ven.

18

nov.

2011

31/10/2011: Kwintini , Alfonsi Rodrigezi .

  • Ø Alfonsi Rodrigezi (+1617)

           Ni umufureri w’umuyezuwiti, yavukiye i Segovi kuwa 25/7/1533.Ababyeyi be bari Abakristu bakomeye kandi bazwi muri Paruwasi ya SANTA COLOMA.Alfonsi yize mu ishuri ry’ Abayezuwiti i Madridi.Ariko se amaze kwitaba Imana byabaye ngombwa ko Alfonsi agaruka mu rugo kugirango akomeze imirimo y’ubucuruzi se yakoraga.Alfonsi yize kaminuza i Valance (1568-1570) hanyuma Mu 1571 yinjiye mu muryango w’abayezuwiti, muri novisiya agirwa umuyobozi wungirije.Nyuma yo kwerekana ko akomeye amaze kunesha abayisilamu bo ku kirwa cya Majoruke, ubwo yahise akora amasezerano ya burundu.

Alfonsi Rodrigezi yakundaga gusenga agira ati’Yezu na Bikira Mariya mu rukundo rwanjye runyuze ni mpume ingabire yo kubabara no gupfa ngirira urukundo rwanyu, kandi muzampe kwibanira namwe igihe cyose, sinzigere nibana na rimwe.’

Mu 1825 Papa Leon XII yamushyize mu rwego rw’ abahire naho Papa Leon XIII amugira umutagatifu mu 1888.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »