ven.

18

nov.

2011

3/11/2011: Martini wa Poresi, Huberti, Winifrida.

  • Ø Martini

Yavukiye i Lima mu gihugu cya Peru, Se yarwaniraga ku ifarasi akaba akomoka muri Espanye, naho nyina yari umwirabura w’umuhinde wa Panama.

Martini yiyumvisemo ijwi rya Nyagasani rimuhamagara mu mutima we. Ni ko guhaguruka, yinjira mu muryango w’Abadominikani i Lima. Hari mu mwaka wa 1603. Kuva yinjira aba indakemwa muri bagenzi be, akomeza kujya akora n’imirimo y’ubuvuzi nk’uko yari abisaganywe. Yakundaga abarwayi , akabitaho ndetse bamwe akanabasanga iwabo. Ntiyitaga kubuvuzi bw’abantu gusa ahubwo yavuraga n’amatungo. Ibiremwa byose yabibonagamo ishusho ry’Imana. Isengesho kandi ni ryo ryari intwaro ye ya buri munsi dore ko yasinziraga gake gashoboka kubera ko yabaga arimo gusenga ndetse arimo no gushengerera. Mu mibereho ye, Martini yabereye benshi urugero rw’umukristu ugororokeye Imana by’ukuri, haba mu bikorwa bye cyangwa mu myifatire ye. Yitabye Imana mu 1639.

 

  • Ø Huberti(657-727)

Huberti akomoka mu gihugu cy’Ububiligi , akaba ari umwe mu batagatifu bazwi kandi bakundwa cyane muri icyo gihugu.

Nyuma y’urupfu rw’umugore we, ari bwo yiyeguriye Imana nk’uko byari bikunze kuboneka kuri benshi bo muri icyo gihe.Yagiye i Roma gusenga, Papa amubonye ashima cyane imyifatire ye n’ubutwari bw’umukristu utajegajega. Nuko amutorera kuyobora Diyosezi ya Mayesitirici mu Bubiligi, asimbura Musenyeri Lamberti wari umaze kwitaba Imana yishwe n’abanzi ba Kiliziya.

Kuva ubwo Huberti yihatira cyane kwamamaza Ivanjiri muri rubanda, ahindura benshi maze bayoboka inzira y’ubukristu. Mu mwaka wa 715, yubakishije Kiliziya nini  i Liyeje nyuma aba ari na yo bongera gushyinguramo umurambo wa Mutagatifu Lamberti. Huberti ageze mu zabukuru yakunze kugira ingorane kubera amagara ye, nyamara byose akabitura Nyagasani.Yitabye Imana mu mwaka wa 727.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »