’urubura, imisatsi ye yera nk’ubwoya bw’intama. Intebe ye y’ubwami yari indimi z’umuriro, inziga zayo ari nk’umuriro ugurumana. 10Uruzi rw’umuriro rwaravubukaga maze rugatemba imbere ye. Urujya n’uruza rw’amagana n’amagana bariho bamukorera, ibihumbi n’ibihumbi bihagaze imbere ye. Ubwo urubanza rurashingwa, maze ibitabo birabumburwa. 11Nakomeje kwitegereza kubera urusaku rw’ibintu bikomeye rya hembe ryavugaga ; nuko mbona cya gikoko kirishwe, kiratsiratsizwa maze kijugunywa mu nkongi y’umuriro. 12Ibindi bikoko na byo binyagwa ubutegetsi, ariko byongererwa iminsi yo kubaho kuzageza igihe cyagenwe. 13Nijoro kandi nariho nitegereza ibyo nabonaga : mbona uje mu bicu byo mu kirere umeze nk’Umwana w’umuntu. Ubwo yigira hafi ya wa Mukambwe, maze ajyanwa imbere ye. 14Nuko yegurirwa ingoma, icyubahiro n’ubwami; imiryango yose, amahanga yose n’indimi zose biramuyoboka. Ubwami bwe ni ubwami buhoraho iteka ntibuzashira, n’ingoma ye ni ingoma itazagira ikiyitsimbura.»

 

INDIRIMBO     (DaniyeIi 3, 75-77, 78-81)

 

Misozi n’imirenge, nimusingize Nyagasani.

Inyik/ Nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose !

 

Ibimera byose byo ku isi, nimusingize Nyagasani.

Inyik/ Nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose !

 

Masoko, nimusingize Nyagasani.

Inyik/ Nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose !

 

Nyanja n’inzuzi, nimusingize Nyagasani.

Inyik/ Nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose !

 

Mafi manini n’ibyinyagambura mu mazi byose,

nimusingize Nyagasani.

Inyik/ Nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose !

 

Nyoni zo mu kirere mwese, nimusingize Nyagasani.

Inyik/ Nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose !

 

Ibikoko n’udusimba twose, nimusingize Nyagasani.

Inyik/ Nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Lk 21, 28)

 

Alleluya Alleluya.

Nimwubure umutwe mukomere,

kuko uburokorwe bwanyu bwegereje.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka   (Lk 21, 29-33)

Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye ; 29nuko abacira umugani ati « Nimwitegereze umutini n’ibindi biti. 30Iyo birabije mumenya ko igihe cy’imbuto cyegereje. 31Namwe rero nimubona ibyo bibaye, muzamenye ko Ingoma y’Imana yegereje. 32Ndababwira ukuri iki gisekuru ntikizashira ibyo byose bitabaye. 33Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »