ven.

18

nov.

2011

9/11/2011:turahimbaza ‘’Umunsi Kiliziya y’i Latirano yeguriweho Imana ‘’,na Mutagatifu Teodori (uwahowe Imana)na Mutagatifu Oresti(uwahowe Imana).

    Itahwa rya Bazirika ya Laterani

Burya Papa ni na we mwepisikopi wa Roma ;bityo Kiliziya nkuru y’i Laterano ikaba ari yo katederali ye.Yubatswe n’umwami witwa konsitantini ahagana muri 320(nyuma y’ivuka rya Yezu),maze mu binyejana bigera ku icumi byose ,abapapa bayituramo.Abakristu benshi(babishoboye) bayihererwamo Batisimu.Iyo Kiliziya bayita’’Umubyeyi n’urugero rwa Kiliziya zose’’.Mu kiliziya yose ,bahimbaza itahwa ry’iyo Kiliziya buri mwaka.

    Mutagatifu Teodori

Teodori yari umusirikari mu ngabo z’abaromani.Yari yaravukiye ariho muri Siliya.Yahowe Imana akiri muto,ahanini ari ukubera ko atigeze ahisha ko ari umukristu;nubwo uwabugaragazaga wese icyo gihe bamwicaga ako kanya.

Teodori babanje kumureka kubera ko bamukundaga cyane.Yari umusore w’imico myiza kandi agahorana umwete.

Byageze aho rero abatware be ntibashobora kwihanganira ubukristu bwe, nibwo bamufashe bamushyikiriza umucamanza.Nuko umucamanza atangira kumwuka inabi nyinshi,ati:’’cyo mbwira igituma ushirika ubwoba ukanga gusenga Imana z’abaromani!”Teodori ati:<<Imana zanyu ni mwe mazihimbiye Njye rero nsenga Imana imwe rurema y’ukuri;yemeye kuducunguza umwana wayo Yezu Kristu>>,yungamo ati:<<ntabwo nakwihakana yezu Kristu niyo byaba ari ngombwa kugira ngo mene amaraso yanjye kubera We>>.

Nuko bamujugunya mu buroko ,babanje kumukubita cyane.Teodore ibyo ntibyamubabaza na gato,akomeza kwiririmbira asingiza Imana.Bakora uko bashoboye ngo bamuteshe ubukristu ariko aranga arabananira .Nuko bimaze kurambirana ,umujinya warabazonje,bamwica nabi cyane.Hari mu mwaka wa 304.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »