ven.

18

nov.

2011

12/11/2011:Yozafati,Emiliyani,Kristiyani,Livini.

    Yozafati(1580-1623):

Yavukiye muri Rusiya,mu ruhande ruhana imbibi n’igihugu cya Polonye.Kuva akiri muto akurana uburere bwiza,bitewe ahanini n’ababyeyi be bari abakristu bafite ukwemera gushyitse.

Amaze kugira imyaka makumyabiri,yiyeguriye Imana mu muryango w’Abamonaki ba Mutagatifu Bazili;nyuma ahabwa ubusaseridoti.mu mwaka w’1617,yatorewe kuba Arkiyepisikopi wa Polski.kuva ubwo yitangira byimazeyo kwamamaza Inkuru Nziza,benshi mu bayobye bagarukira Kiliziya .Ibyo ariko byatumye abanzi ba Kiliziya bamugirira urwango rukabije!Batangira ndetse no kumuhiga ngo bamwice.Nyamara ariko kandi ntiyigeze anagerageza kwihisha.Ahubwo yahoraga yinginga abamwanga ngo bazagaruke mu nzira y’ukuri,bave mu nzira za sekibi.

Umunsi umwe rero Yozafati aza guhurira mu nzira n’ibyo birura.nuko bamubonye birukanka bajya gushaka intwaro zabo,Yozafati aho guhunga ahubwo arahagarara.Nuko abonye baje agenda abasanganira ababwira ati:<<Bana banjye niba ari jye mushaka,ndabizaniye>>.Nuko bamutera amacumu bamutsinda aho.Abategetsi bahera ko babafata kubera ubwo bugome,barabatanga ngo bicwe.Mbere yo kwicwa bose bicujije icyaha cyabo,bagarukira Kiliziya .Hari mu mwaka w’1623.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »